U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Icyo Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi ritekereza ku kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda

ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W’UBWIGENGE BW’U RWANDA TALIKI YA 1/7/2013 Kw’italiki ya 01/07/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n’umwe rwigenga. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyabo. Umwaka ushize kw’italiki ya 01/07/2012 mu gihe u Rwanda rwizihizaga imyaka 50 rumaze rwigenga, ishyaka FPR Inkotanyi […]

Amateka n’Imikorere y’Ingengabitekerezo

byanditswe na F. RUDAKEMWA Mu mateka y’isi “Ingengabitekerezo” ni ikijambo cy’igicurano cyadutse mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba nyuma ya 1994. Mu gifaransa ni “idéologie”, mu cyongereza bikaba “ideology”. Ubwo n’izindi ndimi zigira iryo jambo, ni ukuvuga ko icyo rihatse atari umwihariko w’Urwanda, ahubwo ko kiba n’ahandi hose ku isi no mu ngamba zose […]

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, dukomeze umurego mu kurwanya ingoma y’igitugu

par Faustin Twagiramungu. Faustin Twagiramungu ati: Dukomeze umurego kugira ngo dutsinde ingoma y’igitugu ya Paul Kagame Amatora y’umukuru w’igihugu yararangiye, ariko politike y’abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda iracyakomeza. Twese abashaka ubwigenge ku giti cy’umuntu, abashaka umubano mu bana b’u Rwanda dukomeje umurego kugira ngo ingoma y’igitugu ya Perezida Pawulo Kagame yiyemeje kuyobora u Rwanda, […]

Ninde uzabohora u Rwanda?

by Jean Bosco Gasasira. Tariki ya 04 Nyakanga ni umunsi Leta iyobowe na FPR INKOTANYI yizihiza imyaka bamaze babohoye u Rwanda, ariko mu by’ukuri si byo kuko hafi abanyarwanda bose, ukuyeho Kagame n’abambari be basangiye mu gukama igihugu abandi baracyaboshye mu buryo butadukanye, ndetse kuruta uko bari baboshye mbere y’uko batangira kurwana cyangwa bitwa ko […]

Umuyobozi wa PS Imberakuri Bernard Ntaganda aramagana uko FPR icamo ibice andi mashyaka

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 004/P.S.IMB/ 010 Nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya Bwana HAKIZIMFURA Noel wari umuyobozi w’Ishyaka rya P.S.PAWA ryashinzwe rigashyigikirwa na FPR INKOTANYI; Bushingiye ku bikomeje gutangazwa n’Ibinyamakuru bya Leta n’ibindi biri mu kwaha kwa FPR INKOTANYI; Ubuyobozi bw’Ishyaka ry’Imberakuri buratangariza Abanyarwanda n’ibihugu by’amahanga muri rusange, Imberakuri by’umwihariko, ibi bikurikira: Ingingo ya mbere : Bwana […]