U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Leta y�Amerika ivuga ko yababajwe n�urupfu rwa Bihozagara!

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Departement ya leta muri Amerika,�John Kirby, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko zababajwe bikomeye n’urupfu rwa Bwana Yakobo Bihozagara wahoze ari Ministre ushinzwe gucyura impunzi ndetse na Ambasaderi w’igihugu cy’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa wari ufungiye mu Burundi akekwaho ubutasi kuva mu Kuboza 2015.

Leta y’Amerika yatangaje ko urupfu rwa Bwana Bihozagara rugaragaza imibereho idakwiriye ikiremwamuntu y’imfungwa mu magereza yo mu Burundi, ndetse n’amakuru akomeza gutangwa avuga ko hari abafungwa binyuranyije n’amategeko, ibikorwa byo kwica urubozo bikomeje kwiyongera, ahafungirwa abantu hatemewe n’amategeko, n’abantu baburirwa irengero bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Leta y’Amerika ivuga ko abayobozi b’u Burundi bemereye impuguke za ONU ku bijyanye n’ikiremwamuntu (the Office of the High Commissioner on Human Rights (OHCHR) kubonana n’abafungiye ibya politiki ariko ngo hari imfungwa ibihumbi n’ibihumbi bitazwi uburyo zibayeho.

Mu gusoza iri tangazo Leta y’Amerika ivuga ko isaba Leta y’u Burundi korohereza impuguke za�OHCHR, iz’umuryango wa Afrika yunze ubumwe n’iz’indi miryango mpuzamahanga gukurikirana uburyo imfungwa zifashwe n’aho zifungiye ndetse no korohereza amaperereza ku bikorwa bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Frank Steven Ruta

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Uzumve bagire icyo bavuga mu mashyamba ya Kongo zabalimalimye!
    Umugabo Bucyana,ubwo inkotanyi zicaga mbere ya 94 zigatanguranwa zibeshyera leta ya Habyara, yigeze avuga ati burenganzira bwa muntu ntibugomba kwitiranwa n’uburenganzira bwa tutsi. Kagame we rero data ngo Ndi Umunyarwanda ushaka kuyiyandikishamo ali umuhutu abanze asabe imbabazi z’ibyo Kayibanda,Gitera, Mbonyumutwa n’abandi bakoze bakura imfura(ubu zabaye imfunya) ku butegetsi!!!
    Bazumirwa.

Speak Your Mind

*