U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ibintu 15 byo kuzirikana kugira ngo duhirike ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi

par Abdallah Akishuli

FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KUBW’AMAGAMBO, NTAN’UBWO IZAVANWAHO N’AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA.

IRIBURIRO
  1. Iyi nyandiko ndayigutuye Muvandimwe wanjye nkunda Bwana D�o Mushayidi wowe wabaye uwa mbere mu kwumva ko kwegera abanyarwanda ariyo nkingi nyakuri yo kubabohora.
  2. Ndayigutuye Wowe Madame Ingabire Victoire wabonye ko u Rwanda rugeze iwa Ndabaga ugasiga ibyiza byose byari bigukikije harimo umuryango wawe n�imilimo yawe ukarusha ubutwari abagabo mwari mufatanije urugamba ukiyemeza gutangaho igitambo ubuzima bwawe ubuha igihugu cyawe.
  3. Ndayigutuye bwana Bernard Ntaganda wabashije kwerekena ibyo utekereza kandi utari uyobewe ingaruka zari gukurikiraho.
  4. Ndayigutuye Padiri Thomas Nahimana wowe wabashije kunyereka uburemere bw�ikibatsi kikugurumanamo ngasanga gihwanyije ubukana n�ikingurumanamo.
  5. Ndayibatuye banyamuryango ba PDP IMANZI mutaciwe intege n�ifungwa ry�uwatubimburiye mugakomeza gutera ikirenge mu cye.
  6. Ndayibatuye mwebwe mwese mutagoheka mushaka icyabohora abanyarwanda.

Banyarwanda banyarwandakazi munyotewe n’impinduramatwara mu Rwanda!
Hashize igihe kinini benshi muri mwe hamwe nanjye dukurikirana ibikorwa bya politiki bikorwa n’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane abakorera hanze y’igihugu kubw’umwihariko ku mugabane w’iburayi ndetse na Amerika tutibagiwe no muri RD Congo. Aha ndashaka kuvuga ibikorwa by’umutwe wa FDLR.
Iyo witegereje ibikorwa by’abanyamashyaka akorera hanze y’u Rwanda usanga ibyinshi ari ukwizengurukaho ntacyo bageraho gifatika uretse kwiyamamaza mubitangazamakuru binyuranye nabyo bitagera kuri rubanda rwa giseseka mu Rwanda ari narwo rubangamiwe cyane n’igitugu cya buriya butegetsi.
Njye rero nsanga niba koko abanyamashyaka bacu bagamije guhirika buriya butegetsi bw’agatsiko ka Kagame hari ibyo bari bakwiye kumenya byabafasha kubigeraho.
Muri byinshi byadufasha kugera kuri iyo ntego ndifuza kubagezaho ibintu cumi nabitanu mbona ari ingenzi kurusha ibindi.
Ibyo bintu uko ari cumi na bitanu nkaba nabigabanyijemo ibice bitatu,buri gice kikaba kigizwe n’ibintu bitanu.
Ndibwira ko buri wese unyotewe n’impinduka abashije kubizirikana byamufasha kwiha ikerekezo cyo gufata ingamba zihamye.
Ntabatindiye rero dore uko biteye:

I.IGICE CYA MBERE:
IBINTU BITANU B’INGENZI BYATUMYE FPR IFATA UBUTEGETSI
1.Inkunga y’igihugu cya Uganda

Leta ya Uganda yafashije kuburyo bugaragara umurayango wa FPR inkotanyi cyane cyane mu kuwuha ibikoresho bya gisirikari birimo abasirikari b�abanyarwanda bahoze ari aba NRA intwaro,imyambaro ibimodoka bya gisirikari ndetse n�ibindi bikoresho binyuranya ibyo bikaba ari byo byawufashije kugaba igitero ku Rwanda kuwa mbere ukwakira mu mwaka wa 1990.
Ibyo ntibyaciriye aho nk�uko umunyamakuru FlorentiKampayana yakundaga kubivuga ahubwo igihugu cya Uganda cyari indiri y�inkotanyi kuko niho zari zifite ibindiro by�inyuma mbere na nyuma y�uko zifata igice kinini cy�u Rwanda zikubaka ibirindiro bihamye.
N�ubwo Ingabo z’inkotanyi zaje kubona ibirindiro ku butaka bw�u Rwanda ntizahise zicuka kuko zakomeje kujya zikorera amanama, ibitaramo ndetse na za fundrising (ikusanyamali) mu Bugande ku mugaragaro. Ibyo rero nibyo byazihaye ikizere gihagije cyo kuzegukana intsinzi ishingiye ku ntambara y�amasasu.

