U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

RDI-Rwanda Rwiza iramagana inyandiko y’ikinyoma yatangajwe na “TheRwandan.com”

KWAMAGANA IBARUWA Y’IKINYOMA YATANGAJWE NA “therwandan.com”” Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA riramenyesha abantu bose ko ntaho rihuriye n’ibaruwa yatangajwe k’urubuga rw’ikinyamakuru “therwandan.com” (http://www.therwandan.com/ki/amwe-mu-mashyaka-atavuga-rumwe-na-perezida-kagame-yamwandikiye-ibaruwa-ifunguye/). Iyo baruwa ngo yandikiwe perezida Kagame n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Muri iyo baruwa hagaragaramo ko umuyobozi wa RDI- Rwanda Rwiza, Bwana Faustin Twagiramungu yayishyizeho umukono, ibyo akaba ari ikinyoma no kujijisha byakozwe n’abayanditse. Kwitirira ishyaka cyangwa […]

RDI-Rwanda Rwiza iramagana gahunda y’Inkotanyi yiswe “Ndi Umunyarwanda”

Kuba Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ritemeranya na Leta y’u Rwanda kuri iyi gahunda ni uko risanga IDASOBANUTSE, idafite n’AGACIRO ku buryo bwo kunga Abanyarwanda muri rusange. Ahubwo irabateranya ikabacamo n’uduce (divisionism): Abatutsi biciwe, n’Abahutu babicanyi. Twizera ko Abanyarwanda benshi bashyize mu gaciro bifatanije na RDI kwamagana icyemezo cya Leta ikomeje kwishingikiriza politike ya «SHINYIRIZA» NA «HUMIRIZA NKUYOBORE», yadukanywe na Perezida Kagame n’agatsiko ke ka FPR  […]

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Twagiramungu rikomeje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda

ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI Tariki ya 13 Ukwakira 2012, Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yateraniye i Buruseli mu Bubiligi, isuzuma ingingo zinyuranye, zirimo izi zikurikira : 1.Raporo ya Prezida w’ishyaka ku ruzinduko we n’intumwa yari ayoboye bagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Canada kuva kuwa 19 Nzeri kugeza kuwa 06 Ukwakira 2012. 2.Uko ishyaka […]

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza rirahamagarira ubufatanye mu gushakira umuti ikibazo cya M23 irwanya leta ya Congo.

Kuri iyi tariki ya 27 Nzeri 2012, hateganijwe umubonano hagati ya Bwana Ban Ki-moon, Umunyamabanga mukuru wa LONI, na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo, kugira ngo barebere hamwe uburyo bakemura ikibazo cy’intambara Perezida Kagame w’u Rwanda yateje muri Congo ashyigikira abiyise M23. Aba bakaba bayobowe n’uwitwa Ntaganda Bosco wigize Umututsi w’Umunyekongo (Tutsi congolais) kubera gusa […]

Twagiramungu aravuga ku myiteguro ya RDI yo kujya gukorera mu Rwanda

IGIHE KIRAGEZE :« Mu ntangiriro z’umwaka w’ 2013, RDI RWANDA RWIZA izajya gukorera politiki mu gihugu ». F.Twagiramungu Taliki ya 11/8/2012, Leprophete.fr yaganiriye na Faustin Twagiramungu (F.T), Perezida w’ishyaka RDI Rwanda rwiza, imubaza ibibazo Abanyarwanda benshi bibaza muri iki gihe. Dore ibisubizo yaduhaye. LEPROPHETE.FR : Nyakubahwa Perezida wa RDI, mu mezi ashize mwigeze gutangaza ko […]