Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Joseph Ntawangundi yakatiwe igifungo cy’imyaka 17


Joseph Ntawangundi Arrested
Joseph Ntawangundi atabwa muri yombi

Kuri uyu gatatu kuwa 24 Werurwe 2010 Bwana Joseph Ntawangundi yongeye kwitaba urukiko Gacaca rw�Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma. Nyuma y’urubanza rwamaze amasaha atari make, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 17 kubera uruhare yagize muri Jenoside yo muri 1994. Muri 2007 Gacaca yari yaramuciriye imyaka 19 adahari.
Umva reportage y'umunyamakuru wa BBC
Igihe yafatwaga n’ubutegetsi muri Gashyantare 2010, Ntawangundi yari yatsembye avuga ko atari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside kandi ko atigeze ayobora ikigo cy’ishuri i Gitwe. Ndetse no ku munsi wa mbere w�iburanishwa rya yari yakomeze gutsimbarara ku mvugo ye avuga ko bamwibeshyeho.

Kuri uyu munsi wa kabiri w�urubanza rero, Ntawangundi yaje kwemera noneho ko ariwe koko Joseph Ntawangundi wari umuyobozi wa EAV GITWE mu gihe cya Jenoside yo muri Mata 1994.

Yasabye imbabazi

Joseph Ntawangundi yasabye imbabazi umugore Nyirarukundo Beatrice wari uwe akaza kumuta muri Tanzaniya igihe bahungaga.
Yasabye na none imbabazi ko yabeshye avuga ko atari we ngo gusa yari atarasobanukirwa Gacaca icyo ari cyo ndetse n�uko ikora. Ikindi yasabiye imbabazi ni uko atashoboye gutabara Nsabimana Felicien wiciwe aho kuri EAV kandi yari yamutabaje.
Joseph Ntawangundi yasubiye mu Rwanda muri Mutarama avuye mu Burayi, ari umwunganizi wa Madamu Victoire Ingabire wari ugiye gushinga ku mugaragaro ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR kugira ngo yiyamarize ku mwanya wa Prezida wa Republika.

4 comments

1 INKUBA { 03.24.10 at 18:33 }

Banyarwandakazi,banyarwanda,
Ariko se abangaba nibo (Joseph Ntawungundi cg Ingabire) nibo bayobozi u Rwanda rufite bazazana impinduka mu Rwanda.
How can we expect change in people like them (ababeshyi) ?
Joseph afatwa induru zaravuze ngo baramubeshera ,azize politiki,ntago yari mu Rwanda even Ingabire yemeza ko Joseph abesherwa(shame on you Ingabire).
Harya ngo : chaque ouvrier m�rite son salaire? Joseph Ntawangundi a eu son salaire et je crois que ca servira de le�on a tous ceux qui pensent qu’avec le temps les rwandais oublieront les leurs. Ndibaza icyo HUMAN RIGHT WACHT ,AMNISTIE INTERNATIONAL batekereza mu gihe nkiki .(Kwihutira gusakuza batabanje gufata akanya ngo bakore iperereza) You guys (amnistie int’l and human right wacth) avant d’investir,investiguer .

2 Gitimujisho { 03.24.10 at 20:49 }

INKUBA koko nawe urasetsa. Nako sinseka kuko birababaje.
Sinzi ayo wize uko angana ariko umuntu utekereza yagombye kubona ko Gacaca nta kigenda.
Kuburanishwa nta lawyer, ukaburanywa n’abantu batize amategeko, bamwe batazi no gusoma, wahakana ibyo wakoze bakarara bagukubita kugeza ubwo wemeye ugasaba imbabazi, tuzi ko ari byo bikorwa iwacu.
Kabone n’iyo yaba yarishe koko, ese abamukubise ageze i Kigali bo bari babifitiye gihamya? Kuki se bo batafungiwe ubugizi bwa nabi?
Ibyo byose rero Amnesty International na HRW barabivuze kandi nabyo ntibisubirwaho kuko batabihimbye.
Uretse ko bidahagije, bagombye kwiyama za Gacaca ubwazo bagasaba ko zivaho.

3 Gitimujisho { 03.25.10 at 07:51 }

INKUBA koko nawe urasetsa. Nako sinseka kuko birababaje.
Sinzi ayo wize uko angana ariko umuntu utekereza yagombye kubona ko Gacaca nta kigenda.
Kuburanishwa nta lawyer, ukaburanywa n�abantu batize amategeko, bamwe batazi no gusoma, wahakana ibyo bagushinja ko wakoze bakarara bagukubita kugeza ubwo wemeye ugasaba imbabazi, tuzi ko ari byo bikorwa iwacu.
Kabone n�iyo yaba yarishe koko, ese abamukubise ageze i Kigali bo bari babifitiye gihamya? Kuki se bo batafungiwe ubugizi bwa nabi?
Ibyo byose rero Amnesty International na HRW barabivuze kandi nabyo ntibisubirwaho kuko batabihimbye.
Uretse ko bidahagije, bagombye kwiyama za Gacaca ubwazo bagasaba ko zivaho.

4 Verite ukuri kuratinda ntiguhera { 03.25.10 at 14:45 }

Yewe uri Inkuba koko iyo methode yanyu mukoresha iteye isoni u Rwanda n’abanyarwanda Hitler yaribeshye. Ubwo rero ibyo byose ngo nukugirango mubone uko mukomeza gutsembarara kubutegetsi murabeshyera abantu mubagerekaho ibyoha batakoze kandi rero njye nkubwire n’iyo yaba yarabikoze azabihanirwa ntacyo bitwaye kuko usibyo kuba umufasha wa Ingabire yaba yarabaye cyangwa yararebereye genecide ntacyo akora nk’abandi bose n’aboretse imbaga y’abanyarwanda n’aba congoman baraho kari bari kubutegetsi ntawabavobye. ngaho rero nawe ngo uravuze!!!
Turamushyigikiye byibuze we ntamaraso afite muntoki nka KAGOME

Leave a Comment