Tribune d'Information sur le Rwanda

Messe pour la lib�ration de Victoire Ingabire

Messe pour la lib�ration de Victoire Ingabire.

6 comments

1 Nyamiyaga Hakimu { 01.25.11 at 10:55 }

Reka mbabwire rero bavandimwe, nibyo koko mugomba gusaba Imana kugira ngo izavugire muri Kagame kugira ngo abatavuga rumwe nawe bagire amahoro, ariko mugomba kumenya ko ubugome yahoranye ntaho bwagiye. Mwibuke ko yavuze ko Interahamwe n’abambari bazo bamucitse bakajya i Kongo n’ahandi, iyo bitagenda gutyo ngo yari kubashyira nabo ku Gisozi (Memorial Site), kuri we ngo abahari ni bake cyane ugereranije n’abo yashakaga kwica. Ingabire rero yemeye kuba igitambo cy’abashaka ko mu Rwanda habamo kwishyira ukizana kwa buri muntu, demokarasi ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku banyarwanda bose, baba Abahutu, Abatutsi ndetse n’Abatwa tutibagiwe n’abanyamahanga.
Cyakoze ngo ntagahora gahanze, ibyo aribyo byose azageraho abise abandi kuko nawe ruriye abandi rutamwibagiwe, urwo acira abandi nawe niyitonde kuko atazarusimbuka kuko yishe benshi, yicisha benshi, yahotoye abana, abakecuru n’abasaza ndetse n’izindi nzira karengane zahohotewe haba mbere, mu gihe na nyuma ya Genocide yari igamije kurimbura abatutsi.

Imana ikomeze kurinda abanyarwanda bakunda u Rwanda n’abanyarwanda batavangura, cyakoze Imana irasabwa kurenganura abarengana no guhana abakoze amahano bose aho bava bakagera.

Utwumve Nyagasani.

2 jonas { 01.26.11 at 03:04 }

Jye sinkibabajwe na paul k. ahubwo bariya bahngu agikoresha amabi,njya nibaza niba bazitwikira mu nzu,niba koko bazarwana kugsza igihe cyomoro azazira sinzi. Gusa bajye bareba bitegereze basesengure,kuko Ibyo kagame yicayemo byakorewe na ba Karenzi,ba Bihozagara,Jeanette rwigema,abo ba Kayumba,ba kaka sam,ba kimenyi,n’abandi birambabaza rero gukorera amafranga utazarya ngo uyanezerwemo,ngirango karegeya yicuza cyane icyatumye afasha paul ibyo yamwoheje byose,iyo abonye aho abandi baturije barya cash nta ntugunda nka Kale Kayihura kampala,ngirango biramurya,gusa nakomere kuko this is not the end.la lutta continua.

3 Ukurikose { 01.26.11 at 05:16 }

Bene Data dusangiye kwemera, hamwe n’umuvandimwe wacu Ingabire dusabe Rugira kutubohora ingoyi y’icyaha. Ibyaha byinshi nibyo bitugejeje aho turi. Intwari Ingabire wateye hejuru ati abanyarwanda bakwiye ubutegetsi butabatsikamira, dore inkoramaraso yamubitse muri 1930! uretse ko yibagiwe ko Imana iri hose. nahariya ari Iramubona kandi izamurinda, ndabyizeye. Gutakamba rero ni ngombwa kuko shitani iri ku butegetsi ntigomba kuduca intege. Igihe cyayo kirabaze! byose tubyereke Imana. nk’uyu mwene Data wambanjirije, mbabajwe n’abaguye mu mutego we. bibuke ko ighe cyo kwisobanura batazavuga ko ari Kagome wabayobeje! buri muntu wese Imana yamuhaye ubushobozi bwo gushishoza! Dusabirane twese!

4 magali { 02.04.11 at 11:02 }

Juste une pens�e. J’ai visit� le site m�morial de Murambi dans le sud du Rwanda, haut lieu du g�nocide o� pr�s de 50 000 Tutsis furent sacrifi�s sur l’autel de la barbarie, les miliciens Interahamwe descendaient la colline o� leurs victimes �taient rassembl�es en chantant des hymnes religieux… C’�tait juste une pens�e.

5 kevin lee durant { 02.04.11 at 11:16 }

Merci Magali, de rappeler que l’hypocrisie n’est que l’hommage du vice � la vertu. Les Eglises de Dieu ont servi d’abattoirs pour les Tutsis au Rwanda en 1994. Que les sympathisants des criminels qui ont commis ce sacril�ge immonde se r�unissent dans une Eglise de Hollande pour demander � Dieu qu’il fasse triompher la cause de Mme Ingabire, rien d’�tonnant. Rappelons que cette dame a �t� d�nonc�e dans un rapport de l’Onu pour avoir entretenu des contacts avec les FDLR dans l’intention de ramener la guerre et le g�nocide dans le pays qu’ils avaient d�vast�. Et c’est la m�me dame qui s’est pr�sent�e comme candidate � l’�lection pr�sidentielle rwandaise en compagnie d’un adjoint g�nocidaire qui a fini par se repentir, lui… Prions que pour que Mme Ingabire elle-m�me puisse un jour en arriver l�.

6 ukizuru { 02.04.11 at 11:31 }

Ukurikose koko? Harya ubwo ngo mutegereje umunsi abanyarwanda batari mu gatsiko k’abagome kanyu tuzisobanura tuzira ko mwakoze amahano mukayavumirwa n’Imana mwiruka amashyamba mwarangiza mukiha kwiriza nk’ibyana byatese ngo namwe babaretse ko mugira imibiri? Ibyanyu byose biracuramye. Reka ubwenge bwo umuntu yabona ko byarushijeho. Igihugu cyacu nta na rimwe kiragira amahoro n’urukundo mu barutuye nko kuva igihe muneshejwe mugahunga nk’imbwebwe, none ngo hari andi mashitani uretse mwe? Intsinzi yo kubabuza kuzongera gukanga no gukangisha abaswa babashyigikiye ntaho yagiye iracyari hamwe yabacogoreje. Nimureke rero kwirushya mwishinyagurira ngo ejo n’ejobundi hari ikindi muzaba mugezeho. Cyangwa se mubikomeze nababwira iki.

Leave a Comment