Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Kuba Leta ya Kagame igereranya Osama bin Laden n’abatavuga rumwe nayo bihatse iki?

par Johnson, Europe

Kuba Leta ya Kagame igereranya Osama Bin Laden n�abatavuga rumwe nayo, ni ikimenyetso cy�uko idateze kunamura Icumu!!!

Kuwa kabiri tariki ya 3 Gicurasi, ikinyamakuru cya Perezida Kagame, The New Times, cyasohoye inyandiko igereranya iyicwa rya Osama Bin Laden n’abatavuga rumwe na Kagame. Bagashimangira ko n�abatavuga rumwe na leta ya Kagame bakwiriye kurushaho guhigwa, mpaka bamaze kwicwa kimwe na Osama Bin Laden. Nkimara gusoma iyi nkuru, byatumye nibaza aho ubwenge bw�abantu b�abahanga bagose Kagame aho bwagiye. Dore ko bageze aho badashobora gutandukanya abatavuga rumwe na Leta �Opposition� n’abakora ibikorwa by�iterabwoba.

Birababaje kubona ibyegera bya Kagame bigeze aho bidashabora gusobanukirwa neza, ko Osama Bin Laden ari umuntu wakoraga ibikorwa by�iterabwoba, agahitana inzirakarengane zitagira ingano hirya no hino ku isi. Kandi ko nta nyungu za politiki yari afite, ahubwo ko yari umuntu ugamije kwica no kwisasira abaturage b�inzirakarengane b�Amerika hamwe n�inshuti zabo. Kuba Itangazamakuru rya Kagame rigereranya Osama Bin Laden n’abatavuga rumwe na Kagame, ni igikorwa kibabaje cy�ubushinyaguzi, kidaha agaciro nk�uko bikwiriye abantu bagiye bicwa na Bin Laden guhera muri 2001. Ubusanzwe n�iyo waba ufite inyota yo kumena amaraso y�abatavuga rumwe nawe, wagira uko ubisobanura mu bindi bihe, ariko umuntu ntakwiriye kubigereranya n�ibikorwa Osama yagiye akora ahitana inzirakarengane mu bihe bitandukanye.

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Ikindi, kuba basohoye inyandiko nk�iriya mu itangazamakuru ryabo, yerekana ko Leta y�Amerika yageze aho ikica Osama, bityo nabo bakabigereranya n�impanvu bakwiriye guhiga bakica abatavuga rumwe nayo, ni ukwirengagiza nkana ijambo rya Perezida Obama, aho yasobanuye mu ijambo rye Osama akimara gupfa, ko abasirikare b’Amerika bagabye ibitero ku birindiro bye kugira ngo bamufate bamushyikirize ubutabera, bagerayo akabarwanya. Dore ko yari agoswe n�abasirikare be bamurindaga, aribwo baje kumurwanira akaza kugwa muri iyo mirwano. Ibi bitandukaniye kure nibyo Kagame akorera abatavuga rumwe nawe aho agera aho abahigira mu mahanga aho bamuhungiye, akanarasa abandi bari mu gihugu nka Andre Kagwa Rwisereka ataretse n�abanyamakuru nka Rugambage.

Amagambo nk�aya, yerekana ko Perezida Kagame n�abambari be bamaze gusinda amaraso bakaba bamaze kugeza aho bumva ko kwica abatavuga rumwe nabo muri Politiki, bimeze nko kwica intagondwa zikorera abaturage ku isi ibikorwa by�ubwiyahuzi.

Kuba kugeza ubu itangazamakuru rya Kagame rishyira mu gatebo kamwe FDLR n�abatavuga rumwe na Kagame nka Madame Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi, Gen Kayumba, Col Karegeya, Theogene Rudasingwa hamwe Gerald Gahima, ni ikimenyetso gikomeye ko nta kabuza Kagame agiye gukomeza kwica abari mu gihugu nk�uko yabikoreye Kagwa Rwisereka wa Green Party, akanakomeza kurasa abamuhunze nk�uko yabikoreye Gen Kayumba mu gihe cyashize.

