U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ingabire ati: “umuntu uwo ari we wese wagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Rwanda agomba kubihanirwa”

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Ku kibazo cya jenoside, Victoire Ingabire aragira ati: Njyewe n’ishyaka nyobora FDU Inkingi, ryashinzwe mu mwaka wa 2006, twemera ko mu mwaka w’1994 mu Rwanda habaye itsembabwoko (génocide) ryibasiye Abatutsi. Twemera kandi ko muri icyo gihe, mbere yaho na nyuma yaho habaye itsembatsemba (crimes contre l’humanité) rireba ibindi bice by’abanyarwanda. […]

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]