Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko Umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi, Jean Bosco Gasasira, ari umwere
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko Jean Bosco Gasasira, umwanditsi akaba n�umuyobozi mukuru w�ikinyamakuru Umuvugizi gisigaye ubu cyandikirwa mu buhungiro ku rubuga rwa internet, ari umwere ku byaha bitatu yakurikiranwagaho n�ubushinjacyaha.
Gasasira yaregwaga n�ubushinjacyaha gukoresha ikinyamakuru cye mu gusebya umukuru w�igihugu Paul Kagame.
Yaregwaga kandi gukwirakwiza inyandiko zigamije kwangisha ubutegetsi abaturage no kwica itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, atangaza inkuru �zidafite ibimenyetso�.
Yaba Jean Bosco Gasasira cyangwa se umwunganizi we mu mategeko, nta numwe wagaragaye mu cyumba cy�urukiko mu gihe cy�iburanisha ry�urubanza; nta n’ubwo bagaragaye mu isomwa ryarwo.
Umushinjacyaha Augustin Nkusi wahagarariye ubushinjacyaha mu gihe cyose cy�iburanishwa ry�uru rubanza, nawe ntiyagaragaye ubwo imyanzuro yarwo yasomwaga n�umucamanza.
Mu myanzuro y�urukiko umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bihagije bwashingiyeho bushinja Gasasira ibi byaha, bityo abimuhanaguraho byose.
Jean Bosco Gasasira, ubu uba mu buhungiro, aracyakurikiranywe n�ubucamanza bw�u Rwanda, ku byaha aregwa n�izindi nzego zirimo Inama Igenga Itangazamakuru mu Rwanda.
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, Inama Igenga Itangazamakuru mu Rwanda yahagaritse ikinyamakuru Umuvugizi mu gihe cy�amezi atandatu, nyuma iza gutanga icyifuzo cy�uko cyafungwa burundu.
Hategerejwe kureba icyo Inama Igenga Itangazamakuru izakora ku kinyamakuru Umuvugizi ubwo umuyobozi wacyo yagizwe umwere ku birego byabaye intandaro y’ihagarikwa ryacyo.
0 comments
Kick things off by filling out the form below.
Leave a Comment