U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubutegetsi bwa FPR bukomeje ibikorwa byo kuvutsa abanyarwanda uburenganzira bwo kubaho

Mu makuru yanyuze kuri BBC Gahuzamiryango taliki 26 Nzeri 2012 saa mbili n’igice za nimugoroba, bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Muhanga batangarije umunyamakuru wa BBC ko basonza kandi barahinze. Uko gusonza akenshi kukaba guturuka ku gahato bashyirwaho n’ubutegetsi bubabuza gusarura imyaka yabo ngo bayitungishe imiryango yabo cyangwa ngo bayikenuze kuko ngo nta burenganzira […]

Ijambo rya Victoire Ingabire kuri Jenoside ritumye bakura inkota mu rwubati

I Kigali abambari ba FPR na Ibuka batangiye iterabwoba ku muyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, buririye ku jambo yavugiye ejo akigera mu Rwanda ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi. Muri iryo jambo rye, yavuze ko mu Rwanda habaye amahano yatumye hameneka amaraso menshi y’abanyarwanda. Avuga ko urwibutso nk’urwo rukwiriye kubaho, ariko yongeraho ko kugeza […]

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]

Victoire Ingabire Agiye mu Rwanda Gushinga Ishyaka FDU-Inkingi

Dore ijambo Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi, yabwiye abanyarwanda ku tariki ya 9 Mutarama 2010 asezera  ku basigaye mu mahanga. Ndi umukobwa utashye iwacu ngiye gufatanya n’abandi Mbanje kubashimira mwebwe mwese mwitabiriye ubutumire bwacu bwo kugirango abantu bagire akanya ko gusezeranaho. Ngashimira by’umwihariko abarwanashyaka bacu hano i Bruxelles bitanze batizigamye ngo uyu mubonano […]