U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka Isangano-AARDC riratabariza abimukira n’abapagasi mu Rwanda

Isangano-Release-Nr-02/Oct/12 Tariki 17 Ukuboza, 2012 ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RITABARIZA ABIMUKIRA N’ABAPAGASI MU RWANDA BAFUNGIRWA UBUSA N’ABAMBARI B’ISHYAKA FPR-INKOTANYI. Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda, Mu mezi ashize cyane cyane muri Kanama na Nzeri uyu mwaka wa 2012, Ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko Abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye bicwa hirya no hino mu gihugu cyacu. Bamwe mu bibasiwe hirya no […]

Politike ya Leta mu buhinzi ishonjesheje abanyarwanda biteye ubwoba

par Le Patriote. Nyuma y’uko Leta ya Kigali ishyiriyeho amabwiriza yo guhinga ibigori igihugu cyose twegereye rubanda babitubwiraho. Abaturage bo mu majyaruguru no mu burengerazuba badutangarije ko babujijwe guhinga ibyera iwabo babategeka guhinga ibigori aha bagiraga bati twabujijwe guhinga ibirayi, amasaka, ibijumba n’ibindi bitewe n’ibyera kuri buri muturage. Badutangarije ko ibyo bigori ntawari wemerewe gucamo […]

Undi musore Mbarushimana John yiyahuye yitwikira mu nzu mu karere ka Nyarugenge

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2012, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, nibwo uwitwa Mbarushimana John bakundaga kwita Rasta yitwikiye mu nzu, aho yari acumbitse. Impamvu yamuteye kwitwika ntitaramenyekana. Mbarushimana John wari ucumbitse mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda ya mbere, Umudugudu wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yifungiranye mu […]

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]