Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ubufaransa buteganya gukora irindi perereza ku bahanuye indege ya Perezida Habyarimana

Abacamanza b’abafaransa bagiye gutangira iperereza ku barashe indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana ku tariki ya 6 Mata 1994, ikaba yaramuhitanye hamwe n’abari kumwe nawe bose, harimo na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi

Bwana Philippe Meilhac, uburanira umuryango wa Habyarimana, yatangarije abanyamakuru ko umurwi ugizwe n’impuguke zinyuranye uzajya mu Rwanda gukora iperereza kuri iryo hanurwa ry’indege y’Umukuru w’Igihugu.

Bwana Meilhac yavuze ko iryo perereza rizarangiza impaka ku iperereza ry’umucamanza Jean Louis Brugui�re wemeza ko iyo ndege yahanuwe na FPR naho Leta y’u Rwanda iyoborwa na FPR yo ikemeza ko indege yahanuwe n’abasirikare bari mu ngabo za Habyarimana.

Nyamara kugira ngo ukuri kujye ahagaragara kandi impaka zishire neza kuri icyo kibazo cy’uwahanuye iyo ndege bikaba imbarutso y’ubwicanyi bukabije bise jenoside, iperereza nk’iryo ryagombye gukorwa mu rwego rwa Loni ikaba ariyo igena impuguke zitabogamye zirikora n’imiryango itabogamye irikurikiranira hafi.

Nan’ubu abanyarwanda baribaza impamvu kugeza ubu Loni yanze gukora iperereza kuri icyo gikorwa cy’amahano cyagize ingaruka mbi twese tuzi kandi cyarabereye mu karere ingabo za Loni ubwazo zari ishinzwe kurindamo umutekano.

1 comment

1 Alexandre Bavakure { 06.12.10 at 01:43 }

ntacyo nfite novugaho ivyovyose mutugezaho kiretse ko mwojya mutugezaho natwe inkuru ok Imana ibahezagire.

Leave a Comment