U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasohoye urutonde rw’ibitangazamakuru 41 byemewe mu Rwanda

Inama nkuru y’itangazamakuru imaze gutangaza urutonde rw’ibitangazamakuru 41 byemerewe gukorera mu Rwanda. Muri byo harimo amaradiyo 19 n’ibinyamakuru byandikwa 22. Ingingo ya 96 y’itegeko ry’itangazamakuru ivuga ko ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bigomba kuba bifite abayobozi babyo b’abanyamwuga, abanditsi bakuru bagomba kuba barize kaminuza kandi bamaze byibura imyaka 3 bakora itangazamakuru. Itegeko riha uburenganzira Inama nkuru […]

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

par Charles I. Umunyagitugu Kagame akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe. Perezida Kagame kimwe n’abandi banyagitugu akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe, abaharanira uburengazira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi. Kagame hamwe n’abandi banyapolitiki akomeje kugaragaza ko ashishikajwe no kuniga ijwi ryose rinenga Leta, akoresheje inzego z’umutekano w’igihugu. Si abanyarwanda gusa n’abanyamahanga ubonye […]

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi. Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata. Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki? Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n’imisozi! Nanjye nti ese n’iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk’ururimi? […]

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo yafashwe

Agnès Uwimana umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru UMURABYO yafashwe na Polisi y’u Rwanda. Umuvugizi wa polisi, Eric Kayiranga, yavuze ko Agnes aregwa ibyaha byo kuvuga nabi umukuru w’igihugu, ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu mu gihugu no gukangurira abaturage gusuzugura inzego za leta na gahunda za guverinoma. Mu mwaka wa 2006 Agnès Uwimana […]

Inama Nkuru y’Itangazamakuru iti: “Ikinyamakuru Umuvugizi ntigikwiye no gusohoka kuri internet”

Nyuma y’aho ikinyamakuru Umuvugizi hamwe n’Umuseso bihagarikiwe gukorera mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi Jean Bosco Gasasira yatangaje ko Umuvugizi uzakomereza imirimo yawo kuri Internet. Patrice Murama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HCM, Inama Nkuru y’Itangazamakuru, aratangaza ko ibyo Umuvugizi ikora ari ukwongera amakosa akomeye kandi ko bishobora no kubaviramo guhagarikwa burundu. HCM isanzwe yarasabye urukiko ko […]

Human Rights Watch iraregwa gusuzugura ubutegetsi bw’u Rwanda

Kigali – Mu kiganiro Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yagiranye n’abanyamakuru kuwa kane, yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’iburanishwa rya Victoire Ingabire, ifungwa ry’ibinyamakuru Umuvugizi n’Umuseso ndetse n’iyirukanwa ry’umukozi wa Human Rights Watch. Kuri iyi ngingo ikaba ari nayo yibanzweho, Ministri Mushikiwabo yatangaje ko ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Human […]

Rwanda: Umwanditsi mukuru w’UMUVUGIZI, Jean Bosco Gasasira yahunze u Rwanda

Bwana Jean Bosco Gasasira, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru UMUVUGIZI, yabwiye BBC ko yahunze u Rwanda guhera kuri 21 Werurwe kubera ko yari akomeje gutotezwa n’inzego z’ubucamanza n’umutekano. Hagati aho, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ubujurire bwe, rumucira urubanza adahari, rwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo gusebanya no kwivanga mu buzima bw’abandi, rumutegeka gutanga ihazabu y’amafaranga miliyoni 3. […]