U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Kagame yahagurukiye impunzi z’abanyarwanda mu Bwongereza

par Gasasira, Ikinyamakuru Umuvugizi. Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza mu migambi mibisha yo kwirenza impunzi zihatuye Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko Leta ya Kagame ifite imigambi mibisha yo kwirenza n’ugutatanya impunzi zihatuye ikoresheje intwaro zo guhotora, uburozi hamwe no gutatanya ubumwe bw’abahatuye. Iyo migambi yacuriwe i Kigali mu nama yahuje […]

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko Umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi, Jean Bosco Gasasira, ari umwere

Gasasira Jean Bosco, Umuyobozi w’Umuvugizi Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko Jean Bosco Gasasira, umwanditsi akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi gisigaye ubu cyandikirwa mu buhungiro ku rubuga rwa internet, ari umwere ku byaha bitatu yakurikiranwagaho n’ubushinjacyaha. Gasasira yaregwaga n’ubushinjacyaha gukoresha ikinyamakuru cye mu gusebya umukuru w’igihugu Paul Kagame. Yaregwaga kandi gukwirakwiza inyandiko zigamije kwangisha ubutegetsi […]

Ninde uzabohora u Rwanda?

by Jean Bosco Gasasira. Tariki ya 04 Nyakanga ni umunsi Leta iyobowe na FPR INKOTANYI yizihiza imyaka bamaze babohoye u Rwanda, ariko mu by’ukuri si byo kuko hafi abanyarwanda bose, ukuyeho Kagame n’abambari be basangiye mu gukama igihugu abandi baracyaboshye mu buryo butadukanye, ndetse kuruta uko bari baboshye mbere y’uko batangira kurwana cyangwa bitwa ko […]

Kigali: Umunyamakuru w’UMUVUGIZI yiciwe imbere y’iwe

Mw’ijoro ryo kuwa kane 24 Kamena, umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUVUGIZI, Jean Léonard Rugambage bitaga “Chérif”, yarasiwe imbere y’urugo rwe ubwo yari atashye. Umurambo wa Rugambage wajyanywe mu bitaro bya polisi bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe. Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, J. Bosco Gasasira aho ari mu buhungiro, aremeza ko ubutegetsi bw’u Rwanda aribwo bwakoze iryo bara. Avugana […]

Inama Nkuru y’Itangazamakuru iti: “Ikinyamakuru Umuvugizi ntigikwiye no gusohoka kuri internet”

Nyuma y’aho ikinyamakuru Umuvugizi hamwe n’Umuseso bihagarikiwe gukorera mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi Jean Bosco Gasasira yatangaje ko Umuvugizi uzakomereza imirimo yawo kuri Internet. Patrice Murama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HCM, Inama Nkuru y’Itangazamakuru, aratangaza ko ibyo Umuvugizi ikora ari ukwongera amakosa akomeye kandi ko bishobora no kubaviramo guhagarikwa burundu. HCM isanzwe yarasabye urukiko ko […]