2.Kugira ingabo

Kugira Ingabo byatumye Habyarimana yemera gushyikirana n�inkotanyi kandi bituma ahindura imvugo aho kubita abaganda yemera ko ari abanyarwanda. Muribuka ko yigeze kuvuga ko u Rwanda rwuzuye rumeze nk�ikirahure cy�amazi ku buryo wongeyeho igitonyanga yameneka yose.
Kugira ingabo kwa FPR byatumye yemera ko ari abanyarwanda ndetse yicara kumeza amwe n�inkotanyi i Arusha muri Tanzaniya ahava yemeye isaranganya n�igabana ry�ubutegetsi. Ibyo byose yabyemejwe n�urusaku rw�imbunda. Ndibuka ko inkotanyi zakundaga kwita imbunda akazina ka Rifle (umusifuzi) bishaka kuvuga ko ariko kazaca urubanza.

3. Ubumwe mu banyamuryango

FPR yakoresheje ubuhanga buhanitse mu rwego rwa sensibilisation ishyira imyumvire y�abanyamuryango bayo ku rugero rumwe, bakabona ibintu kimwe, ibubakamo ubuvandimwe burenze urugero, yunga abari bafitanye utubazo, ibatoza gusaranganya imitungo yabo bwite, utunze agafasha umukene, ndetse ibatoza no kurwananaho mu bundi buryo nko gushakira akazi abatagafite, gucumbikira abatagira icumbi maze bose bumva ibintu kimwe intero iba itabaro, udatabaye akagemura uwo binaniye byose akitwa ikigwari kandi nawe bikamutera isoni akaba atahiga abasore bateranye.

4. Ukwitanga kurenze urugero

Abanyamuryango ba FPR bamaze gucengerwa n�amatwara y�umuryango bashyize imbere inyungu z�umuryango bazirutisha izabo bwite ku buryo bamwe mubatari barabashije kujya ku rugamba bataye imirimo yabo bwite bajya gukorera icyama nta mushahara: hari abajyaga kwikorera amasasu bayegereza urugamba, hari abajyaga hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda gukora imirimo y�icyama nko gushaka abasore batabara, imisanzu ndetse no gukora ubukangurambaga. Ibyo byose babikoraga nta mafaranga ya mission bahawe nta n�ayo bateganya kuzahabwa. Bagendaga bacumbika mu banyamuryango kandi abatabyinubira ahubwo wasangaga baterwa ishema n�icyo kizere bagiriwe.
Muri uku kwitanga birenze urugero ninaho FPR yakuye umutungo wo gukomeza urugamba idakomeje kurangamira inkunga ya Pr�sident MUSEVENI.

5. Ibyitso

Ubwo Habyarimana yirirwaga avuga ko FPR yabashoyemo ibyitso ntiyabeshyaga kuko byari bihari. Mu Rwanda rwagati hari abakada ibihumbi bitanu bahawe amahugurwa ahagije; abo akaba aribo bakoraga ubukangurambaga mu baturage mu buryo bw�ibanga rikomeye ndetse bakanakusanya imisanzu nyuma bakayohereza mu biro bikuru by�icyama.
Hari ikindi gice cy�abanyapolitike n�abasirikari bari mu butegetsi bwa Habyarimana cyangwa bari muri opposition FPR yabashije kwiyegereza bemera gukorana nayo ndetse banayifasha gushegesha ubutegetsi bw�Ikinani kugeza ubwo kinanuye. Ngirango buri wese aribuka uruhare rwa MDR,PSD na PL mu gushyigikira FPR .

