U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]

Victoire Ingabire Agiye mu Rwanda Gushinga Ishyaka FDU-Inkingi

Dore ijambo Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi, yabwiye abanyarwanda ku tariki ya 9 Mutarama 2010 asezera  ku basigaye mu mahanga. Ndi umukobwa utashye iwacu ngiye gufatanya n’abandi Mbanje kubashimira mwebwe mwese mwitabiriye ubutumire bwacu bwo kugirango abantu bagire akanya ko gusezeranaho. Ngashimira by’umwihariko abarwanashyaka bacu hano i Bruxelles bitanze batizigamye ngo uyu mubonano […]