U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Politike ya Leta mu buhinzi ishonjesheje abanyarwanda biteye ubwoba

par Le Patriote.
Nyuma y’uko Leta ya Kigali ishyiriyeho amabwiriza yo guhinga ibigori igihugu cyose twegereye rubanda babitubwiraho.
Abaturage bo mu majyaruguru no mu burengerazuba badutangarije ko babujijwe guhinga ibyera iwabo babategeka guhinga ibigori aha bagiraga bati twabujijwe guhinga ibirayi, amasaka, ibijumba n’ibindi bitewe n’ibyera kuri buri muturage.
Badutangarije ko ibyo bigori ntawari wemerewe gucamo ako kotsa ngo yarafungwaga kandi bakabategeka kubigurisha abatoni ba leta ku giciro gito bakazabibagurisha ku giciro gihanitse.
Zimwe mu ngaruka twabashije kubona inzara kuburyo abantu basigaye barya ibiryo by’amatungo biva ku ruganda rwa Mukamira. Abaturage barashonje cyane ku buryo hari n’uwapfuye witwa Poshoro mu murenge wa kinoni i Burera. Twaganiriye n’abaganga batubwira ko bafite abarwayi ba bwaki kandi b’abagabo. Hari abaturage bashonje cyane bari baratujwe muri Gishwati none ubu barameneshejwe, ntaho kuba nta n’aho guhinga imboga babahaye, birirwa bafunguza kandi bari abahinzi n’aborozi.
Abifite, ni ukuvuga abayobozi n’abacuruzi, barya ibitoki biva i Burasirazuba na Uganda bigura amafaranga ari hejuru FRW 120; amasaka ni FRW 600 kandi ikilo kitararengaga FRW 200; ibirayi ikilo ni hejuru ya FRW 250 kandi bitararenzaga FRW 80.
Abahinzi badutangarije ko guhinga amasaka n’ibirayi ngo harimo inyungu cyane ngo nkaho beza kilo 100 z’ibigori ngo hashobora kuva kilo 200 z’amasaka, naho ibirayi ngo byo byarabakenesheje cyane. Bemeza ko ubukungu bwabo bwari bushingiye ku masaka n’ibirayi babasha kurihira abana babo mu mashuri ngo none ubu barabapfira mu maso kubera inzara.
Twashatse kuvugana n’abayobozi bamwe batubwira ko babizi bari kubikurikirana; abandi bemeza ko ntabihari; abandi batubwira ko bo ko icyo bapfa ari uko bahembwa.
Aha umuntu yakwibaza aho igihugu cyerekeza muri iyi minsi mu gihe leta ya Kigali ifite ibibazo by’inkunga.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*