U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]