Biratangaje�ko kugeza ubu Kagame atigishwa n�amateka nk�uko akunze kubikangurira abandi. Bimwereke ko gukoresha igisirikare kugirango gitere abaturage ibisasu, bityo kugirango abone uko yirenza abatavuga rumwe nawe ukoresheje inkiko, ko ntaho bitandukaniye n�ibyo leta yarwanyije yagiye ikorera abo yitaga ibyitso. Kuba kugeza ubu, ubushinjacyaha bwa Kagame butaragira ubwenge bwo kumenya ko isi yose irimo gutahura no kugaya ikinyoma barimo gukoresha batoteza umwunganizi wa Madame Ingabire, Peter Erlinder, bakaba baranagize uruhare rukomeye mu kumumenesha mu rukiko yakoreragamo rwa Arusha ni ikimenyetso cyerekana ko abahanga bari bagoswe na Kagame, bahisemo kwitandukanya n�ubwenge bwabo.

Nta gushidikanya ko ubu butumwa bwasohotse, butegura abaturage ko leta ya Kagame igomba kurushaho kumena amaraso y�abatavuga rumwe nayo, ikanarushaho guheza ku ngoyi abatavuga rumwe nayo, ibatwerereye ibyaha ikoresheje insoresore zateguwe n�inzego z�ubutasi za Kagame.

[Umuvugizi]

2 comments

1 reagan { 05.06.11 at 12:23 }

histry iz da best tr. but if dis man continus 2 use do what i say but not as i do, tim will tell him.

2 ntare { 05.16.11 at 01:59 }

ndi i kigali kuba Kagame agereranya abanyarwanda na bin laden ni igitutsi gikomeye kuri bo cyane ko abahutu yifatiye abajijisha mu rwego rw`amatora aho yiba amajwi mu byumbba by`itora akeka ko batabizi saha itafika na wale wote waliojihusisha na kashfa hio watajibu.
Kagame alias Kagome mu kurasa nyakubahwa LT GENERAL KAYUMBA arabeshya azareke abantu batore ku mugaragaro bigenge abikora wenda nka test nibwo azabona ko abanyarwanda batamukunda nabo bahutu yirigwa abeshya ntagire ngo baramukunda ni amaramuko ariko babonye agahenge bamwereka.
Niyicare hasi muhanure ndi umwana kuri we kandi ibitekerezo mbafatanije n`abandi basore benshi bagera kuri za milioni. abanyarwanda bazakore dialogue inclusif hanyuma dushake forum tuvugiramo ibibazo byacu twese yaba umututsi yaba n`umuhutu surtout ko ntacyo dupfa uretse kagame uduteranya kubera gusahura umutungo w`igihugu ubu se ninde uyobewe ko indege ze zisorerwa na leta y`u` rwanda aho mu byumweru bibiri hishuwe milioni y`amadolari.

Kagame we ntabwo wihemukira kuko wenda urimo gusaza ariko urahemukira abana bawe kandi nadakurahiye dore aho nicaye mu kazu kanjye k`utwatsi ntereramo impinga ndaragura sinkura nyamunsi abana bawe bashiriye ku cumu abandi barangajwe nka bene Moubarak na Sadam.
Unamura icumu umuntu nink`undi abahutu wishe ku gisenyi muri 97-98 ugira ngo amaraso yabo ntasaba guhorerwa,abatutsi urimo kwangaza se abandi ukica ugira ngo Imana ntirebera imfubyi dore rwabujindiri mudahaga amaraso rutagira icyo rutinya rudundaraye mu mpinga dore ngo uricwa ku gicamunsi maze igihugu kigahubanngana. Amahirwe yawe ni amwe wareka ubutegetsi. Indagu

Leave a Comment