II. IGICE CYA KABIRI
IBINTU BITANU BIDINDIZA OPOZISIYO NYARWANDA
1. Ubuhezanguni

Byaragaragaye kenshi ko abantu benshi bavuga ko bifuza ko ibintu bihinduka bakigoswe n�amarangamutima ashingiye ku bwoko ibyo bigatuma bahorana urwikekwe hagati yabo n�abo badasangiye ubwoko ndetse n�uturere. Iyo witegereje uburyo amashyaka avuka n�abayayoboka mu dutsiko bikwereka aho ibitekerezo byabo biba bishingiye ibyo bigahamwa n�ibyo bandika ku mbuga zinyuranye mu bitekerezo bitagira umurongo ufatika cyangwa se uhoraho.
Birumvikana ko abenshi babiterwa n�amateka mabi abanyarwanda baciyemo ariko ikibabaje ni uko buri wese yireba ku giti ke ntarebe na mugenzi we ko nawe yababaye. Umuhutu ati abatutsi baratwishe, ariko ntashake kubihera aho byatangiriye. Umututsi nawe ati badukoreye G�nocide ariko ntiyemere ko yahorewe birenze urugero.

2. Kutagira ingabo

Paul Kagame ni umuntu warezwe n�igisirikari ku buryo kimutemba mu ngingo kugeza ubu ntikiramutenguha kuko nicyo kimugize akagirwamana. Azi neza ko amagambo y�abasivire atahangana n�urusaku rwa AK47 yizeye inkunga y�abanyamerika n�abongereza kubera uturimo tuzamura ubukungu bwabo abakorera. Ibyo ari nabyo bituma amatwi ye ayavuniramo ibiti.
Mu gihe rero azi neza ko abavuga bavugira kure kandi amajwi yabo ntarenge umutaru nta na rimwe yabaha agaciro ngo yemere gushyikirana nabo cyangwa se ngo adohore igitugu akandamisha abanyarwanda.

3. Umwiryane no guhuzagurika

Amashyaka menshi ya opposition arangwa n�umwiryanye n�urwikekwe bidafite ishingiro. Ujya kwumva ngo ishyaka runaka ryacitsemo ibice bibiri kubera hari abumva ibintu mu buryo ubu n�ubu abandi bakabyumva muri ubu. Wajya kumva ngo ba runaka bakorana n�inkotanyi kandi wenda atari byo ahubwo ari uko imyumvire yabo itajyanye.
Amashyaka menshi n�abayagize usanga aterekana neza umurongo wa politike uhamye yihaye ku buryo ibyo bidaha ikizere abanyarwanda ngo bayashyigikire kubera gutinya ingaruka yabakururira.
Nibutse ko umwiryane utagarukira mu mashyaka imbere gusa ahubwo usanga n�amashyaka ubwayo ashinjana ibintu bidafututse bamwe bita abandi ngo ni za baringa.
Ishingwa ry�amashyaka mashyashya rya buri munsi naryo rigaragaza uguhuzagurika kw�abanyepolitike ba opposition kuko baba batazirikanye rya jambo rivuga ngo Divide and Rule (ryanisha utegeke).
Ibi rero (ryanisha utegeke) ubundi ni umurimo wagombye gukorwa na Kagame ariko ntibyirirwa bimugora kuko opposition iba yabimukoreye.

4. Ukwikunda

Abanyapolitiki benshi barangwa no kwikunda ku buryo bahisemo kuvugira kure y�abo bavugira ibi nabyita ko bafite politiki yo gushora abaturage ngo batege imitwe Kagame ayimene bo bigaramiye mu bususuruke i Burayi bityo babone uko bandika za D�clarations zitarenga umutaru. Politiki nk�iyo ubona ari imitwe cyangwa umurengwe wo gutunga za mudasobwa mu nzu noneho umuntu yabura icyo akora akajya kuyikiniraho ashyushya imitwe y�abantu yandika ko iminsi ya Kagame ibaze nyamara ntacyo yerekana kiyigabanya.

