U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Amadini ya Shitani yangiwe gukora ku mugaragaro ariko yemererwa gukora mu ibanga!

Nyuma y’aho abanyarwanda benshi ndetse n’ibitangazamakuru bamaganiye ibijyanye no kwemerera amadini asenga Shitani gukorera mu Rwanda ku mugaragaro, mu itangazo rigenewe abanyamakuru�Ikigo cy�Igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB cyatangaje ko kidashobora kwandika idini ryemera shitani hakurikijwe amategeko n�amabwiriza agenga iyandikwa ry�imiryango ishingiye ku madini mu Rwanda.

Muri iryo tangazo ryandikanye amarangamutima menshi kurusha amategeko u Rwanda rugenderaho usanga abaryanditse ntako batagize ngo berekane ko ari abakristu b’intangarugero (Anastase Shyaka, umuyobozi wa RGB yize mu iseminari ku Rwesero) ndetse basoza bifuriza abanyarwanda bose Pasika nziza nk’aho bose bemera ipfa n’izuka rya Yezu Kristu.

Uko bigaragara aya madini yari agiye kwemerwa ahubwo induru y’abanyarwanda n’ibitangazamakuru niyo yatumye Leta yisubiraho, kuko ukurikije ibyatangajwe n’abanyamadini babajijwe n’ibinyamakuru uburyo bazitwara amadini ya Shitani naramuka yemewe hafi yabose wabonaga basa nk’abemeye ko bazakurikiza amategeko ya Leta izaba yemeye ayo madini. Ababajijwe ntabwo ari abantu babonetse bose, ni abanyamadini bafite uburyo bwo kubona amakuru kuri gahunda zimwe na zimwe za Leta ni nayo mpamvu hafi ya bose batashatse guhangana n’ibyo Leta ishaka bakavuga ko bazemera kujya mu manama ayo madini ya Shitani azaba nayo yatumiwemo.

Ikindi umuntu yakwibaza gisa nk’ikidasobanutse ni ibyatangajwe n’Umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya Politiki n�imiryango ishingiye ku madini, Aim� Barihuta Haba wagize ati �Babibuzwa se kubera iki? Buri muntu afite uburenganzira bwo gusenga icyo ashaka, wowe ni wowe ureba ukavuga ngo nsenga iki, ureba niwe uvuga ngo njye nsenga iki ni iki, undi akavuga ngo iki ni shitani bitewe n�imyememerere ye.�

Ese uyu muyobozi yatangaje ibi atavuganye n’abamukuriye? Niba yarahubutse kuki abamukuriye batamwamaganye cyangwa ngo bamuvuguruze?

Ikindi gitangaje ni ukuba abo bantu bashakaga kwandikisha ayo madini ya Shitani bataratawe muri yombi ngo bakurikiranwe n’amategeko kuko uko bigaragara ayo madini asanzwe akora ahubwo yasabaga gukora ku mugaragaro, abantu bayagize n’abantu bazwi bafite ubushobozi runaka si abaturage rwimbi b’abakene ndetse banafite ababashyigikiye mu buyobozi mu Rwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga.

Uko bigaragara aya madini asanzwe akorera mu Rwanda ndetse azakomeza no gukora kuko akingiwe ikibaba, abaye adakingiwe ikibaba ntacyabuza abayagize gutabwa muri yombi kuko ibyo bakora byaba binyuranyije n’amategeko ndetse n’umuco n’indangagaciro z’abanyarwanda.

Dufate urugero rworoshye, umuntu wese washatse kwandikisha ishyirahamwe runaka cyangwa ishyaka rya politiki Leta ikabona itamushira amakenga yamukurikizaga ingenza (maneko) ndetse byaba na ngombwa agatangira kwiyenzwaho n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano byarimba agatabwa no muri yombi.

Aba bayoboke ba Shitani bo nta n’uwagize icyo ababaza ndetse nta n’uwashatse kubangamira ibikorwa byabo kuko mpamya ko byatangiye. Impamvu nta yindi n’uko bakingiwe ikibaba ku bw’inyungu Leta ya FPR ibabonamo, kuko ikizwi n’uko iyi Leta yashyize imbere gutuma abanyarwanda bata umutwe bakibura bagasigara ari ibisenzegeri iyo Leta ishobora gukoresha ibyo ishaka byose ikanabayobora uko ishaka ntibabangamire ibikorwa byayo n’iyo byaba bibica urubozo.

RGB

 

Frank Steven Ruta

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*