U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Charles Ntakirutinka: Nje gufatanya n’abandi ngo Demokarasi isesuye igere mu gihugu cyacu

Charles Ntakirutinka wahoze ari ministri w’ibikorwa remezo mu Rwanda yafunguwe kuri uyu wa kane, amaze imyaka icumi muri gereza. Ntakirutinka yafunzwe mu mwaka wa 2002 aregwa ibyaha bitatu byo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. N’ubwo ibi byaha byose yabihakanye byimazeyo avuga ko ari ibihimbano kandi bishingiye ku […]

Mu Bubiligi barasaba ko u Rwanda rufungura Victoire Ingabire

Abari n’abategarugori batabariza Ingabire muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi i Bruxelles (15/10/2010). Abanyarwandakazi bo mu ishyirahamwe riharanira demokarasi n’amahoro ryo mu Bubiligi bagiye kuri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi ku wa gatanu kwamagana ifungwa rya Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU Inkingi. Bose bari bitwaje ibyapa biriho ifoto ya Victoire Ingabire. Muri Ministeri bakiriwe n’abakozi […]

Itangazo rya Twagiramungu nyuma y’irahira rya Generali Kagame

par Faustin Twagiramungu. <Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze […]

Ninde uzabohora u Rwanda?

by Jean Bosco Gasasira. Tariki ya 04 Nyakanga ni umunsi Leta iyobowe na FPR INKOTANYI yizihiza imyaka bamaze babohoye u Rwanda, ariko mu by’ukuri si byo kuko hafi abanyarwanda bose, ukuyeho Kagame n’abambari be basangiye mu gukama igihugu abandi baracyaboshye mu buryo butadukanye, ndetse kuruta uko bari baboshye mbere y’uko batangira kurwana cyangwa bitwa ko […]