U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Twagiramungu rikomeje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda

ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI Tariki ya 13 Ukwakira 2012, Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yateraniye i Buruseli mu Bubiligi, isuzuma ingingo zinyuranye, zirimo izi zikurikira : 1.Raporo ya Prezida w’ishyaka ku ruzinduko we n’intumwa yari ayoboye bagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Canada kuva kuwa 19 Nzeri kugeza kuwa 06 Ukwakira 2012. 2.Uko ishyaka […]

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza rirahamagarira ubufatanye mu gushakira umuti ikibazo cya M23 irwanya leta ya Congo.

Kuri iyi tariki ya 27 Nzeri 2012, hateganijwe umubonano hagati ya Bwana Ban Ki-moon, Umunyamabanga mukuru wa LONI, na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo, kugira ngo barebere hamwe uburyo bakemura ikibazo cy’intambara Perezida Kagame w’u Rwanda yateje muri Congo ashyigikira abiyise M23. Aba bakaba bayobowe n’uwitwa Ntaganda Bosco wigize Umututsi w’Umunyekongo (Tutsi congolais) kubera gusa […]

Twagiramungu aravuga ku myiteguro ya RDI yo kujya gukorera mu Rwanda

IGIHE KIRAGEZE :« Mu ntangiriro z’umwaka w’ 2013, RDI RWANDA RWIZA izajya gukorera politiki mu gihugu ». F.Twagiramungu Taliki ya 11/8/2012, Leprophete.fr yaganiriye na Faustin Twagiramungu (F.T), Perezida w’ishyaka RDI Rwanda rwiza, imubaza ibibazo Abanyarwanda benshi bibaza muri iki gihe. Dore ibisubizo yaduhaye. LEPROPHETE.FR : Nyakubahwa Perezida wa RDI, mu mezi ashize mwigeze gutangaza ko […]

IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA: Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka PDI-Rwanda Nziza avuga kuri Raporo y’impuguke ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Aragira ati: Banyarwanda, Banyarwandakazi, IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwanda ho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka […]

RDI-Rwanda Rwiza

by Rwanda Rwiza. Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1) RDI (Rwanda Dream Initiative) – Rwanda Rwiza Amwe mu mashyaka akorera hanze y’u Rwanda ni aya: ● FDLR: Front Démocratique pour la Libération du Rwanda ● RUD-Urunana ● PDP-Imanzi ● CNR-Intwari ● RNC-Ihuriro ● MLR: Mouvement de Libération du Rwanda ● RPP-Imvura ● […]

Faustin Twagiramungu ku rugendo rwa Kagame i Paris

Twagiramungu arasobanura ukuntu abafaransa batibitaye ku by’abanyarwanda. “Kagame yakwica abanyarwanda akabarimbura, icyabo ni uko bakomeza kuvoma ubukungu bwa Kongo.” Arasobanura kandi ukuntu abanyarwanda bagomba kubigenza kugira ngo bigobotore ingoma ya Kagame. Ati: “Nimutange ibitambo…” [youtube]W-ztb_rdb04[/youtube]    

Ubwicanyi Kagame yakoreye abahutu muri Congo nibushyirwe ahagaragara

par Faustin Twagiramungu. Kuri iyi taliki ya 17 Nzeli 2010, imyigaragambyo yo guhakana ko abahutu b’impunzi, barenze 200.000 bapfuye bishwe n’ingabo za Kagame, uyu munsi yakorewe i Geneve m’Ubusuwisi, ahari icyicaro cya Komisariya ya LONI ishinzwe kurengera uburenaganzira bwa muntu. Ubwo kandi Kagame yavugiye ejo mu Bwongereza  ko atishe. Biratangaje cyane kubona abantu bikora, bakava […]

Itangazo rya Twagiramungu nyuma y’irahira rya Generali Kagame

par Faustin Twagiramungu. <Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze […]

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, dukomeze umurego mu kurwanya ingoma y’igitugu

par Faustin Twagiramungu. Faustin Twagiramungu ati: Dukomeze umurego kugira ngo dutsinde ingoma y’igitugu ya Paul Kagame Amatora y’umukuru w’igihugu yararangiye, ariko politike y’abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda iracyakomeza. Twese abashaka ubwigenge ku giti cy’umuntu, abashaka umubano mu bana b’u Rwanda dukomeje umurego kugira ngo ingoma y’igitugu ya Perezida Pawulo Kagame yiyemeje kuyobora u Rwanda, […]

“Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame” – Faustin Twagiramungu.

par Faustin Twagiramungu. “Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame. Igihe kirageze ngo abone ko byose bishoboka, yabyemera atabyemera. Kabone niyo yatorwa akoresheje iterabwoba, tuzakomeza tumurwanye.” Faustin Twagiramungu. Maze iminsi mpamagarira Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora ko batakwitabira amatora y’umukuru w’igihugu, ateganijwe kw’itariki ya 9 z’ukwezi kwa Kanama 2010. Impamvu natanze narazisobanuye bihagije, cyane ariko nibanda […]