U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda Day in Chicago: Tumenye abo Kagame ashora mu guhungabanya umutekano w’abari hanze

par Habimana Rukundo Ibitaramo ngarurashusho mu mahanga – Rwanda Day in Chicago Rwanda Day in Chicago umuntu agenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo ‘Umunsi nyarwanda mu karere ka Chicago’. Chicago ni umurwa mukuru wa leta ya Illinois aho Prezida wa America Bwana Barack Obama akomoka. Ukaba kandi ari umwe mu migi minini mu gihugu cya America. […]

Abapolisi ba Uganda bataye muri yombi maneko za Kagame

par Kyomugisha, Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko maneko zicyekwaho gukorera Perezida Kagame ziherutse gutabwa muri yombi kubera kuneka icyo gihugu, bakaba banacyekwaho kuba imiyoboro minini yo kugura amakuru mu gisirikare cya Perezida Museveni . Réné Rutangungira hamwe na Herbert Twagiramukiza batawe muri yombi mw’ijoro ryo ku itariki ya 04 Gashyantare 2011, ubwo polisi yabahagarikaga bavuye […]

Indege za Generali Kagame zavanywe Afurika y’Epfo zimurirwa mu Bugereki

par Johnson, Umuvugizi Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvigizi aturuka muri bamwe mu byegera bya Kagame bidashimishijwe n’uburyo akomeje kwikubira umutungo w’igihugu mw’izina rya FPR, yemeza ko bamaze kwimurira indege za Perezida wacu muri Greece. Amakuru atugeraho yemeza ko sosiyete ya Perezida Kagame REPLI INVESTMENT 29(pty)Ltd imaze kwimura indege ze zari zifite icyicaro muri Afurika y’epfo,  […]

Maneko za Kagame zahagurukiye gusenya ishyaka PDR IHUMURE

par Kyomugisha. Ikinyamakuru Umuvugizi. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko maneko za Kagame zamaze kumena akayabo katagira ingano mu gusenya abatavuga rumwe nawe, binyuze mu kubatesha agaciro, kubahimbirwa ibyaha hamwe no guca intege abo banyapolitiki bakoresheje bagenzi babo. Nk’uko tubikesha zimwe muri maneko za Kagame kandi zizewe, zivuga ko bamaze kumena akayabo katagira ingano […]

Kagame yahagurukiye impunzi z’abanyarwanda mu Bwongereza

par Gasasira, Ikinyamakuru Umuvugizi. Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza mu migambi mibisha yo kwirenza impunzi zihatuye Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko Leta ya Kagame ifite imigambi mibisha yo kwirenza n’ugutatanya impunzi zihatuye ikoresheje intwaro zo guhotora, uburozi hamwe no gutatanya ubumwe bw’abahatuye. Iyo migambi yacuriwe i Kigali mu nama yahuje […]

Paul Rusesabagina ati “ubuzima bwa Kagame buziritswe ku kadodo k’ubuperezida”

par Gasasira, Umuvugizi. Paul Rusesabagina arasanga Leta ya Kagame ihagaze ku kinyoma Aya ni amagambo Bwana Rusesabagina yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ubwo twakoranaga ikiganiro kuri telefoni tumubaza icyo avuga ku birego Leta y’u Rwanda ikomeje kumurega, ko yaba akorana kandi akanatera inkunga FDLR. Mu magambo arambuye twaganiriye na Rusesabagina yadutangarije ko nta gitangaza kumva Leta inaniwe […]

Gereza ya 1930 imaze gutuganya icyumba Victoire Ingabire azafungirwamo

by Gasasira, Umuvugizi. Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Gereza ya Kigali yahawe amabwiriza y’ugutunganya icyumba madame Victoire Ingabire Umuhoza azafungirwamo wenyine kuburyo kandi bateganya kuzamufunga nabi kandi agahura n’ibibazo bikomeye aho azaba afungiwe koko azafungwa wenyine aho atabona undi muntu numwe. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka mu nzego […]

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko Umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi, Jean Bosco Gasasira, ari umwere

Gasasira Jean Bosco, Umuyobozi w’Umuvugizi Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko Jean Bosco Gasasira, umwanditsi akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi gisigaye ubu cyandikirwa mu buhungiro ku rubuga rwa internet, ari umwere ku byaha bitatu yakurikiranwagaho n’ubushinjacyaha. Gasasira yaregwaga n’ubushinjacyaha gukoresha ikinyamakuru cye mu gusebya umukuru w’igihugu Paul Kagame. Yaregwaga kandi gukwirakwiza inyandiko zigamije kwangisha ubutegetsi […]

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasohoye urutonde rw’ibitangazamakuru 41 byemewe mu Rwanda

Inama nkuru y’itangazamakuru imaze gutangaza urutonde rw’ibitangazamakuru 41 byemerewe gukorera mu Rwanda. Muri byo harimo amaradiyo 19 n’ibinyamakuru byandikwa 22. Ingingo ya 96 y’itegeko ry’itangazamakuru ivuga ko ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bigomba kuba bifite abayobozi babyo b’abanyamwuga, abanditsi bakuru bagomba kuba barize kaminuza kandi bamaze byibura imyaka 3 bakora itangazamakuru. Itegeko riha uburenganzira Inama nkuru […]

ONU irasaba iperereza ku iyicwa ry’abanyapolitiki n’abanyamakuru mu Rwanda

Umunyamabanga mukuru wa ONU arasaba iperereza ku rupfu rwa visi perezida w’ishyaka riharanira demokrasi n’ibidukikije, Andre Kagwa Rwisereka, n’umwanditsi mukuru wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi Jean Leonard Rugambage bishwe mu minsi ishize. Ban Ki-moon yabitangarije muri Espagne aho ari mu nama ku nshingano z’amajyambere umuryango w’abibumbye wihaye ziswe iza kino kinyagihumbi. Ministri w’intebe wa Espagne niwe wagombaga […]