U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Rwanda rwatangaje ko Itegeko ry’ingengabitekerezo ya jenoside ridasobanutse

Itegeko ry’ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda riravugisha benshi amangamburemu gihe ibuka yo itangaza ko itemera igihano leta ya Kagame yahaye Ingabire Itegeko rishya riteganya kandi rigahana icyaha cyerekeranye n’ingengabitekerezo ya jenoside ryagejejwe ku bagize inteko ishinga amategeko taliki 2 Ugushyingo 2012 rikaba ryatanzwe n’intumwa ya leta Tharcisse Karugaramawarigejeje ku badepite ngo baryemeze rizabone gusuzumwa muri komisiyo. […]

Ibuka yakoresheje urugendo rwo kwamagana umunyamerika Peter Erlinder waje kuburanira Ingabire

Peter Erlinder: “How I am treated will tell us a lot about the nature of the Rwandan government…” Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 28/5/2010, Ibuka ifatanije n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda bakoze urugendo rwo mu mutuzo rugamije kwamagana Peter Erlinder, umunyamategeko w’Umunyamerika wigisha muri Kaminuza ya Minessota, akaba aregwa guhakana no gupfobya […]

Umuyobozi wa IBUKA Simburudari nawe agomba kwitaba urukiko

Kigali – Kuri uyu wa Gatanu ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hakomereje urubanza ruregwamo abakozi batatu n’abayobozi babiri b’umuryango w’abacitse ku icumu IBUKA, aho baregwa kunyereza umutungo wari ugenewe abatutsi bacitse ku cumu bakoresha impapuro mpimbano n’ubuhemu. (reba Rwanda: Two more IBUKA officials arrested for mismanagement of genocide survivors’ funds). Abaregwa ni: – Eugene Gashugi, […]

Simburudari ati nta kosa nakoze mu gutabariza abatutsi

KIGALI – Perezida wa Ibuka, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Théodore Simburudari, kuri telefoni ye igendanwa, ku wa 19 Mata 2010, yatangarije Izuba Rirashe ko nta makosa yakoze, kandi ko atabwirizwa ibyo avuga mu gihe ategura disikuru avuga mu mihango mikuru yo kwibuka aba […]

Ijambo rya Paul Kagame ryababaje abanyarwanda benshi

Paul Kagame, mad? angry? upset? Ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abayobozi bashya b’Ingabo, ryababaje abanyarwanda benshi, uretse nyine abari ku isonga ry’ubutegetsi kuko bo bamukomeye amashyi. Hano rero twashyize hamwe inyandiko zerekana uko abanyarwanda bahurira ku mbuga zo kuri Internet bafashe […]

Perezida Kagame ati: “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka”

Paul Kagame acana Urumuri rw’Icyizere kuri Kigali Genocide Memorial Center “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka” Ayo ni amagambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye kuri Sitade Amahoro uyu munsi mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Insanganyamatsiko ikaba ari:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi dufatanya guhangana n’ihungabana.” […]

Bizimana wahoze ari Ambassaderi w’u Rwanda muri ONU yatahuwe muri Amerika

Jean Damascene Bizimana, uwahoze ahagarariye u Rwanda muri ONU mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, irengero rye ntiryigeze rimenyekana kuva ubwo ariko amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko uwo mugabo yaba aherereye muri Leta ya Alabama muri icyo gihugu, aho akora mu ruganda rwa palasitike ‘Capitol Plastics Products’ akaba arubereye […]

Madamu Victoire Ingabire ati “Nemera ko mu Rwanda habaye Jenoside”

Nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza yamaganiwe kure n’abambari ba FPR na Ibuka bamushinja ko atemera cyangwa atubya Jenoside yabaye mu Rwanda. Yabonye bahagurutse nk’ibishwamwinyo bamwokeje igitutu ahita asohora itangazo yisobanura. Aragira ati: NEMERA KO MU RWANDA HABAYE JENOSIDE MU WA 1994 Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nongeye kubashimira urugwiro mwanyakiranye ntahutse mu gihugu nyuma […]

Ijambo rya Victoire Ingabire kuri Jenoside ritumye bakura inkota mu rwubati

I Kigali abambari ba FPR na Ibuka batangiye iterabwoba ku muyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, buririye ku jambo yavugiye ejo akigera mu Rwanda ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi. Muri iryo jambo rye, yavuze ko mu Rwanda habaye amahano yatumye hameneka amaraso menshi y’abanyarwanda. Avuga ko urwibutso nk’urwo rukwiriye kubaho, ariko yongeraho ko kugeza […]