U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Rwanda rwanze kwakira abanyarwanda bafashwe barwanira M23.

Abashinzwe umutekano mu Rwanda, basubije inyuma kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, abarwanyi 22 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda barwaniriye M23 barwanya ingabo za Congo FARDC maze bagafatirwa ku rugamba. Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bemeye kwakira gusa abarwanyi 7 bahoze muri FDLR nk’uko bivugwa na Radio Okapi. Abo barwanyi ba M23 bari bishyize […]