Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Intsinzi ni ukubabarirana no ukwiyunga kw’abahutu n’abatutsi

par Prudentienne Seward (PAX)

Naravugaga nti ‘ni gute nzongera kubona abahutu n’abatutsi bicaranye?’
Umva Prudentienne asobanura iby'ukubabarirana n'ubwiyunge bw'abanyarwanda

Nitwa Prudentienne Seward, nkaba ndi umunyarwanda wavukiye mu Rwanda, nkaba narageze ino muri iki gihugu muri ’96.
Mu mazina yanjye bakunda kunyita bamwe iyo bambonye, ahubwo sinzi impamvu mutanasetse, baravuga bati ‘nguwo Nyiragasaku, nguwo arahise; nguwo wa wundi wirirwa acuruza forgiveness’.
Yes! Uyu munsi njye kuyibacuruzaho; ariko noneho sinkiyicuruza. Ndashaka kubabaza akabazo kamwe mwa bantu mwe: Umuhutu ni nde hano? Hari umuhutu ushobora kuzamura agatoki akabyemera ati ndi umuhutu? [bashyira intoke hejuru...]

Murakoze.
Hari umututsi ushobora kwemera ati ndi umututsi?
[bashyira intoke hejuru...]

Thank you.
Bamwe rero bavuze intsinzi, babyinnye batarayibona. Ni njye watsinze. Kuko iyo nirirwa mvuga ngo reconciliation na forgiveness – kubabarira no kwiyunga – ni inzozi narose ndi mu mwobo aho nari ndi muri jenoside; ni inzozi narose umuntu afashe impiri agiye kunyica, mubajije nti uranyicira iki? Uri umututsi… ndakwicira ko uri umututsi.
Umututsi yagutwaye iki? Ntabwo mbizi.

Izo nzozi narazirose ndavuga nti… Uko nahavuye ni birebire, ariko nahisemo kubabarira. So, uyu munsi rero natsinze. Icyo nashakaga ni uko… naravugaga nti ‘ni gute nzongera kubona abahutu n’abatutsi bicaranye?’ Twabigezeho!
[Amashyi...]

Twabigezeho, kuko, mwicaye hano mwese hamwe kubera ko mwabonye aho ukuri kuri. Abatutsi n’abahutu ntibigeze bangana. Abatutsi n’abahutu barakundanye kugeza aho abahutu badukijije turiho twirukankanwa. Abatutsi n’abahutu barakundanye kugeza ubwo umututsi yasanze umuhutu arimo yicwa n’abasirikare bamwe ba FPR agahaguruka akavuza induru ati ‘abo bantu urabahora iki?’ N’ubu bashobora guhaguruka bakabyemera!

So, twaratsinze rero kandi tuzabigeraho. Tuzongera duhindure abanyarwanda: abari mu ishyamba, abari muri za gereza, tuzabagarura bongere badusubiremo, basabe imbabazi cyangwa natwe tuzibahe, dufungure imiryango, bamenye ko turi ready kubakira. Ariko ntawe ugiye kubakoresha ngo ngwino nguhe akazi ariko ngo uceceke. Iyo ntabwo ari forgiveness. Ntabwo ari reconciliation.

Intsinzi twayigezeho. Ubwo abahutu bamwe birirwa barira bati ‘nta na jenoside yabaye’. Kubera iki bavuga ko nta jenoside, batayemera? Ni ukubera ko badashobora kuvugwa. Barishwe. ariko ntawe ushobora kuvuga ngo narishwe kuko azi ko ari bufungwe, ari bwicwe, agire ate? Nta muhutu ushobora kubona Remembrance Day. Kuko ari umuhutu. Abatutsi ntibashobora kuza hano ngo batange ubuhamya bwabo, uko barokotse n’umuhutu wabakijije, kubera iki? Kuko baracyafatiwe. Amarira yabo barayarira akagwa mu kanwa k’ingona. Hein! Barayarira akagwa mu kanwa k’ingona. Ariko ayanjye narayakumiriye. Ndababwira aho nzayaririra.

4 comments

1 Hategekimana Didier { 06.02.11 at 16:41 }

Ntacyo mvuze da !
aho bukera abahutu bazibagirwa ya mayeli 11 y’inktanyi.
barababuze bashahu, none bagiye kubafata amatwi !
ninde utazi ikina mico ry’abatutsi se? buriya abibeshya ko abatutsi bisubiranyemo ngo bakaba barahunze, baribeshya cyane ! nimubanze mwibuke uko bagifashe, bitanze,bakoresheje ibizungerezi byabo, kugirango bakunde bafate abahutu amatwi !?? MUTIMA MUKE WO MURUTIBA : NDABWIRA ABOHASI,N’ABOHEJURU BIYUMIRA!

2 Intsinzi mu Rwanda yarabonetse | Rwandinfo-Kinya { 06.03.11 at 01:53 }

[...] Intsinzi ni ukubabarirana no ukwiyunga kw�abahutu n�abatutsi [...]

3 Sengayire { 06.03.11 at 05:22 }

Ntabwo iyi nkuru yuzuye ndabona mwayiciyemo kabiri…cyeretse niba mutuzigamiye ikindi gice…ikindi aravuga ibintu byiza ariko agomba kwirinda imfutuzi rukomatanyo…ni bamwe mu bahutu cg mu batusti..ikindi abatwa turabasiga kimwe n’abavutse hagati y’aya moko…twige kujya dusesengura ibintu mu buryo budashyira mu gatebo kamwe ahubwo ikibi kitwe izina ryacyo kimwe n’icyiza.

4 Jean paul { 06.03.11 at 10:08 }

Genda wamugore we uri injiji?�!!urakibera mu moko

Leave a Comment