Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwamagana – Umurinzi wa gereza yafashe umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ku ngufu

Take advantage of Twitter explosion

Umwe mu barinzi ba gereza ya Ntsinda witwa Valence Komezusenge yahagaritswe ku kazi kuwa kabili akaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Muhazi azira gufata ku ngufu umwana w�umukobwa w�imyaka 17.

Aya mahano yabereye mu mudugudu wa Gatare, akarere ka Rwamagana. Uyu mukobwa we akaba yari umunyeshuri mu bijyanye n�ubudozi mu ishuri ry�imyuga rya Rwamagana. Biravugwa ko uyu mwana yafashwe n�uyu mugabo mu ma saa moya z�igitondo nyuma yo kumwinjiza mu nzu ye, nk�uko bitangazwa na Viviane Wihogora umwe mu batanze ubuhamya.

�yantereye ku buriri, anfata ku ngufu arimo ambwira ko aranyica, nari mfite ubwoba ariko nakomeje gusakuza kugera abantu binjiye� ni amagambo uwo mwana wagiriwe ibya mfura mbi yabwiye polisi.

Yakomeje yongeraho ati � ndizera ko ubucamanza buzakora akazi kabwo, kuko uwangiriye ibi yabyiyemereye imbere ya polisi n�abayobozi. Gusa ndumva ubuzima bwanjye bwangiritse, nshobora kuba ntwite cyangwa se nanduye agakoko gatera Sida cyangwa byombi�.

Itegeko riteganya ko uwafashe ku ngufu akatirwa imyaka igera kuri 20 bitewe n�uko akatiwe.

1 comment

1 Karangwa Phineas { 06.07.10 at 04:17 }

Ibyo ni urukozasoni rwose ni ibyaha bigomba guhanirwa by’intangarugero.
Njye nk’umugabo binteye ikimwaro kandi rwose mbabajwe n’ibyo uwo mwana w’umukobwa yakorewe n’umugabo mugenzi wanjye.
Ndasaba uwo mukobwa imbabazi ndetse n’abari n’abategarugori bose cyane cyane abakorewe ibyamfura mbi cyangwa bafite ababo babikorewe.
Ndihanangiriza kandi abagabo bose bafite iyo ngeso kuyihana bagahinduka, kandi abakiri bazima bakayigendera kure kugira ngo batazava aho nabo bototerwa nayo igihe kimwe kuko ibihe turimo biruhije cyane.

Icyakora ndasaba abajya bagereka abandi ho icyaha batakoze kubera ubwanzi cyangwa izindi mpamvu, ko nabo babyihana bityo umuntu akajya azira ibyo yakoze koko!

Abashinzwe ubutabera cyangwa abafite inshingano zo guhuza abafitanye ibibazo no kubunga; namwe mujye mumenya gushishoza kandi musabe Imana ijye ibaha ubwenge. Murajye mwirinda cyane kubogama bitewe n’impongano, amarangamutima, isano mufitanye n’umwe mu bafitanye ikibazo n’ibindi, kugira ngo mutagoreka imanza.

Murakoze.

Phineas Karangwa
Gikondo-Kicukiro
Kigali city

Leave a Comment