Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Kigali: Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 24 Werurwe 2010

Take advantage of Twitter explosion

ITANGAZO RY�IBYEMEZO BY�INAMA Y�ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 24/03/2010

Ikirangantego

Ikirangantego

Ku wa gatatu tariki ya 24 Werurwe 2010, Inama y�Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y�Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y�Inama y�Abaminisitiri yo ku itariki ya 05/03/2010 imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y�Abaminisitiri yagejejweho raporo y�ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guhunika neza umusaruro no kuwushakira isoko ndetse n�Ingamba zo guteza ubuhinzi imbere mu Gihembwe cy�ihinga A mu mwaka wa 2010, isaba ko zinozwa.

3. Inama y�Abaminisitiri yemeje Imishinga y�Amategeko akurikira:

- Umushinga w�Itegeko rigena imikoreshereze y�imiti irwanya indwara n�udukoko twangiza ibihingwa n�amafumbire mvaruganda mu buhinzi;

- Umushinga w�Itegeko ryemerera kwemeza burundu iyinjizwa ry� u Rwanda mu muryango Nyafurika w�Akarere wo kurengera umutungo bwite mu by�ubwenge (ARIPO);

4. Inama y�Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :

- Iteka rya Minisitiri rigena ikiguzi cy�ibendera ry�Igihugu;

- Iteka rya Minisitiri ryerekeye ububasha n�inshingano mu guhuza ubutaka hagamijwe kubukoresha neza no kububyaza umusaruro utubutse mu Rwanda;

- Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga atangwa ku bikorwa by�iyandikisha mu bijyanye n�umutungo bwite mu by�ubwenge;

- Iteka rya Minisitiri rigena inyandiko zikoreshwa mu bikorwa by�iyandikisha mu bijyanye n�umutungo bwite mu by�ubwenge;

- Iteka rya Minisitiri risaba ihagarikwa ry�uburyo ibicuruzwa bikekwaho kwiganwa bicishwa kuri gasutamo;

- Iteka rya Minisitiri rishyiraho imiterere n�imikorere y�Akanama k�ubujurire gashinzwe gukemura impaka zirebana n�umutungo Bwite mu by�ubwenge;

- Iteka rya Minisitiri rigena ibihe byateganijwe mu itangwa ry�uruhushya rutumvikanyweho, uruhushya rugomba gutangwa n�itambamirwa ku iyandikwa mu bijyanye n�umutungo bwite mu by�ubwenge;

- Iteka rya Minisitiri ryemera burundu Ishuri Rikuru �Institute of Agriculture, Technology and Education of Kibungo�(INATEK) kandi ririha uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi;

- Iteka rya Minisitiri ryemera burundu Ishuri Rikuru �Institut Catholique de Kabgayi� (ICK) kandi ririha uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi;

- Iteka rya Minisitiri ryemera burundu Ishuri Rikuru �Institut Polytechnique de Byumba� (IPB) kandi ririha uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi;

- Iteka rya Minisitiri ryemera burundu Ishuri Rikuru �Institut d�Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES) kandi ririha uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi.

5. Inama y�Abaminisitiri yemeje Politiki yo guteza imbere umutungo bwite mu by�ubwenge;

6. Inama y�Abaminisitiri yemeje itangizwa rya porogaramu nshya z�amasomo y�icyiciro cya gatatu (Masters & Post Graduate Degree Programs) zikurikira muri Kaminuza y�u Rwanda:

- Master of Arts in Development Studies
- Msc. Accountancy Program
- Master�s in Peace and Conflict Resolution
- MSc. Business Management
- Master�s degree program in Genocide studies
- Msc. in Applied Mathematics
- Post Graduate program in Geo-information Systems
- Post Graduate program in Biodiversity Conservation

7. Inama y�Abaminisitiri yasabiye Bwana NKURUNZIZA William guhagararira u Rwanda mu Gihugu cy�u Buhinde k�urwego rwa Ambasaderi.

