U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubutumwa Bugenewe Ange Kagame

Ange, Mwari w�u Rwanda,

Mbanje kukuramutsa nkwifuriza Amahoro n�Imigisha bituruka ku Imana Nyamana Nyiribirimwa; izaguhe Ishya n�Ihirwe ryo kuzuza Inshingano zakuzanye mu Buzima bwo kuri iyi Si zigendanye n�Ugushaka kwayo.

Ababyeyi bawe bakwise Ange – Malayika; Abanyarwanda baravuga ngo burya �Izina niryo Muntu�, ngaho rero emera izina ryawe ube Malayika koko; ubere Abakubyaye n�Abanyarwanda twese Malayika – bisobanuye �Intumwa y�Imana�; hakabaho iyo ubwo butumwa buba ari ubutumwa bw�ubutabazi.

None rero Mwari w�u Rwanda, va mu bwana! Va mu bwana, kandi uvane ibicyezicyezi mumaso yawe; urebe ibyugarije u Rwanda n�Abanyarwanda, nawe ubwawe n�umuryango wawe urimo udasigaye inyuma.

Ndahamya ko ibibera mu Rwanda byose ntanakimwe uyobewe. Niba ntagihindutse, dore amahano arongeye agwiriye u Rwanda, amaraso y�Abanyarwanda agiye kongera kumeneka ari menshi cyane kandi nawe n�umuryango wawe nkuko nabikubwiye namwe ibyo byago bishobora kutazabacaho.

Birababaje kubona uzi iby�uzi ukaba waremereye papa wawe kugukoresha mumafuti angana gutcya; aho kumukosora ukamwemerera mugapanga umugambi mukawunoza. Abanyarwanda si ibicucu habe namba; ntanakimwe batabona kandi kwihangana kwabo gufite aho kugarukira kandi dore turakura ikirenge tuhatera intambwe. Ntekereje mu bwenge bwa muntu, kukwandikira birasa nko gukora ubusa kuko muby�ukuri amazi asa nkayamaze kurenga inkombe usibye igitangaza cy�Imana gusa kuko ni Inyabubasha, ikiba Inyambabazi, n�Inyampuhwe. Izo mpuhwe z�Imana nizo zinteye imbaraga zo kongera kukwandikira ubugira kabiri ngo ejo ntuzayitakane ko itakubwiye cyangwa itaguteguje bihagije.

Uti nkore iki? Buza umubyeyi wawe koreka u Rwanda; amaraso y�Abanyarwanda yamenetse arahagije. Mubwire yumvikane n�abatavuga rumwe nawe bose harimo n�Umwami w�u Rwanda Kigeli V adashyizemo amacenga n�amacabiranya ayo ariyo yose; icyo atinya twese turakizi, aratinya gukurikiranywa n�ubutabera bwaba ubwo mu Rwnda cyangwa ubwo mu Mahanga; ariko ibyo byaganirwaho hakareberwa hamwe igikwiye gukorwa kandi hakabaho amasezerano akemura ikibazo – Abanyarwanda biteguye kumugirira impuhwe n�Imbabazi z�ibyo yabakoreye byose kugirango barengere amaraso y�Abanyarwanda arekere aho kumeneka.

Mubwire aho kugutuma guhangana n�abatavuga rumwe na we bavuga ukuri, agutume kugirana nabo ibiganiro, ubwumvikane, n�amasezerano; urinde amaraso y�Abanyarwanda gukomeza kumeneka. Uzaba wujuje inshingano zawe, uzaba ubereye Malayika w�Umutabazi u Rwanda n�Abanyarwanda n�abakubyaye; kandi Imana yazabigushimira.

Ndangije nongera kukwifuriza Amahoro y�Imana n�Umutimanama wumva ijwi ry�Imana rikubwira icyo ukwiye gukora. Ndagushimiye, ugire Amahoro.

Martin Ntiyamira

Victoria, British Columbia

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Ahaaaa, ndabona uyu mwali agiye kuba Ndabaga II iwacu. Ikindi mulinda muhatira kagame imbabazi, mukeka ko abiyobewe ko yemeye imishyikirano n’abatavuga rumwe na we zahita zizana mo kubera kwanga guhora mu ihoora lidashira? Ahubwo mwibagirwa vuba koko, si kera avuze ko atazashyikirana “N’IZO MBWA ZASIZE ZILIYE ABANTU ZIGAHUNGA”, kandi ngo “NA BALIYA BAZA TUKEMERA TUKABASHYIRA MU BANTU “, ubwo se mwumva kuli we hali umuntu uliho uretse we wenyine. Icyo mpamya ni kimwe, haramutse haguye bombe imwe gusa aho ali ho hose mu Rwamnda, ubwoba agira atirutse kibuno mpa amaguru adafite n’iyo yerekeza yakwemera gushyikirana yemera n’ibyaha yakoze byose asaba n’imbabazi atazi ko yazihabwa n’Abanyarwabda bose (bitanyuze muli referendum). Na ziliya mpiigi akangisha ngo ziramulinza ntiyamenya uko zimwigobotoye!

Speak Your Mind

*