U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda Day in Chicago: Tumenye abo Kagame ashora mu guhungabanya umutekano w’abari hanze

par Habimana Rukundo Ibitaramo ngarurashusho mu mahanga – Rwanda Day in Chicago Rwanda Day in Chicago umuntu agenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo ‘Umunsi nyarwanda mu karere ka Chicago’. Chicago ni umurwa mukuru wa leta ya Illinois aho Prezida wa America Bwana Barack Obama akomoka. Ukaba kandi ari umwe mu migi minini mu gihugu cya America. […]

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, dukomeze umurego mu kurwanya ingoma y’igitugu

par Faustin Twagiramungu. Faustin Twagiramungu ati: Dukomeze umurego kugira ngo dutsinde ingoma y’igitugu ya Paul Kagame Amatora y’umukuru w’igihugu yararangiye, ariko politike y’abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda iracyakomeza. Twese abashaka ubwigenge ku giti cy’umuntu, abashaka umubano mu bana b’u Rwanda dukomeje umurego kugira ngo ingoma y’igitugu ya Perezida Pawulo Kagame yiyemeje kuyobora u Rwanda, […]

Faustin Twagiramungu ati: Dushyire hamwe twamagane ingoma mpotozi ya rukarabankaba Kagame

par Faustin Twagiramungu. Twerekane ko tudashaka kuyoborwa n’Umuperezida ufite ibisare n’ibimenyetso simusiga ko ari umwicanyi kabuhariwe Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mu minsi ishize natanze amatangazo anyuranye mu cyongereza, igifaransa, n’ikinyarwanda. Muri ayo matangazo icyo nsaba Abanyarwanda bemerewe gutora, nkabimenyesha abanyamakuru n’amahanga, ni uko batakwitabira ariya matora ya Perezida wa Republika ateganijwe ku itariki ya 9 Kanama 2010. […]

ONU irasaba iperereza ku iyicwa ry’abanyapolitiki n’abanyamakuru mu Rwanda

Umunyamabanga mukuru wa ONU arasaba iperereza ku rupfu rwa visi perezida w’ishyaka riharanira demokrasi n’ibidukikije, Andre Kagwa Rwisereka, n’umwanditsi mukuru wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi Jean Leonard Rugambage bishwe mu minsi ishize. Ban Ki-moon yabitangarije muri Espagne aho ari mu nama ku nshingano z’amajyambere umuryango w’abibumbye wihaye ziswe iza kino kinyagihumbi. Ministri w’intebe wa Espagne niwe wagombaga […]

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

par Charles I. Umunyagitugu Kagame akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe. Perezida Kagame kimwe n’abandi banyagitugu akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe, abaharanira uburengazira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi. Kagame hamwe n’abandi banyapolitiki akomeje kugaragaza ko ashishikajwe no kuniga ijwi ryose rinenga Leta, akoresheje inzego z’umutekano w’igihugu. Si abanyarwanda gusa n’abanyamahanga ubonye […]

Polisi y’u Rwanda yafashe abakekwaho kuba barishe umunyamakuru Rugambage w’ikinyamakuru UMUVUGIZI

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kuba barishe umunyamakuru w’Umuvugizi Jean Léonard Rugambage mu ijoro ryo kuwa kane w’igishize. Inzego z’ubutegetsi zari zashyizwe mu majwi ko arizo zishe uwo munyamakuru kubera impamvu za politiki, ariko Polisi yatangaje ko abamwishe baba barabitewe no gushaka kwihorera. Polisi iremeza ko iperereza ryayo ryerekana […]

Kigali: Umunyamakuru w’UMUVUGIZI yiciwe imbere y’iwe

Mw’ijoro ryo kuwa kane 24 Kamena, umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUVUGIZI, Jean Léonard Rugambage bitaga “Chérif”, yarasiwe imbere y’urugo rwe ubwo yari atashye. Umurambo wa Rugambage wajyanywe mu bitaro bya polisi bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe. Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, J. Bosco Gasasira aho ari mu buhungiro, aremeza ko ubutegetsi bw’u Rwanda aribwo bwakoze iryo bara. Avugana […]