U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

“Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame” – Faustin Twagiramungu.

par Faustin Twagiramungu. “Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame. Igihe kirageze ngo abone ko byose bishoboka, yabyemera atabyemera. Kabone niyo yatorwa akoresheje iterabwoba, tuzakomeza tumurwanye.” Faustin Twagiramungu. Maze iminsi mpamagarira Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora ko batakwitabira amatora y’umukuru w’igihugu, ateganijwe kw’itariki ya 9 z’ukwezi kwa Kanama 2010. Impamvu natanze narazisobanuye bihagije, cyane ariko nibanda […]

Urukiko rwategetse ko umunyapolitiki Bernard Ntaganda akomeza gufungwa

Bernard Ntaganda – Umuyobozi wa PS-Imberakuri Kigali – Kuri uyu wa gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gusuzuma ibirego n’ubwiregure bwa Maître Bernard Ntaganda rwategetse ko ku mpamvu z’umutekano we n’uburemere bw’ibyo aregwa yaburana afunze. Rwemeje ko yoherezwa muri Gereza Nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya “1930” mu gihe cy’iminsi 30 hagikorwa iperereza, mbere […]

Komisiyo y’amatora yashyize ahagaragara lisiti ntakuka y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Kigali – Komisiyo y’igihugu y’amatora yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu, uzahatanirwa kuwa 09 Kanama uyu mwaka. Hatanzwe n’ibisubizo ku bibazo byerekeye imyiteguro y’aya matora. Urutonde ntakuka rw’abakandida rwashyizwe ahagaragara Kugira ngo umukandida yemerwe ni uko aba yujuje ibisabwa n’itegeko rigenga amatora, nk’uko byagenwe na Komisiyo y’Amatora y’u Rwanda. Abakandida basabye […]

Ninde uzabohora u Rwanda?

by Jean Bosco Gasasira. Tariki ya 04 Nyakanga ni umunsi Leta iyobowe na FPR INKOTANYI yizihiza imyaka bamaze babohoye u Rwanda, ariko mu by’ukuri si byo kuko hafi abanyarwanda bose, ukuyeho Kagame n’abambari be basangiye mu gukama igihugu abandi baracyaboshye mu buryo butadukanye, ndetse kuruta uko bari baboshye mbere y’uko batangira kurwana cyangwa bitwa ko […]

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa. Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n’urunana rw’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu […]

Ubutegetsi bwa FPR buritwaza amatora bugacuza abaturage utwari tubatunze

Kigali – Muri iyi minsi hari inkundura y’ishyaka FPR-Inkotanyi riri gukora ibishoboka byose ngo ripfukirane abanyarwanda ribavutsa uburenganzira bwo kugira ubwisanzure mu bikorwa byose bijyanye no kuzihitaramo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere. Ubu abakozi ba leta bose bakaswe 1/3 cy’umushahara ubatunze byitwa ko ari ugushyigikira amatora . Uko gukata imishahara y’abakozi mu buryo butemewe […]

Victoire Ingabire ati: “Paul Kagame niyemere dupiganwe mu matora, abaturage bihiteremo”

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi. Mu nyandiko ryashyizwe ahagararagara n’ishyaka rye FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aravuga ku rubanza yashowemo n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akerekana ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, ko azira gusa kuba ayobora ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Arasaba inshuti z’u Rwanda gufasha abanyarwanda mu ntambara barimo yo guharanira demokarasi mu gihugu. […]

Uko Victoire Ingabire na FDU-Inkingi babona ubwiyunge bw’abanyarwanda

Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Uko tubona ikibazo cy’ubwiyunge. Duharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda, tukaba tubona ko budashoboka igihe cyose akababaro n’akaga karenze by’abahekuwe bose bidahawe agaciro. Dushyigikiye ko Abanyarwanda bo mu moko yose bakura kirazira bakavugana imbona nkubone amakuba yagwiriye igihugu. Bagomba kwicarana bakigira hamwe imigambi ituma bose babana mu gihugu mu bwubahane no mu […]

Victoire Ingabire ati “Ntitwemera rwose politiki ya Leta ya FPR ku kibazo cya FDLR”

Victoire Ingabire, chair of opposition party FDU-Inkingi Ku kibazo cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba ugizwe n’ingabo za FDLR, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aratangaza ibi bikurikira: Ndagira ngo ngaruke gato kw’ijambo navuze taliki ya 16 Mutarama 2010 ku kibuga cy’indege i Kanombe, ngikandagiza ikirenge bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 16 nari […]

Kapiteni Karuta wahoze mu ngabo za FDLR yemeye ibyaha, akazakoreshwa mu gushinja Victoire Ingabire

Kigali – Kapiteni Jean Marie Vianney Karuta wahoze mu ngabo za FDLR yashyikirijwe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa kane, amenyeshwa ibyaha aregwa. Ubushinjacyaha buramushinja kuba mu mutwe w’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’Igihugu. Kapiteni Karuta ni uwa gatatu mu basirikari bahoze mu ngabo za FDLR bashyikirijwe urukiko muri iyi minsi kugirango bashobore kuzemeza ko […]