U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubutumwa bw’Umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza Faustin Twagiramungu ku Isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge bw’u Rwanda

IJAMBO RIGENEWE ABANYARWANDA MU GIHE TWIZIHIZA YUBIRE Y’IMYAKA 50 Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA (1962-2012) Banyarwanda, Banyarwandakazi, Kwizihiza imyaka mirongo itanu y’ubwigenge bw’igihugu cyacu kuri uyu wa mbere Nyakanga 2012 ni igikorwa gihambaye kizakomeza kwibukwa mu mateka y’U Rwanda. Mu kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gikorwa, ishyaka RDI ryifuje ko twasubiza amaso inyuma, tukibukiranya intambwe z’ingenzi zatewe mu kwigobotora ingoma […]

Kagame ati “Iyo twakubise, turakubita tukagusha”

par Paul Kagame. “Abarasirwa hanze bagahushwa, ntabwo Leta y’u Rwanda ihusha iyo yarashe. Nta n’ubwo dushinzwe umutekano w’inkozi z’ibibi zijya kuba hanze, ntabwo dushinzwe umutekano wabo.” “Izo nkozi z’ibibi, iyo zivuze ko zigiye kuzana intambara mu Rwanda zaba izo, zaba abazishyigikiye, bazabigerageze, tuzabakubita ntibazamenya icyabakubise.” “Muzi kubabura inkoni iyo ushaka ngo inkoni imere neza, ikubite […]

“Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame” – Faustin Twagiramungu.

par Faustin Twagiramungu. “Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame. Igihe kirageze ngo abone ko byose bishoboka, yabyemera atabyemera. Kabone niyo yatorwa akoresheje iterabwoba, tuzakomeza tumurwanye.” Faustin Twagiramungu. Maze iminsi mpamagarira Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora ko batakwitabira amatora y’umukuru w’igihugu, ateganijwe kw’itariki ya 9 z’ukwezi kwa Kanama 2010. Impamvu natanze narazisobanuye bihagije, cyane ariko nibanda […]

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

par Charles I. Umunyagitugu Kagame akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe. Perezida Kagame kimwe n’abandi banyagitugu akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe, abaharanira uburengazira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi. Kagame hamwe n’abandi banyapolitiki akomeje kugaragaza ko ashishikajwe no kuniga ijwi ryose rinenga Leta, akoresheje inzego z’umutekano w’igihugu. Si abanyarwanda gusa n’abanyamahanga ubonye […]

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi. Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata. Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki? Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n’imisozi! Nanjye nti ese n’iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk’ururimi? […]

Victoire Ingabire ati: “Paul Kagame niyemere dupiganwe mu matora, abaturage bihiteremo”

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi. Mu nyandiko ryashyizwe ahagararagara n’ishyaka rye FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aravuga ku rubanza yashowemo n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akerekana ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, ko azira gusa kuba ayobora ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Arasaba inshuti z’u Rwanda gufasha abanyarwanda mu ntambara barimo yo guharanira demokarasi mu gihugu. […]

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]