Gukorera byose guhimbaza Imana

Umutwe w’ijambo ry’Imana muri iki cyumweru, ushingiye ku butumwa bwiza intumwa Paulo yagejeje ku bakristo bo mu itorero ry’i Korinto (1 Kor.10,31). Mu byukuri, ikintu cyose cyakorwa harimo gushimira Imana binyujijwe mw’izina rya Yesu Kristo umucunguzi w’abantu, birumvikana ko icyo cyaba gikozwe ku bw’icyubahiro cya yo koko. Ariko se twe niko tubyiyumvisha ko buri gikorwa cy’umukristo gishobora gukorerwa koko ku bw’icyubahiro cy’Imana, kugeza yewe no kubikorwa byerekeye imirire n’iminywere ? Ibi byerekana rero ko Umwami Imana atajya yibagirwa na kimwe mu byakozwe byse kubwe. Naho yaba yewe ikirahuri cy’amazi cyatanzwe mw’izina rye ( Mat.10,42 ).

Bakristo nshuti, Imana irashaka ko icyubahiro cyayo gihimbazwa mu gihe yigaragaza ubwayo mu bikorwa byinshi by’ububasha, by’ubwiza, by’ubuntu ku bana bayo. Irashaka kandi ko icyubahiro cyayo cyagaragarira mu mibereho y’abashishikarira kuyinezeza nk’igisubizo ku rukundo rwayo. Ubwo Imana yishimira kugaragariza ubwiza bwayo ababwakira, twabona umunezero wacu mu gushakashaka kureba isumbe ryayo n’urukundo rwayo byigaragarije mu Ijambo rye.

Gushaka rero icyemezo cy’Umwami, gushakashaka icyo adutegerejeho, guhamya iby’ubuntu bwe mu badukikije, icyo nicyo cyo gukora kubw’icyubahiro cy’Imana. Aho kandi niho umurimo usanzwe umenyerewe uhindukamo uw’urumuri rushyashya hagati y’imibereho y’abantu.

Aha buri wese yarakwiye kuzirikana icyo twaremewe. Ko atari ukurya, kunywa ndetse n’ibindi byinshi nko kwambara cg. ibindi by’imibiri byose. Ahubwo twaremewe kuba mu bumwe n’Imana mu rukundo. Mu gihe cyose kandi, tuyiringiye mu rukundo rwayo, tuba tubikoze kubw’icyubahiro cyayo. Uwo niwo munezero n’impamvu yo kubaho nk’umukristo. Ijambo ry’Imana ritubwira ko ” Turi abo yaremye,ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera, kugirango tuyigenderemo ” (Abefes. 2,10).

Icyubahiro kibe icy’Imana, mw’izina ry’umwami n’umukiza wacu Kristo Yesu.

Speak Your Mind

*