U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

TIG yunguye igihugu akayabo ka miliyari 40

Abashyizeho TIG ni nabo bayirata. Abayikora bo bapfanye agahiri n’agahinda. Iyo bahigimye biba bigaragaza ko bishimiye ibyo bagejejeho igihugu. Urwego rw�igihugu rushinzwe imfungwa n�abagororwa (RSC) ruratangaza ko imirimo nsimburagifungo (TIG) yunguye Igihugu akayabo ka miliyari 40. Imirimo nsimburagifungo ikorwa n�abahamwe n�icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi bari mu cyiciro cya kabiri n�icya gatatu. Bakora imirimo yo […]

Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma I Paris 06/04/2012

Uyu munsi abanyarwanda b’ingeri zose bahuriye mu mashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali kimwe n’abari muri mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye babukereye ngo bifatanyirize hamwe kwamagana ikinyoma cyasakajwe mu kwezi kwa mbere n’ubutegetsi bwa Kigali. Icyo kinyoma rero cyoherejwe mu binyamakuru biturutse ku cyegeranyo cy’impuguke zari zivuye i Kigali gukora iperereza ku […]

Uko natangiye umuryango Pax uharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda – Prudentienne Seward

par Prudentienne Seward. Data yari umututsi. Yishwe n’abahutu. Umukecuru wanjye yari umuhutu. Yishwe n’abatutsi ba FPR. Ari abishe data ari n’abishe mama, bose ntibari bazi icyo bakora. [wpaudio url=”http://webdoccenter.com/audio/2011/20110514-kubabarirana-pudentienne-pax-natangiye-nte.mp3″ text=”Umva Prudentienne asobanura ukuntu yatangiye umuryango Pax uharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda” dl=”0″] Nitwa Prudentienne Seward, nkaba ndi umunyarwanda wavukiye mu Rwanda, nkaba narageze ino muri iki gihugu […]

Intsinzi mu Rwanda yarabonetse

par Prudentienne Seward. Twaratsinze ubwo dusigaye duhuza abahutu n’abatutsi bakabwizanya ukuri, bagasabana imbabazi – Prudentienne (PAX) [wpaudio url=”http://webdoccenter.com/audio/2011/20110514-kubabarirana-pudentienne-pax-twaratsinze.mp3″ text=”Umva Prudentienne avuga ukuntu noneho intsinzi yabonetse” dl=”0″] Twaratsinze ubwo ku tariki ya 19 ejobundi, muri uku kwezi kwa kane, aho bita Edenbridge, muri Kiliziya ya United Reformed Church, aho abanyarwanda biyemeje, abahutu n’abatutsi, baje tukibuka, tugakora […]

Intsinzi ni ukubabarirana no ukwiyunga kw’abahutu n’abatutsi

par Prudentienne Seward (PAX) Naravugaga nti ‘ni gute nzongera kubona abahutu n’abatutsi bicaranye?’ [wpaudio url=”http://webdoccenter.com/audio/2011/20110514-kubabarirana-pudentienne-pax-twabigezeho.mp3″ text=”Umva Prudentienne asobanura iby’ukubabarirana n’ubwiyunge bw’abanyarwanda” dl=”0″] Nitwa Prudentienne Seward, nkaba ndi umunyarwanda wavukiye mu Rwanda, nkaba narageze ino muri iki gihugu muri ’96. Mu mazina yanjye bakunda kunyita bamwe iyo bambonye, ahubwo sinzi impamvu mutanasetse, baravuga bati ‘nguwo Nyiragasaku, […]

Rwanda: Generali Kayumba Nyamwasa ati: “Ndasaba Imbabazi rwose”.

Nyuma y’aho amashyaka FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) byemeje gufatanya mu migambi yo guharanira ubwiyunge nyabwo na demokarasi mu Rwanda, hari abanyarwanda bagize impungenge bavuga ko abayobozi b’ayo mashyaka batazi umutwe uri inyuma. Bamwe bavuga ko abantu nka ba Gahima na Nyamwasa bafite amayeri menshi, ko uko gushaka gufatanya n’abandi mu guhindura ibintu mu Rwanda ari […]

Uko Victoire Ingabire na FDU-Inkingi babona ubwiyunge bw’abanyarwanda

Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Uko tubona ikibazo cy�ubwiyunge. Duharanira ubwiyunge bw�abanyarwanda, tukaba tubona ko budashoboka igihe cyose akababaro n�akaga karenze by�abahekuwe bose bidahawe agaciro. Dushyigikiye ko Abanyarwanda bo mu moko yose bakura kirazira bakavugana imbona nkubone amakuba yagwiriye igihugu. Bagomba kwicarana bakigira hamwe imigambi ituma bose babana mu gihugu mu bwubahane no mu […]

Paul Rusesabagina ati: Umuti w’ibibazo mu Rwanda ni ugushyiraho akanama k’Ukuri n’Ubwiyunge

Radio Tuganire 08 Gicurasi 2010 yahaye Paul Rusesabagina (intwari yerekanywe muri film “Hotel Rwanda”) urubuga rwo gusobanura impamvu hakenewe Akanama k’Ukuri n’Ubwiyunge mu Rwanda. [daily]xd8xta_2010-05-08-emission-samedi-08-05-av_news[/daily] – Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano. – Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]