5. Ubukene

Amashyaka menshi nako hafi yayose nta mutungo agira kandi nta n�ubwo ashyiraho umwete wo gushaka uburyo uwo mutungo waboneka. Iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko batahwemye kubivuga ko umutungo ukenewe ariko abantu ntibabyitabire.
Aba rero ntibamenya aho bipfira kuko nabo ubwabo bataragera ku rwego rwo kwitangira ibyo bemera. Bibwira ko kubivuga gusa bihagije ntibibuke ko hagomba n�ibikorwa.

III.IGICE CYA GATATU
IBINTU BITANU BYAHIRIKA FPR MUGIHE KITARAMBIRANYE
1. Kugira ubumwe muri opposition

Igihe cyose abanyapolitiki bacu batazumva ko gukorera hamwe ari ngombwa ntibazabasha guhirika ingoma y�igitugu (baca umugani ngo abahigi benshi bayobya uburari)
Nibadashyira hamwe ntibizorohera abanyarwanda kubashyigikira kuko babura uwo bahitamo n�uwo bareka.
Kwirirwa bacuranwa abayoboke nibyo bituma abanyarwanda babatakariza ikizere kuko usanga abenshi muri bo ari abahanga mu kuvuga ariko mu ngiro akaba ari zero.
Umunsi abanyepolitiki bacu babashije kuba intangarugero mu guhuriza hamwe imbaraga zabo bizatanga ikizere ko bashobora no kubanisha abanyarwanda. Nibitaba ibyo bazajya biruka amahanga ngo barasobanura imigabo n�imigambi bahave bacyuye umunyu.

2. Gushinga umutwe w�ingabo uhamye

Dukurikije imiterere y�ubutegetsi bw�u Rwanda ndetse n�imyumvire y�inkotanyi n�abambari babo biragaragara ko nta mishyikirano ishoboka hatabayeho urusaku rw�imbunda kubera impamvu zikurikira�:

  1. Ubu amahanga yirirwa avuga imyato Inkotanyi ko ari abadahigwa ku rugamba bigatuma nazo zicinya icyara ko ntawazitsimbura
  2. Amahanga azishyigikiye ntashobora kugira icyo amarira opposition mu gihe abona ko nayo idashinga kubera ibigambo byinshi naho ibikorwa ari zero.
  3. Nta kindi kintu cyaha ikizere abanyarwanda cyavanaho iriya ngoma uretse kumva ko hari ingabo zihagazeho zishobora guhangana n�inkotanyi.
  4. Gushinga umutwe w�ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma amahanga ashyigikiye Kagame yemera ko opposition iriho kandi ko ibiganiro ari ngombwa.
  5. Kugira ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma abanyarwanda benshi barushaho kugirira ikizere opposition nyarwanda bigatuma bayishyigikira ndetse bakanayitera n�inkunga bayiha imisanzu.
3.Gushinga ikigega cy�umutungo

Umutungo ni ngombwa ku rugamba urwo arirwo rwose.
Opposition nyarwanda ntishobora guhangana n�ubutegetsi bwa Kagame bufite umutungo utagira ingano naho yo nta kantu na gato yibitseho ni ngombwa rero ko amashyaka ya opposition yiyegeranya akiga gukorera hamwe adatatanya imbaraga zayo noneho agashyiraho ikigega cy�umutungo kigamije kubohora u Rwanda.
Icyo kigega nicyo cyajya cyakira imisanzu y�abanyarwanda n�iy�abandi baterankunga.
Igice kimwe cy�Amafaranga yaboneka cyakora imirimo ya buri munsi ijyanye n�urugamba, ikindi gice kigakora mu ishoramari kugirango akomeze kubyara umusaruro hateganijwe ko hari igihe urugamba rwaba rurerure bityo abatanga imisanzu bakaba barambirwa bikabaviramo gucika intege.

