U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma I Paris 06/04/2012

Uyu munsi abanyarwanda b’ingeri zose bahuriye mu mashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali kimwe n’abari muri mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye babukereye ngo bifatanyirize hamwe kwamagana ikinyoma cyasakajwe mu kwezi kwa mbere n’ubutegetsi bwa Kigali. Icyo kinyoma rero cyoherejwe mu binyamakuru biturutse ku cyegeranyo cy’impuguke zari zivuye i Kigali gukora iperereza ku byerekeye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we Cyprien Ntaryamira h’amwe n’abari babaherekeje ku itariki ya 06 Mata 1994.

Abashoboye gusoma icyo cyegeranyo rero nyuma y’uko kijya ahagaragara nyuma y’ayo matangazo atandukanye y’abayobozi b’u Rwanda batangajwe no gusanga ibyo bavuze mu by’ukuri ntaho bihuriye n’ibyari bikubie mu cyegeranyo ahubwo ko yari Propagande biboneka ko yari ifite umugambi wo guhishahisha ukuri cyangwa kugira ngo bashyire ingengabitekerezo yabo mu mitwe y’abacamanza bashinzwe kuzakoresha icyo cyegeranyo bafata imyanzuro ku bushakashatsi bwabo ku byerekeye icyo gikorwa cy’iterabwoba.

Muri iyo myigaragambyo rero yateguwe ngo yamagane ayo manyanga ya Leta y’u Rwanda hamwe no kwamagana umuco w’ikinyoma wamamaye mu Rwanda abahahuriye bazifatanyiriza hamwe kandi bibuke inzirakarengane zose zazize intambara y’inkotanyi kuva muri 1990 k’imwe n’abazize amahano y’itsemababwoko n’iyicarubozo ryabaye kuva nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kugeza ubu mu moko yose y’abanyarwanda. Baramaganira hamwe abicanyi aho bava bakagera batitaye ku moko bakomokamo cyangwa se imiryango ya politiki barimo.

Abateraniye mu myigaragambyo y’i Paris turabashigikiye kandi turabazirikana. Tubifurije amahoro n’amahirwe muri uwo murimo ukomeye.

Abubu

 

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. yaya says:

    yooooo,sha ndabona mur’iyi migaragabyo interahamwe zose zari zihari…ko mwibagiwe gutumira Victoire Vuvuzela Ingabire…puuuu ubwenge muke gusa,erega ntacyo muzageraho.twabakubise umuriro tukiri ba Kadogo muriruka none ubu twarakuze, niba m’urabagabo muzaze tubonane,interahamwe !sha mur’imbwa,kandi kuba imbwa s’ukumoka…

  2. didier says:

    Yemwe mwaravugishijwe biratinda na nubu koko ? murabona bitaba byiza mutashye mugafatanya n abandi kurwubaka. Kandi ayo mashyamba ya za france na biryogo zo mububiligi nako imyobo dore ko biryogo amatara yaka hazabakenya mubirage nabazabakomokaho kandi bitabareba. rega uwagiye afite umwaka umwe ubu afite 18. Naho uwagiye angana na sindikubwabo we yavuye kubintu. Ariko ntamugayo ntiwamena amaraso ngo ugire ubundi bwenge . muzakire cyangwa mupfe murtyo.

Speak Your Mind

*