-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Abizera Kristo Yesu ntibameze nk’imfubyi. 1 year ago · View
Muri ibi bihe turimo,bitewe ahari n’aho tuba turi,muri rusange,usanga imibereho y’abantu ari nko kuba mu bwigunge gusa gusa. Mu yandi magambo wakwibwira ko abantu basigaye babaho bupfubyi. Mvuze bupfubyi kuko ubusanzwe iryo jambo risobanura ukuba wenyine utagira kivurira kuko nta babyeyi cyangwa ndetse ahari nta n’abavandimwe. Umutwe w’inyigisho y’uyu munsi rero wo, ushingiye ku isezerano Yesu Kristo yagejeje [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Ahasigaye ni ugusenga! 1 year ago · View
Iyo mvugo igize umutwe w’amagambo tugiye gusangirira hamwe, ikomoka ku amagambo akunze gukoreshwa n’abantu bamwe, ndetse no mu bakristo. Ayo magambo akaba yibutsa ayavugwaga kera n’Abanyarwanda bamwe,iyo babonaga bigeragereje ibintu ubwabo, noneho bikabananira, nuko bakavuga ngo yewe “ahasigaye ni ah’ imana !” No muri iki gihe rero, imvugo ijya gusa nk’ iyo ireze, yo kuvuga ngo “yewe ahasigaye [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Gutegereza ukugaruka k’Umwami Yesu dukorera Imana 1 year ago · View
Umutwe w’amagambo tugiye kurebera hamwe, nukwibaza ku icyo iri jambo natwe ritwigisha. Iryo ni iryerekeranye n’ubuhamya intumwa Paulo afite ku bakristo b’i Tesalonike. Aho ashimira Imana cyane kubwo ukwizera kwabo nubwo bwose Itorero ryabo ariho ryari rigitangira,nukuvuga rikiri rishyashya cyane. Aha ninaho kandi yabashishikarije gukomera muri iyo nzira no gukomeza kuyungukiramo (1 Abates.1,2-10). Kuri twe natwe abakristo b’iki gihe aho twaba turi ahariho [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Pilato abaza Yesu ati: ” Ukuri ni iki?” 1 year, 1 month ago · View
Bavandimwe mwese muri Kristo Yesu,Imana ishimirwe cyane uyu mwanya itubashisha gufataniriza hamwe gusangira Ijambo ryayo. Muri iki gihe twibuka imibabaro Yesu Kristo yahuye na yo ubwo yendaga kudupfira ku musaraba, nifuje ko twarebera hamwe iby’ ikibazo cy’umutware mukuru w’igihugu cya Yudeya ari we Ponsiyo Pilato, ubwo yabazaga Yesu ngo “Ukuri ni iki ?” (Yoh.18,38a) Ikibazo [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Agakiza ka Yesu Kristo ntikagira imipaka. 1 year, 1 month ago · View
Ahantu henshi muri Bibliya hatwereka ko agakiza k’Imana, kabonerwa mu mwana wayo Yesu kristo, katajya kagira imipaka cyangwa inzitiro z’uburyo ubwaribwo bwose. Ingero nashatse gutanga aha zerekeranye n’umusirikari mukuru mu Abaromani ndetse na bene wabo n’inshuti ze z’amagara yari yateranirije hamwe nkuko biri mu Ibyakozwe n’ Intumwa 10. Ahandi tubona urundi rugero rw’ umusirikari wagaragaje ko yamenye agakiza [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Yesu ati:”Jye simparanira icyubahiro cyanjye…” 1 year, 1 month ago · View
Umutwe w’amagambo tugiye gusangira muri akanya, ushingiye ku ijambo Kristo Yesu ubwe yivugiye ubwo yasubiza ga Abayuda ubwo bamushyogozaga cyane (Yoh.8,50a). Abo kandi ngo nibabandi “bari bamwemeye” (Yoh.8,31a). Andi magambo ya Yesu ari muri icyo gice ku murungo wa 54a, asobanura neza ariya agize umutwe w’inyigisho y’uyu munsi. Aho agira ati:” Niba ubwanjye niha icyubahiro, icyubahiro cyanjye cyaba ari ubusa”. Aha [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Muntu akomeje kwemera kuyobywa! 1 year, 1 month ago · View
