U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Itangazo rya Twagiramungu nyuma y’irahira rya Generali Kagame

par Faustin Twagiramungu. <Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze […]

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, dukomeze umurego mu kurwanya ingoma y’igitugu

par Faustin Twagiramungu. Faustin Twagiramungu ati: Dukomeze umurego kugira ngo dutsinde ingoma y’igitugu ya Paul Kagame Amatora y’umukuru w’igihugu yararangiye, ariko politike y’abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda iracyakomeza. Twese abashaka ubwigenge ku giti cy’umuntu, abashaka umubano mu bana b’u Rwanda dukomeje umurego kugira ngo ingoma y’igitugu ya Perezida Pawulo Kagame yiyemeje kuyobora u Rwanda, […]

Komisiyo y’amatora yashyize ahagaragara lisiti ntakuka y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Kigali – Komisiyo y’igihugu y’amatora yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu, uzahatanirwa kuwa 09 Kanama uyu mwaka. Hatanzwe n’ibisubizo ku bibazo byerekeye imyiteguro y’aya matora. Urutonde ntakuka rw’abakandida rwashyizwe ahagaragara Kugira ngo umukandida yemerwe ni uko aba yujuje ibisabwa n’itegeko rigenga amatora, nk’uko byagenwe na Komisiyo y’Amatora y’u Rwanda. Abakandida basabye […]

Ninde uzabohora u Rwanda?

by Jean Bosco Gasasira. Tariki ya 04 Nyakanga ni umunsi Leta iyobowe na FPR INKOTANYI yizihiza imyaka bamaze babohoye u Rwanda, ariko mu by’ukuri si byo kuko hafi abanyarwanda bose, ukuyeho Kagame n’abambari be basangiye mu gukama igihugu abandi baracyaboshye mu buryo butadukanye, ndetse kuruta uko bari baboshye mbere y’uko batangira kurwana cyangwa bitwa ko […]

Umuhango wo gusoza icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside wabereye i Rebero

Kigali – Nkuko bisanzwe iyo hasozwa icyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, none kuwa kabiri tariki 13 Mata 2010 habaye umuhango wo kunamira by’umwihariko abanyapolitiki bazize Jenoside mu 1994. Uwo muhango wabereye ku Rebero mu Mujyi wa Kigali ahashyinguwe imibiri y’abanyapolitiki bazize Jenoside. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’amashyaka (Forum des partis politiques), Anicet Kayigema yavuze […]

Kagame na FPR nibo bafite ubwoba buruta ubw’abandi banyarwanda

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo iminsi y’igisambo ni 40, kandi ngo ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Iyi migani yombi ariko reka yunganirwe n’uyu uvuga ko agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru. Muri yi minsi iyo witegereje ibimaze iminsi bivugwa n’abayobozi b’u Rwanda, uhereye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, usanga koko bwa bwoba Umutegarugori Ingabire Victoire […]