U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Paul Kagame akomeje kugera ikirenge cye mu cya Hitler

par Habimana Rukundo. Kagame, le Hitler africain Ese uRwanda kugeza ubu rufite impunzi zingahe? Inkotanyi zinjira mu Rwanda zatahanye impunzi zingahe? Ese zagize bangahe impunzi? Umugabo Adolf Hitler yayoboye igihugu cy’Ubudage agikururira amakuba akomeye bitewe n’ubutegetsi bwe bw’igitugu na mpatsibihugu bituma havuka intambara ya kabiri y’isi yose. Uwo mugabo akaba yaravukaga mu gihugu cya Autriche, aza kunanirwa […]

Ijambo rya Paul Kagame ryababaje abanyarwanda benshi

Paul Kagame, mad? angry? upset? Ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abayobozi bashya b’Ingabo, ryababaje abanyarwanda benshi, uretse nyine abari ku isonga ry’ubutegetsi kuko bo bamukomeye amashyi. Hano rero twashyize hamwe inyandiko zerekana uko abanyarwanda bahurira ku mbuga zo kuri Internet bafashe […]

Umuhango wo gusoza icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside wabereye i Rebero

Kigali – Nkuko bisanzwe iyo hasozwa icyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, none kuwa kabiri tariki 13 Mata 2010 habaye umuhango wo kunamira by’umwihariko abanyapolitiki bazize Jenoside mu 1994. Uwo muhango wabereye ku Rebero mu Mujyi wa Kigali ahashyinguwe imibiri y’abanyapolitiki bazize Jenoside. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’amashyaka (Forum des partis politiques), Anicet Kayigema yavuze […]

Perezida Kagame ati: “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka”

Paul Kagame acana Urumuri rw’Icyizere kuri Kigali Genocide Memorial Center “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka” Ayo ni amagambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye kuri Sitade Amahoro uyu munsi mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Insanganyamatsiko ikaba ari:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi dufatanya guhangana n’ihungabana.” […]

Victoire Ingabire Ntiyemeza Ko Hari Jenoside Yakorewe Abahutu

Umunyamakuru Jules Murekezi wa website yitwa Igihe.com yanditse ku ruzinduko Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, amutiza amagambo atavuze, ku buryo za reactions z’abasomyi bayo barenga 15.000 zerekana ko iyo nyandiko yashyuhije imitwe izikura n’ubukana tutari tugikekera ku banyarwanda. Dore ibyo Igihe.com yanditse mu nyandiko yo kuwa 17 Mutarama 2010 […]

Madamu Victoire Ingabire ati “Nemera ko mu Rwanda habaye Jenoside”

Nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza yamaganiwe kure n’abambari ba FPR na Ibuka bamushinja ko atemera cyangwa atubya Jenoside yabaye mu Rwanda. Yabonye bahagurutse nk’ibishwamwinyo bamwokeje igitutu ahita asohora itangazo yisobanura. Aragira ati: NEMERA KO MU RWANDA HABAYE JENOSIDE MU WA 1994 Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nongeye kubashimira urugwiro mwanyakiranye ntahutse mu gihugu nyuma […]

Ijambo rya Victoire Ingabire kuri Jenoside ritumye bakura inkota mu rwubati

I Kigali abambari ba FPR na Ibuka batangiye iterabwoba ku muyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, buririye ku jambo yavugiye ejo akigera mu Rwanda ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi. Muri iryo jambo rye, yavuze ko mu Rwanda habaye amahano yatumye hameneka amaraso menshi y’abanyarwanda. Avuga ko urwibutso nk’urwo rukwiriye kubaho, ariko yongeraho ko kugeza […]