8. Inama y�Abaminisitiri yemeje Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:

- Muri MINALOC:
* Bwana KANUUMA Nuwagaba Stephens: Umujyanama wa Minisiteri y�Ubutegetsi bw�Igihugu

- Muri MINELA:
* Bwana TWAGIRIMANA Cyriaque Umuyobozi w�Imari n�Ubutegetsi

- Muri MINEDUC:
* Bwana NIYOMANA MICO Emmanuel: Umuyobozi w�Ishami ry�Igenamigambi mu Burezi

- Muri MININFOR:
* Madamu SALAFINA Flavia : Umuhuzabikorwa ushinzwe iby�Itumanaho

- Mu Bushinjacyaha Bukuru :
* Madamu UWERA Grace : Umuyobozi w�Ubutegetsi n�Imicungire y�Abakozi
* Bwana GASASIRA Jean Claude: Umuyobozi w�Ishami ry�Imari
* Bwana KARENZI Th�oneste: Umuhuzabikorwa wo Kurinda no Gufasha Abatangabuhamya n�Abahohotewe.
* Bwana MUSHINGWAMANA Evode: Umuhuzabikorwa w�Inyigo n�Ubushakashatsi.

- Mu Rwego rw�Umuvunyi :
* Bwana KAJANGANA Jean Aim�: Umuyobozi w�Ishami Rishinzwe Kugenzura Imyitwarire y�Abayobozi Bakuru.

9. Mu bindi

a) Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri iby� ingendo z�akazi yagiriye i London mu muhango wo kwakira ku mugaragaro u Rwanda mu Muryango wa Commonwealth, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko �umutekano mu rwego rw�isi� �global security� muri West Point Military Academy no muri Kenya aho yatanze ikiganiro mu isabukuru y�imyaka 50 ya Nation Media Group.

b) Minisitiri w�Uburinganire n�Iterambere ry�Umuryango yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu izina ry�Abagore bose intambwe amazi kubagezaho, n�uburyo yabahaye bwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ku Isi hose, mu Rwanda ukizihizwa ku rwego rw�Umudugudu.

Banishimiye kandi ko uwo munsi wahuriranye n�umuhango wo kwakira u Rwanda ku mugaragaro muri Commonwealth ari nabwo ibendera ry�u Rwanda ryazamuwe bwa mbere ku Cyicaro cy�uwo Muryango i London mu Gihugu cy�Ubwongereza.

c) Minisitiri w�Ubucuruzi n�Inganda yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko u Rwanda ruzitabira imurika mpuzamahanga rizabera Shangai mu Bushinwa ku va mu kwezi kwa Gicurasi kugeza Ukwakira 2010. Umunsi wahariwe u Rwanda ni ku wa 4 Nyakanga 2010.

d) Minisitiri w�Ingabo yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko ku wa gatanu tariki ya 26 Werurwe 2010 hazaba umuhango wo gusoza amasomo y�aba Cadet Officers i Gako; harimo n�abasirikare baturutse muri Uganda, Tanzaniya, Burundi no muri Liberiya.

e) Minisitiri Ushinzwe Umuryango w�Ibihugu bya Afurika y�Iburasirazuba yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko i Kigali ku matariki ya 11 – 23 Mata 2010 hazabera Inama y�Inteko Ishinga Amategeko y�Umuryango w�Ibihugu bya Afurika y�Iburasirazuba.

f) Minisitiri w�Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko u Rwanda rwemerewe n�Umuryango w�Abibumbye kohereza abacungagereza kugira uruhare mu kunoza imicungire ya za Gereza mu gihugu cya Haiti.

g) Minisitiri w�Ubuhinzi n�Ubworozi yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 19 Werurwe 2010 igiciro cy�icyayi kibisi gihabwa umuhinzi cyavuye ku mafaranga 86 y�u Rwanda kikajya kuri 96, 6 Frw ku kilo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na:
MUSONI Protais Minisitiri ushinzwe imirimo y�Inama y�Abaminisitiri.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment