U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

FDU-Inkingi: Ihohoterwa ry’abaturage nirihagarare

Ikibazo cy’ifungwa ridasobanutse, ihurizo rya za Gacaca, isenywa ry’amazu y’abakene, ibirarane by’imishahara y’abarimu, ubuhake bwihishe inyuma ya girinka, impfu zidasobanutse ni bimwe mu bimenyetso byerekana itotezwa rikomeje kwibasira abanyarwanda. 1. Ikibazo cy’ifungwa ridasobanutse Ikibazo cy’ishimutwa, ifatwa n’ifungwa bidakurikije amategeko kigaragara hirya no hino mu gihugu. Mu mugi wa Kigali, abantu bakomeje gufatwa bagafungirwa mu mazu […]

Umuryango Human Rights Watch wanenze cyane imikorere y’inkiko za Gacaca mu Rwanda

Ushobora gusoma raporo yose hano (mu cyongereza) Muri raporo y’impapuro 160 (Justice Compromised: The Legacy of Rwanda’s Community-Based Gacaca Courts) yasohowe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu  Human Rights Watch,  ivuga ko inkiko za gacaca  z’u Rwanda zica imanza  za jenoside,  zaranzwe na ruswa ndetse n’ubuswa bukabije Human Rights Watch ivuga ko  yakoze ubushakashatsi burambuye ku […]

Victoire Ingabire ati: “Paul Kagame niyemere dupiganwe mu matora, abaturage bihiteremo”

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi. Mu nyandiko ryashyizwe ahagararagara n’ishyaka rye FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aravuga ku rubanza yashowemo n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akerekana ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, ko azira gusa kuba ayobora ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Arasaba inshuti z’u Rwanda gufasha abanyarwanda mu ntambara barimo yo guharanira demokarasi mu gihugu. […]

Gacaca ya Kimisagara yaciriye igifungo cya burundu uwahoze ayobora ikinyamakuru ‘Kamarampaka’

Yazize ko yanditse muri 1991 ngo: “Ntitugomba kwibagirwa revolusiyo ya 59”. Kigali – Inteko y’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge i Kigali iyobowe na prezida wayo Benoit Ngarambe, yahanishije igifungo cya burundu cy’umwihariko umunyamakuru Bernard Hategekimana bita kandi MUKINGO, wahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru Kamarampaka, Gacaca yemeje ko yahamwe n’icyaha cyo gushishikariza ubwicanyi […]

Victoire Ingabire ati Joseph Ntawangundi ashobora kuba ari igikoresho cya Leta y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 20/4/2010 umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yasohoye itangazo rivuga ko umwe mu bayoboke baryo, bwana Joseph Ntawangundi ngo yaba ari igikoresho cya Leta y’u Rwanda. Abajijwe na BBC Gahuza Miryango, Mme Victoire Ingabire yatangaje ko igihe Joseph Ntawangundi yafungwaga yahawe abavoka 2 na FDU Inkingi, ariko we […]

Joseph Ntawangundi mu bujurire bwa Gacaca: Yatakambye biba iby’ubusa

Joseph Ntawangundi: igihano cyo gufungwa imyaka 17 cyagumyeho. Kuri uyu wa kane tariki 15/4/2010, Joseph Ntawangundi umwe mu bayoboke b’imena ba FDU-Inkingi akaba n’umwe mu bungiriza ba Victoire Ingabire uyobora iri shyaka yagaragaye imbere y’urukiko Gacaca, aho noneho yari mu bujurire nyuma y’aho akatiwe igifungo cy’imyaka 17, kubera guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside, […]

Joseph Ntawangundi yakatiwe igifungo cy’imyaka 17

Joseph Ntawangundi atabwa muri yombi Kuri uyu gatatu kuwa 24 Werurwe 2010 Bwana Joseph Ntawangundi yongeye kwitaba urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma. Nyuma y’urubanza rwamaze amasaha atari make, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 17 kubera uruhare yagize muri Jenoside yo muri 1994. Muri 2007 Gacaca yari yaramuciriye imyaka 19 adahari. [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100324-joseph-ntawangundi-gacaca-verdict.mp3″ […]

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]