U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urujijo ku mirwano ku mupaka w�u Rwanda na Congo

Amakuru arimo gutangazwa n’ibinyamakuru ndetse n’abantu bari hafi y’ubutegetsi bwa Kigali ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2016 rishyira ku wa kane tariki ya 24 Weurwe 2016 habaye imirwano ku mupaka w’u Rwanda na Congo yamaze igihe kigera ku isaha.

Nk’uko ibyo binyamakuru bikomeza bibivuga ngo muri iyo mirwano haguyemo umusirikare umwe bivuga ko ngo ari uwa FDLR ariko akaba yari yambaye imyenda y’igisirikare cya Congo�iriho ipeti rya Premier Sergent.�N’ubwo nta gihamya simusiga batanga dore ko ngo nta n’ibimuranga yari afite. Ayo makuru avuga ko ku ruhande rw’ingabo za Leta y’u �Rwanda ntawahaguye cyangwa ngo akomereke.

Abateye bivugwa ko binjiriye ku gice cy�ibirunga mu migano yo ku gasozi ka Nyiramugwera munsi y’ikirunga cya Kalisimbi mu�kagari�mu ka Butaka mu Mudugudu wa Kabingo ho mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu. Uruhande rwa Leta y’u Rwanda ruvuga ko�amasasu menshi yarashwe ava mu mashyamba ya Congo araswa ku birindiro by�Ingabo z�u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza. Icyo gitero ngo cyagabwe n’abantu ngo bari hagati ya 15 na 20. Cyakora ngo nticyabashije kwinjira mu Rwanda kuko cyabaye kikigera ku mupaka kigahura n�Ingabo z�u Rwanda ziri ku burinzi, bagatangira kurasana.

Ubwanditsi bwa The Rwandan bwagerageje kuvugana n’umuvugizi wa FDLR, Bwana Fils Laforge Bazeye ariko ntitwashobora kumubona ku murongo wa Telefone ye igendanwa kugira ngo yemeze cyangwa ahakane aya makuru.

Umuntu ntabwo yabura kwibaza impamvu abashyigikiye Leta ya Kigali bihutiye guhita bashinja FDLR kandi nta kimenyetso na kimwe simusiga cyerekana ko FDLR yagize uruhare muri iki gitero mu gihe umurambo werekanwe adafite ibiwuranga.

Uyu musirikare w'u Rwanda unafite imbunda ubu ari ku butaka bw'ikihe gihugu? Ko bivugwa ko abateye batinjiye mu Rwanda buriya uriya murambo uri mu kihe gihugu?

Uyu musirikare w’u Rwanda unafite imbunda ubu ari ku butaka bw’ikihe gihugu? Ko bivugwa ko abateye batinjiye mu Rwanda buriya uriya murambo uri mu kihe gihugu?

Ikindi gisekeje n’ukuntu bavuga ko ngo abateye basubijwe inyuma bataragera ku butaka bw’u Rwanda nyamara amafoto yerekanwa n’abashyigikiye Leta y’u Rwanda agaragaza umusirikare w’u Rwanda hafi y’uwo murambo, none se uwishwe yaguye mu Rwanda cyangwa yaguye muri Congo? Niba yaguye muri Congo bishatse kuvuga ko abasirikare barimo kugendagenda hafi y’umurambo bavogereye ubutaka bwa Congo. Naho ubundi niba umurambo uri mu Rwanda rero inkuru bayihindura bakavuga ko abateye bashoboye kwinjira ku butaka bw’u Rwanda aho kuvuga ko basubijwe inyuma batarinjira.

Ikindi kitumvikana ni uko hari abavuga ko imirwano yamaze isaha yose nyamara hakaba abaturage bavuga ko yamaze iminota itarenze 15!

Ahantu uyu musirikare yaguye ni ku butaka bw�u Rwanda muri metero zigera kuri 25 uvuye ku rugano rw�u Rwanda na Congo.

Ahagana saa kumi n�imwe z�umugoroba, itsinda ry�ingabo zo mu Karere zigenzura imipaka ryari rimaze kugera aho uyu musirikare yaguye mu gukora iperereza.

Ikindi kandi ni uko hafi y�aho uyu musirikare yaguye hari ibimenyetso bigaragaza ko izo ngabo zagerageje kurwana ku nkomere zazo dore ko hari n�amasasu menshi n�ibindi.

Twizere ko iki gitero atari ikinamico kigamije kuragaza abantu ngo bakure amaso ku birimo kubera i Burundi, kuko ntabwo bwaba ari ubwa mbere Leta ya FPR ikoresheje amayeri yo guhirika ikibuye ngo irangaze abantu.

Ese amakuru y’iki gitero hari aho yaba ahuriye n’urugendo rwa Perezida Kagame muri ako karere? Benshi mu basesenguzi bahamya ko iki gitero gishobora kuba ari ikinamico kuko nta kuntu haba kiriya gitero ngo Perezida Kagame asure kariya karere kuri uwo minsi ntasubike urugendo kubera impamvu z’umutekano. Ababaye hafi ya Perezida Kagame bahamya ko ari umunyabwoba cyane ku buryo amenye ko habaye igitero atazi ibyacyo ahubwo ntiyaba akinasohotse muri Kigali.

Ben Barugahare�

 

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*