Bakristo, bakristokazi mwese,iyo umuntu ashishoje neza mu mateka y’isi turiho,cyane cyane ku byerekeranye ni uko muntu amera ni uko akora,usanga kuva kera kugeza n’ubu muntu ari wawundi nta gihinduka nabusa ! Kugeza n’ubu muntu aracyayobywa mu buryo butandukanye. Ibyo byose niko biri, kubera ko wa mwanzi ari we “Sekibi na Sekinyo ma” uyobya isi yose ntaho yagiye (Ibyah.12,9). [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Isi ihanganye n’Imana 1 year, 1 month ago · View
Iri jambo “isi” rifite ibisobanuro by’uburyo bubiri :1)ubutaka n’ibindi bintu biyigize nk’amazi n’ibindi …;2) abantu bayi tuye mu buryo bw’imiryango ni ubw’ ibihugu. Iyo si ivugwa aha rero ihanganye n’Imana ni abo bantu narinda ari bo Bibliya igaragaza ko baremwe mw’ishusho yayo. Umwe mu baburanira abandi w’Umunyamerika yagize ati : “Abantu benshi muri iki gihe bashaka ko “Ikidakwiriye [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Kutagaya abandi twiretse 1 year, 2 months ago · View
Uyu mutwe w’ubu butumwa tugiye gusangira muri uyu mwanya, ushingiye ku inyigisho Yesu yagaragaje ahereye ku byo Abanditsi n’Abafarisayo bari bamaze gukora ubwo bamuzaniraga umugore bari bamaze gufata asambana (Yoh.8,3-11). Mbere na mbere ubu buryo bwerekana neza uburyarya n’urugomo by’abo bantu kuko byibanze bashakaga kumutega umutego ngo babone uburyo bamurega (umurongo wa 6). Ikindi ni urugomo kuko niba abantu basambana [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Umurimo wa Satani ni uguteranya gusa gusa 1 year, 2 months ago · View
Iyo umuntu yitegereje neza uko ibintu bigenda bikorwa muri iyi si,usanga mu by’ukuri ibyinshi bikomoka k’umubi. Ibyo Yesu yabyerekanye avuga ko ab’isi bakunda iby’umwijima kubirutisha iby’umucyo babitewe nuko ibyo bakora ari bibi. (Yoh.3,19b). Yakobo intumwa na we yerekana neza aho intambara n’intonganya ndetse n’andi makimbirane mu bantu bikomoka. Ngo ibyo bikomoka ku byo abantu bishimira bibi. [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Kristo,icyitegererezo cyacu gikwiriye mu bigeragezo 1 year, 2 months ago · View
Bakristokazi,bakristo mwese Imana ishimirwe uyu mwanya yongeye kuduha kugira ngo dusangire Ijambo ryayo. Amagambo tugiye gusangira ahereye ku yanditswe mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo 12, 1-17 cyane cyane umurongo wa gatatu. Iyo dusoma Ubutumwa bwiza uko ari bune tubonamo ukuntu Yesu yahuye n’ibigeragezo bikaze uhereye umunsi ubwo inkota y’umwami Herodi yamushakashakaga cyane mu kavure inka zanyweragamo kuko aho [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Imana izahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yacu 1 year, 2 months ago · View
Bakristokazi, bakristo mwese nongeye kubaramutsa mw’izina rya Kristo Yesu, Umwami n’Umukiza wacu. Bavandimwe, mu ijoro ryakeye, narose ibintu biteye ubwoba, ibyo byatumye mu gitondo mbyuka nibaza igisubizo. Ari naho nahise nkibona muri ya magambo Yohana intumwa yahishuriwe, ubwo yari yarahungiye mu ikirwa cya Patimosi. Igisubizo ninacyo mutwe w’ubutumwa Imana yampaye kubagezaho uyu munsi uvuga ngo “Imana izahanagura icyitwa [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Umuntu kwiratana intege nke ze 1 year, 3 months ago · View
Bavandimwe muri Kristo Yesu, umutwe w’ iyi nyigisho ukomeye ushingiye ku nyigisho intumwa Paulo yabwirije Abakorinto (2 Kor.11,30-12,6). Aha arerekana ko ishusho ye nyakuri idashingiye ku byo we ubwe yibonaho ahubwo ishingiye ku by’uko abandi bamubonana n’ibyo bamwumvana (12,6). Paulo arerekana ko atari umuntu utangaje, ahubwo ko ari umuntu wababaye cyane, ndetse w’umunyantege nke. Kandi ko ahubwo izo [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Ubukristo nyakuri 1 year, 3 months ago · View