4. Gushaka igihugu cyashyigikira opposition nyarwanda

Mu rugamba urwo arirwo rwose ni ngombwa kugira igihugu byibura kimwe gihana imbibi n�icyanyu cyemera kubatera inkunga igaragara kugira ngo mubashe gukora ibikorwa byanyu nta nkomyi.
Ibyo bitanga ikizere ku bantu bari mu gihugu rwagati babashyigikiye kuko baba bumva mubari hafi kandi umunsi uwo ariwo wose mwabasha kubageraho.
Ibyo kandi byorohera n�abantu banyu bakorera mu gihugu imbere kubageraho bazanye inkunga n�amaraporo ndetse n�abakorerabushake bakabageraho ku buryo bworoshye. Niyo bibaye ngombwa ko mugaba ibitero mubitera muturuka hafi, bityo mwashaka gusubira inyuma (repli tactique / withdraw) ntibibagore.
Ariko muri iki gihe hakurikijwe umwuka uri mu karere biragoye kubona igihugu cyakwiyemeza kubaha ibirindiro kuko usanga ibihugu strategique nka Uganda, u Burundi ndetse na RD Congo usanga bifitanye ubumwe bukomeye n�u Rwanda ku buryo niyo byakwemera kuguha ibirindiro bishobora guca inyuma akaba aribyo bikugambanira. Tanzania nayo kubera kwanga amahane ntibyoroshye cyane kukwemerera kuguha ibirindiro dore ko no gutera wambutse umugezi w�akagera usumana ubukana bwinshi bitoroshye.
Ibyo ariko ntawe byaca intege abantu baganira n�ibyo bihugu haba hari imbogamizi hari ubundi buryo butari munsi ya bune bufatika (efficace) ariko akaba atari byiza kubushyira ahagaragara kuko bwahumura umwanzi bigatuma ahahanga ijisho.

5. Kugira ibyitso mu butegetsi

Kuva isi yaremwa nta muntu urakuraho ubutegetsi adafitemo ibyitso bimushyigikiye ari nabyo bimukorera imirimo y�ubutasi munda y�ingoma. Niyo mpamvu na opposition nayo igomba gukora uko ishoboye igashaka ibyitso mu butegetsi, mu gisirikari ndetse no mu gipolisi. Ibyo kandi ntibigoye kuberako uretse ubwoba bwibasiye abanyarwanda ndibwira ko abifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda aribo benshi.
Kugira ngo ariko abantu bari mu butegetsi bemere gukorana na opposition ni uko nayo yabanza ikagaragaza ko ishinga atari amagambo gusa aha ndashaka kuvuga nko gutangiza bya bikorwa navuze haruguru. Ariko cyane cyane itangiriye ku gikorwa kijyanye no kugarura ubumwe nyakuri mu bantu barwanya ubutegetsi. Kuko abantu barangwa n�umwiryane ntibashobora guhumuriza abandi.

UMWANZURO

Banyarwanda banyarwandakazi,
Uyu ni umwe mu misanzu wanjye muri myinshi nteganya guha igihugu cyanjye nk�uko ntahwemye kwitanga uko nshoboye uhereye ku rugamba rwa mbere nagiyeho rw�inkotanyi ngatabaruka ntageze ku ntego nari narabeshywe kimwe n�abandi benshi tubyumva kimwe baba bakibeshya FPR ko bayirimo nyamara umutimanama wabo uri ahandi, baba barafashe indi nzira yo kugaragaza aho bahagaze hatandukanye na FPR. Ndizeza igihugu cyanjye ko nzakitangira uko nshoboye ndetse ko niteguye no kugiha amaraso aho kugirango imbwa zizayanywere ubusa.
Numva mu gihe igihugu cyanjye kitarabohoka aho nabonera amahoro ari mu mva cyangwa muri gereza.
Ndasaba umuntu wese wumva ibintu kimwe na njye ko yabimbwira ndetse tukanajya n�inama y�uko twafatanya kugirango igihugu cyacu kibohoke.
Ndambiwe gukorera politiki kure y�u Rwanda,
Ndambiwe gukorera politiki munyandiko nta bikorwa.

