U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Inkotanyi zihiritse ikindi kibuye

Amakuru amaze iminsi acicikana avuga ku madini asenga Shitani, yasabye uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda. Abanyarwanda bakaba babibona ko utu ari twa dukino tw�Inkotanyi two guhirika ibibuye ngo abantu babe babihugiyeho.

Abakozi ba Shitani bamaze igihe

Inkotanyi zitera muri za 1990 zavugaga ko Imana zayirasiye mu Kaniga ( Aha ni ruguru yo ku Murindi wa Byumba). Zica ababikira muri Paruwasi ya Rushaki hafi yaho zerekanaga ko iby�Imana ntacyo bizibwiye. Ibyakurikiyeho abanyarwanda barabirebaga ibikorwa bisa n�ibyabarashe Imana. Si kera ni ejo bundi ijambo Imana barikuye mu Itegeko Nshinga .Abamenyereye imikorere y�Inkotanyi bahita babibona ko hari icyibyihishe inyuma. None se ibi Profeseri Shyaka avuga iyo abibwira abavanye Imana mu Itegeko Nshinga. Ntibyabaye ejo bundi na Kagame akabyemeza. Ababwiwe ko Imana yarasiwe mu Kaniga bahita babyumva. Ubu se hashize igihe birirwa bafunga abapasiteri ngo ibyuma byabo byasakurije abantu. Ni babakozi ba Shitani bashaka gucecekesha abahimbaza Imana banyuze mu Nkotanyi.

Ukorera Shitani asenya amadini

Imbere y�ibyo bikorwa birwanya Imana Inkotanyi zikora ziyorobetse, ntabwo abanyamadini bashobora guhurira hamwe ngo bagire uko babyifatamo. Amadini yose Inkotanyi zarayigaruriye zishyiramo abakozi bazihagarariye ku buryo nta dini na rimwe mu Rwanda rishobora gukora gahunda Inkotanyi zitayemeye. Nibwo bwoba mwabonye abahagarariye amadini bari bafite ubwo babajijwe icyo bavuga ku kwemerwa kw�abayoboke ba Shitani mu Rwanda. Aho umusenyeri yivugira ko azakorana n�abo bakozi ba Shitani nibamutumira mu nama.

Bikorera ibiseke bibwiraga ko baguze inzira ariko biraboneka ko bibeshye. Nyuma yo gukwiza akaduruvayo mu madini yose no kuyagira menshi cyane kugira ngo ahari ate agaciro, abure ijambo hakurikiyeho guhirika ikibuye cy�abakorera Shitani mu Rwanda. Ibi ni ukugira ngo abanyamadini babe bagihugiyeho mu gihe Inkotanyi ziri gucura indi migambi yo kubuza abantu uburyo.

Hari icyo umuntu yakwibaza ubusanzwe indi miryango igiye kwemerwa ko batayitubwira? Ubundi abasabye uburenganzira bitwa bande, bakorera he? Barasanzwe yenda barashaka kubashyira ahagaragara. Ni nde wabujije abantu gushyira imisaraba ku mva z�ababo niba adakorera Shitani. Urwanya ko mu mashuri higishwamo iyobokamana akorera nde? Abirirwa bavuga ko abantu batagombye kugira amazina arimo Imana bakorera nde? Uwambura ibyuma abantu bibereye mu isengesho aba yatumwe na nde? Abasenga basakuza kurusha utubyiniro?

Abanyarwanda si injiji iyo mikino barayibona.

Musangwa Emmanuel

 

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*