U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: abasirikare 4 bo mu rwego rwa Colonel batawe muri yombi!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017 aturuka i Kigali aravuga ko abasirikare 4 bakuru bo ku rwego rwa Colonel batawe muri yombi.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abatawe muri yombi ni abakurikira:

Colonel Rugazora,

Colonel Gishaija,

Colonel Mugabo

Colonel Peter Kalimba (rtd)

Biravugwa ko bazize gukekwa gukorana n’umutwe wa politique utavuga rumwe n’ubutegetsi Rwanda National Congress (RNC) ndetse ngo mu myaka ishize baba baragize uruhare mu kureka Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya agatoroka igihugu.

Undi watawe muri yombi ni umugore witwa Goretti akaba murumuna wa Leah Karegeya umugore wa Colonel Patrick Karegeya.

Amakuru akomeza gucicikana ava i Kigali aravuga ko hashobora kuba hatawe muri yombi abandi benshi tutarashobora kumenya turacyabikurikirana.

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*