U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Umubitsi wungirije wa FDU-Inkingi yatawe muri yombi!

Kigali: Amakuru atugezeho aka kanya nuko umubitsi wungirije w`ishyaka FDU-Inkingi Mlle Gasengayire Leonille amaze gutabwa muri yombi ubwo yari mu nzira agemuriye umuyobozi w`ishyaka FDU-Inkingi, Mme Ingabire Victoire Umuhoza ufunzwe na leta ya Kigali ku mpamvu za Politiki.

Ayo makuru akomeza atubwira ko atawe muri yombi n`abantu bari bamutegerereje imbere muri gereza aho ngo yinjiyemo agahita ategekwa kwicara mu modoka ya gisiviri ifite plaque RAA442M ihise imusohokana shishi itabona. Ubu twandika ahise ajyanwa ahantu hataramenyekana kugeza ubu ndetse n`impamvu yitabwa muri yombi rye ikaba itaramenyekana.

Boniface Twagilimana

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*