Wifuza kunyandikira ugira ibyo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo ,adresse yanjye ni:
[email protected]
Telefone�: 00262639030023
Cyangwa ukansanga kuri Facebook: Abdallah Akishuli

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Iseta from Brisbane, Queensland, Australia says:

    N’ubundi kagame yivugiye ko ushaka gufata igihugu azanyura inzira na we yanyuzemo ( kurwana), sinzi rero ayo ngirwamashyaka icyo ategereje, n’ubwo ntawe uyobewe ko byagira ingaruka ku bantu bose cyane cyane abari imbere mu gihugu. Kandi na RPF yatangiye ntabayishyigikiye ariko ikomeje urugamba byarikoze, ndetse yongeraho ko utarya umuleti utabanje kumena igi. Gusa ntawifuza andi mahano nk’aya 94, uretse ko iyo ushyize mu gaciro (simvuze polo) ubona polo ariho buri gihe ashaka gusunikira.
    Abazi iby’intambara bazarebe uko yavaho adahitanye n’abasigaye dore ko amaze guhitana abatabarika.

  2. kalisa pius from Rwanda says:

    uri imbwa nukuri niba waranarwanye nurugamba wari imbwa kabisa mbi cyaneeeeeeeeeeee.]

  3. Albert from Rwanda says:

    Abantu banga amahoro ntacyo atwaye ahubwo ari meza.Rubanda bakunda induru.Ese ubundi abantu basimburanye ku butegetsi batagombye kumena amaraso byabatwara iki? Ese Perezida Kagame ahariye abandi ku ku neza ugirango ntiyakomerezwa icyubahiro?!Ikindi rero kuri abo ngo ba opposition;jye mbagaya kwirirwa basakuriza iyo mu mahanga bateza ibibazo abari mu gihugu kandi nyine nta n’icyo bakoze kigaragara ngo ibyo bive aho.N’ubwo nababajwe n’utwana twe yataye,nashimye Ingabire wafashe icyemezo cya kigabo cyo kuza kurebana na Kagame n’ubwo na we bitaramuhira.Ese nyine ko ari opposition ayo mashyaka angana n’uburo buhuye,avuguruzanya arumva azageza iki ku banyarwanda?Bakunze ubumwe cyangwa rero bakava mu byo barimo bagataha iwabo?Yewe,ngo aho kurata inkongoro urata uwo yareze kandi bibuke ibyoFPR yavugaga itarafata ubutegetsi.Muri polotiki imbyino ni imwe hahinduka ababyinnyi.Ntawe nciye intege ariko mbere ya za disikuru n’ingendo zo kwamagana bajye babanza bibaze ingorane bakururira abo bavuga ko barwanirira.Ndi bo natuza ngategura ibyo ntegura nta rusaku bakazumva feri ya mbere nyifungiye i Kigali cg kuri Muhazi.Ngibyo;mwese dutaye;icyo nifuza ni u Rwanda rutemba amata atavanze n’amaraso,ubutegetsi busaranganyijwe,urukundo rw’igihugu n’abagituye;UBUMUNTU.

  4. RWAMUCYO from Rwanda says:

    sha urumuntu wumugabo gusa ngushimiye ko wabonye RPF ko yari ifite ubumwe ndagusabye uzandike nibyatumye mutsindwa ntabwo mwari kubona umwanya wo kwica impinja ngo musahure mufate abatutsikazi kungufu ngo mubone umwanya wo kurwana ,ntimwari kwamagana abana babanyarwanda mubabuza gutaha ngomwikunde kugezaho icyo kinani cyanyu kivuga ko ikirahure cyuzuye mwarangiza mukakigabanya murimbura abatutsi ngo muzabone amahoro nkeka ko mu RWANDA nta muhutu ubuzwa kwiga , wimwa akazi kuko arumuhutu ahubwo mbona muri indashima ese uretse Kagame ninde wakwihanganira amafuti mugira umbabarire sinkuzi ariko nawe uwakugenzura yasanga ufite icyasha mugahanga nkugire inama nshuti intambara ntakiza igira uwo victoire nabandi wavuze bazabanze basobanukirwe icyo abanyarwanda dukeneye bityo muze twubake urwanda harakabaho uharanira ubumwe bwabanyarwanda ibyago namakuba birakaba kuwifuza ko mu Rwanda hakongera kumeneka amaraso

Speak Your Mind

*