U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ijambo rya Victoire Ingabire kuri Jenoside ritumye bakura inkota mu rwubati

I Kigali abambari ba FPR na Ibuka batangiye iterabwoba ku muyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, buririye ku jambo yavugiye ejo akigera mu Rwanda ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi. Muri iryo jambo rye, yavuze ko mu Rwanda habaye amahano yatumye hameneka amaraso menshi y’abanyarwanda. Avuga ko urwibutso nk’urwo rukwiriye kubaho, ariko yongeraho ko kugeza ubu bibanze kwibuka ubwoko bumwe gusa bw’abatutsi birengagiza ko n’abahutu bapfuye nabo bakwiye kwibukwa. Iyo mvugo rero ntiyashimishije ab’i Kigali bamenyereye ko ntawufungura akanwa kuri iyo ngingo.
Ikinyamakuru gisohoka buri munsi mu cyongereza cyitwa The New Times cyafashe iya mbere mu gukwirakwiza ibihuha n’ibinyoma ngo Victoire Ingabire arapfobya jenoside. Iterabwoba ubu rirashyushye, ku buryo hari abatangiye gutera hejuru ngo nibakurikize amategeko bashyizeho bahite bamufunga, ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside.
Nyamara iyo nduru yose ibaye kandi umuyobozi wa FDU-Inkingi, n’ubwo ari intwari bwose, ataratinyutse kuvuga yeruye ko habayeho jenoside yakorewe abahutu.
Tubihanze amaso.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. rwigema musoni says:

    birababaje cyane kuba akakanya kanone hariho abantu bakivuga yuko habayeho jenoside yabahutu iyo jenoside yabaye nti menyekane iyo yaba yarabereye hehe? twe nkabanyarwanda tutazi cyangwa se amahanga?murakoze ariko nimujya mujya nogutanga amakuru mujye mutanga amakuru namwe mufitiye ubuhamya.

Speak Your Mind

*