U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Mbaze Bishopu John Rucyahana

Mperutse gusoma igitangazamakuru cyitwa �Umuseke�, aho umwe mu basaza bajijutse tugira mu Rwanda, Bishopu John Rucyahana, yavugaga ku bumwe n�ubwiyunge by�Abanyarwanda bintera kwibaza. Nasanze bimwe mubyo igihugu cyacu cyazize harimo kutagira abantu bakuru. Abasaza b�inararibonye b�inyangamugayo. Aba nibo bashobora gucyaha amabi akorerwa mu gihugu, bagahanura amahano yakigwira n�ashobora kukigwira. Si ukuvuga ko nta basaza bahari ahubwo abujuje ibyo maze kuvuga mu Rwanda ntabo. Ni agahinda kubona umusaza ubeshya byajya kuba agahomamunwa akabeshya ku maradiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Icyantangaje ni ukuntu Bishopu Rucyahana akomeje kwemeza ko mbere y�umwaduko w�abazungu, abakoloni , u Rwanda rwari paradizo; Abanyarwanda bari babanye neza.

Iyi ni imvugo ikoreshwa n�Inkotanyi zishaka kwerekana ko kuva abazungu baza kugeza zifashe ubutegetsi mu 1994 u Rwanda rwari mu mwijima.

Kuki amateka y�u Rwanda atigishwa?

Niko Ruchyaha abakoloni bataraza abanyarwanda barabanaga, kuko hari abirirwaga bahetse abandi? Kuko hari abari batunzwe no gukorerwa n�abandi? Kuko hari abirirwaga bikoreye imboho impara zikaza bagemuriye abirirwa babuguza? Kuko umwami yicaga agakiza?

Niko ye dufate urugero wa mwami w�umusazi yajyaga kwica abahungu be rubanda atarugize ay�ifundi igira ibivuzo?
Rwabugiri yarimaguye bene wabo barimo ba se wabo n�abagore be rubanda rusanzwe rugeze he? Ni Abakoloni babishe?
Abanyiginya bashiriye ku Rucunshu ni umubano mwiza? Abo Kanjogera na basaza be barimbaguye mu minsi yakurikiyeho byerekana umubano mwiza w�Abanyarwanda? Basebya na Ndungutse se bafashe intwaro kubera umubano mwiza wari mu gihugu? Ni Abakoloni babiteye?

Ibintu byo gufata igihe cy�abami mukakigira paradizo ni ikinyoma. Niba icyo gihe abanyarwanda bari babanye neza nimusobanurire abato, uko babagaho dutangire tubyige tubyigane. Niba byari byiza kuki bitigishwa mu mateka? Kuki abanyarwanda mubabuza kumenya amateka yabo? Rucyahana tubwire muri make uburyo abanyarwanda bari babayeho neza mbere y�ubukoloni? Ubuhake ni abakoloni babuzanye? Ukurikije uburenganzira bwa muntu tubwire icyo ubwami bwari bumariye abanyarwanda.

Niba utigiza nkana, soma ibitabo byinshi byaranditswe. Hera ku bya Kagame Alexis ndahamya ko nta nyungu yari afite zo kubeshyera abami, ahubwo yabakingiye ikibaba muri byinshi. Duke yavuze twerekana uko byari bimeze.

Tuzabeshya kugeza ryari?

None se Rucyaha! ubu Kagame ageze he abo bazanye ? Imifuka si iyabo? Ba Gasakure na ba Rwigara bishwe n�abakoloni? Abatutsi bishwe muri 1994 na n�ubu bacyicwa barazira abakoloni? Abagogwe bishwe n�abakoloni? Muri Stade i Byumba, n�ahandi henshi muri Byumba, mu misozi yo muri Gitarama, i Gakurazo , za Ndera i Kibeho, muri Kanama, abo batsinze mu buvumo bwa Musanze wari hafi yaho, amashyamba yo muri Kongo yuzuye imirambo y�Abanyarwanda abo bose ni Abakoloni?

Ese u Rwanda ni rwo rwakoronijwe rwonyine ko nta handi habaye amahano nka yabaye mu Rwanda? Mzee icara utwereke inkomoko y�ibyatubayeho cyane utwereke uruhare rwacu, turukosore tubane mu mahoro. Gusa bimwe mubyatumye amahano atugwira ni abasaza n�abandi bakagombye kubera urugero abandi babeshya kurusha uko bahumeka. Igihe u Rwanda ruzaba rufite abasaza benshi basaziye mu kinyoma kuruvura bizatugora. None se niba ubwami bwari bwiza mwabugaruye ibya Republika tukabyihorera.

Ntukibwire ko rubanda ari ibicucu? Barabizi kandi barabibona kandi bazi neza ko ikibazo dufita atari amoko ahubwo ari ubusambo, ububandi, ubujura n�ubugome bwa bamwe bashaka kwigwiza byose. Ubu se ko ndeba ari abatutsi ari n�abahutu muri kubacura bufuni na buhoro ikibazo ni ikihe?

Ubanze unsubize ibyo ibindi nzabikubaza ubutaha.

Musangwa Emmanuel

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Musangwa, ntubitindeho uburyo inkotanyi zishaka ko Abanyarwanda babana mo neza iliya mizindaro yazo ibudushyilira ahagaragar. Ni ukuvuga beruye kuko ntibavuga bihishe ko Abahutu basubira mu micisho bagaheka abatutsi uwanze bakamwohereza muli Rweru. Kandi rwose biranagaragara muli gahunda za Kagame iyo ubona adashaka kurekura ubutegetsi ngo azaburage Cyomoro Cyomoro aburage Ruguma Ruguma aburage, aburage…..Hali igisigaye se tutarabona uretse abo inda zasumbye ubwonko birengagiza rwa rwenya rutubwira icyo imbeba yakuye munsi y’ibuye?

Speak Your Mind

*