Bavandimwe muri Kristo, uyu munsi nashatse ko turebera hamwe ubukristo bwa nyabwo icyo ari cyo. Abigishwa ba mbere bo ubwabo biyitaga “abavandimwe, abadahemuka, abaziranenge, abatowe”. Ni muri Antiyokiya rero bitiwe bwa mbere “Abakristo”. Abapagani n’ Abayuda bo bitaga abo bigishwa “Abanyanazereti n’ Abanyagaliraya”. None se umukristo nyawe bivuga iki? Iki kibazo cyabajijwe umunyeshuri wari mu ishuri ryigisha Iyobokamana(Tewologiya). [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Gukunda abatwanga (Mt.5,44) 1 year, 3 months ago · View
Inyigisho y’Umwami n’Umukiza wacu Kristo Yesu ifite ireme rikomeye rwose. Ibyo ni ko biri kuko koko gukunda abadukunda nubwo ari ikintu cyiza, ariko ibyo si ibintu twashimirwa na busa kuko tuba dukoze ibisanzwe. Nta cyo rero tuba dukoze kigaragaza ko urukundo rwacu cyangwa impuhwe zacu zigomba guhera kuri wa wundi tudafite icyo dusanzwe duhuriyeho. Nukuvuga wa wundi [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Ijambo ry’Imana ntiyirigarukaho amara masa 1 year, 3 months ago · View
Bakristokazi,bakristo, mwese mukurikira Ijambo ry’Imana kuri uru rubuga, nongeye kubaramutsa mw’izina rya Kristo Yesu. Uyu mwanya nashatse ko twakwibaza buri wese umwizera,uruhare afite mu kuba intumwa y’Imana nkuko na we ari mu bo Yesu Kristo yasengeye cya gihe agira ati: “Sinsabira aba bonyine,ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ija -mbo ryabo,…”(Yoh.17,20). Kandi abamwizera bose baba bari muri ba [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Ni iyihe gahunda y’uwizera(uwemera)Imana? 1 year, 4 months ago · View
Mu mibereho ya buri kiremwamuntu, hamenyerewe ko buri muntu yagombye kugira buri gihe gahunda cyangwa programu y’ ibyo agamije gukora mu mibereho ye isanzwe . Ni nako rero no mu mibereho ya gikristo, buri wese wizeye Imana, mu izina ry’ Umwana wayo Yesu Kristo, yagombye kuba afite gahunda cyangwa programu y’ icyo yagombye gukorera Uwo yizeye [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Ni iki Imana yavuze ? 1 year, 4 months ago · View
Benedata muri Kristo Yesu, Mwese mwaba abakuru cyangwa abato mu mu by’ ubugingo bwa gikristo, uyu munsi nzinduwe no kubagezaho iki kibazo cy’ ingenzi kivuga ngo ”mbese ni iki Imana yavuze ? ” Iki kibazo abantu bacyibaza bakurikije uko muri iyi si turimo babona hari ubukana bukabije bw’ibibi bukomotse ku ngaruka z’ ikibi. Ibyo byose rero bigatuma abantu [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Kugira inyota y’ ubugingo bw’iteka 1 year, 4 months ago · View
Bakristo kandi nshuti, Muzi neza ko ubu turi mu bihe byo kwizihiza intangiriro y’ umwaka mushya wa 2011. Kuri ibyo kandi muzi neza uko bijya bigenda mu bihe nk’ibi cyane cyane mu gihe abantu b’uburyo butari bumwe bashishikarira kwifurizanya ibyiza by’ uburyo bwose: Ubuzima bwiza, kubona ibyo bari bakeneye n’ibindi n’ibindi… Nanjye rero, mu ntangiriro [...]
-
augustinnshamihigo wrote a new blog post: Ni ikihe cyigisho cya Noheli n’Umwaka mushya ku mibereho yacu? 1 year, 4 months ago · View
Bavandimwe muri Kristo Yesu, mwese ndabaramukije mw’ izina ry’ Uwo watuvukiye ndetse akanadupfira. Buri mwaka ku iherezo rya wo, tuba twizihiza iminsi mikuru mu kwibuka ivuka ry’ Umwami n’ Umukiza wacu Kristo Yesu. Ari nako duhita twizihiza buri gihe Umwaka Mushya. Ku bwanjye mu kwizihiza ibyo byose, twe nk’ abakristo hari ikindi kintu cyari gikwiriye kutubera icygisho gikomeye cyane. Koko rero mu [...]
- Load More




