Ndifuriza Abanyarwanda bose kugira iminsi mikuru myiza ya Pasika, ari abari iwacu i Rwanda n�ahandi hose kw�isi, cyane kandi abakristo.
Pasika nziza kandi ku Barwanashyaka ba RDI-Rwanda Rwiza aho bari hose, cyane urubyiruko, mbifuriza gukomeza inshingano zo gukomera ku mateka n�umuco nyarwanda wo kubana nk�abasokuruza.
Pasika n�urwibutso rw�ibihe by�ububabare bwa muntu, bukizwa no kwizera Uwiteka.
Pasika ni urwibutso rwo gukomeza inzira yo kwizera gutsinda nkuko Yezu Kristo yagize ukwizera agatsinda urupfu.
Uwizera wese agomba gukomeza umurego m�ukwemera ibyo akora, akabigeraho bimugoye ariko nyuma akagiru umucyo n�umunezero.
Ngurwo urwibutso rwo gutsinda no kubaho neza nyuma yo gutsinda ububabare.
Ni byo Pasika itwibutsa. Pasika nziza.
Twagiramungu Faustin
@FTwagiramungu
Speak Your Mind