Imibereho yacu muri iyi si igereranywa n’uruzerero cg.ubusuhuke

Amagambo nkayo�yumvikanira mu magambo ya Yakobo, se wa Yosefu�wari mw’ Egiputa, yabwiye Farawo,�umwami w’ Egiputa, ubwo yamwakiraga avuye i Kanani kubwo guhungishirizwayo�inzara (Itang.49,9). Aha ninaho yerekanye ko mbere na mbere yabonaga imyaka ye yarabaye mike cyane iyo yayigereranyaga�n’ iyo basekuruza be bamaze. Ikindi kandi nuko nubwo iyo myaka ye yabaye mike,�yerekana ko yanabaye mibi cyane .�

Ni Imana ubwayo irahamya ko kuba muri iyi si kwacu ari ukuba mu busuhuke (Kuv.6,4). Umuhimbyi wa zaburi na we agereranya imibereho yacu muri iyi si nk’ ubushyitsi, cyangwa se ubusuhuke (Zab.119,19.54). Kandi nkuko mubizi ahantu umuntu ari nk’ umushyitsi cg. umusuhuke nuko aba atagomba kuhamara igihe kirekire. Nukuvuga ko na za programa ashobora kuba yahakorera�niziba ari iz’ igihe�gihwanye n’ igihe yahamara.

Hari ahantu hatari hake rero muri Bibliya herekana iby’ ubushyitsi cg. ubusuhuke bwa muntu muri iyi si. Ariko mbere yo gukomeza kugira icyo mvuga kuri ayo magambo, reka turebere hamwe�uko uwandikiye Abaheburayo yabivuzeho.� Aha akaba yerekana neza ko abari muri iyi si bizeye ibyaseranijwe n’ Imana,�nubwo biba biri kure yabo, ariko bahamya ko ari abagenzi n’ abashyitsi kuri iyi si (Abah.11,13;13,14).�

Petero intumwa na we� asaba abakristo muri rusange kumenya ko ari abagenzi n’ abimukira cg. abanyamahanga. Kandi kubera kumenya ibyo� bikwiriye kubatera gushobora kwirinda irari ry’ umubiri ry’ uburyo bwinshi rirwanya ubugingo (umutimanama) (1Peter.2,11) .

Bakundwa muri Kristo Yesu, impuguro nkizi natwe ziratureba muri iki gihe turimo. Kuko iryo rari�ry’ umubiri ubu niho riteye inkeke . Kandi koko ryigaragariza mu buryo bwinshi. Ari nayo mpamvu benshi muri iki gihe bashobora kunanizwa . Dukomerere mu byo twizeye kuko turi mu bihe by’ iminsi mibi cyane.�Kandi ikirutaho nuko Imana yacu iduhora hafi. Ntitureka na rimwe ngo tube twenyine. Ahubwo icy’ ingenzi nuko twamera aka wa muntu wizeraga Imana�ariko akimenyaho ko ari umunyantege nke,�bigatuma ayisaba agira: ” Mana ba ari wowe umfata mu kiganza cyawe kuko ari njyewe ugufasheho nananirwa nkakurekura”.

Ku bayizera, nta rimwe tuba turi twenyine. Iyi nkuru ikurikira iduha icyitegererezo cyiza. Uwitwa Martha yacitse intege, mbese yumva yihebye rwose. Nibwo yandikiye inshuti�ye Tamari�urwandiko rurerure amubwira agahinda ke kose. Nyamara rwa rwandiko ntiyarwohereza ahubwo arurekera mu kabati .� Hashize ibyumweru bike, yongera gusoma� urwandiko rwe.�Noneho rutuma agahinda ke�kongera kugurumana.� Ubwo arucagaguramo uduce twinshi kandi duto cyane . Maze abujugunya mu ndobo yari yuzuye amazi.� Nuko amagambo yose yagaragazaga ubwihebe bwe arahanagurika. Nyamara, agace gato k’ agapapuro kari kanditsweho ijambo ry’ ubundi buryo ntiryasiba.� Martha agerageza n’ ubwitonzi kukavanamo . Aragasoma. Iryo jambo ritahanaguritse�ni irivuga ngo�” Imana”.

Dore icyigisho yahise abonamo: ” Mu bwihebe bwe, n’ agahinda ke ntabwo Imana yamuretse. Imana iri kumwe na we. ibyo byamwongeyemo intege. Maze�muri we yumva ko mu gihe cye nk’ icyo kidasanzwe Iman iri kumwe na we� kandi ntiyigeze imusiga wenyine. Nikoko rero kuko kuri twe natwe�nta narimwe Imana yadusize�twenyine. Ibyo kandi byagaragariye rwose ku banyarwanda tutari bake muri ibihe bibi twashoboye kurokokamo Imana itunyujije mu bikomeye byinshi.

Dukomeze rero�tuyizere ibihe byacu byose. Kugeza�tuva muri ubu bushyitsi cg. ubusuhuke turimo . Intumwa Petero na we�yandikiye abizera agira ati: ” Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe”.�� Kandi natwe ibyo nibyo bidukwiriye rwose. Uwiteka Imana akomeze abane natwe twese .

Imana yita kuri twe

Mu gihe turi hafi yo kwizihiza ivuka ry’ umwami n’ umukiza Yesu Kristo, umutwe w’ ubutumwa bwo muri iki cyumweru, ni incamake y’ amagambo�y’ indirimbo ya Zakariya yaririmbye ubwo�Yohani Batisita, umwana we na Elizabeti, yari amaze kuvuka nk’ integuza y’ uwo mwami (Luk. 1, 67-79).

Koko rero nkuko abahanuzi ba kera�bari barabihanuye, uwo Yohani Batisita yari avukiye kumenyesha abantu b’ Umwami Imana, iby’ agakiza kayo ko kubabarirwa ibyaha byabo (1,77) .� Ivuka rero rya Yohani Batisita ryerekana ko intego y’ ubwo buhanuzi bw’ abakera k’ ukuza k’ uwo mwami kugaragaza ibikorwa bye�m’ ugushaka ko�tubaho�nta bwoba (1, 74) . Ninayo mpamvu Zakariya, aho�gutangarira�ukubona umwana kwe ko mu buryo�nka buriya ataragitegereje, yatangajwe ahubwo�cyane n’ imbabazi z’ Imana, ukuntu yita k’ ubwoko bwayo. Aha, Zakariya yamaze hafi umwaka wose atavuga, ariko naho avugiye� ntiyahereye�ku ivuka ry’�umuhungu we, ahubwo yavuze ahanini kubyo Imana ikora. Yavuze kuby’ umuhungu we�mu gice cya kabiri cy’ indirimbo ye.� Iby’ umwana we arabishyira mu by’ umugambi w’ Imana kubw’ igihe kizaza.

Umuhanuzi Zakariya yari yarahanuye koko ibyerekeranye n’agashami kazaba umwami n’ umutambyi uzaza kudushaka kugirango atubohore� adushyire mu mahoro ye (Zak.6,12.13). Tumugereranye rero n’umuyobozi w’ igihugu, umwami cg. perezida muri iki gihe wajya gusura ahantu ho mu gihugu cye hagwiriwe n’akaga: akaza aje kubahumuriza no gutunganya uburyo bwo kubatabara vuba muri ako kaga. Natwe nuko rero turi: turi mu mwijima no mu ijoro�by’ icuraburindi (Luk.1,79). Ariko we atuzaniye umucyo w’ itangaza. Ijoro�ritubundikiye si urwijiji rw’Imana, ahubwo ni urw’ abantu badashaka kureba na busa imirimo y’Imana.

Ni we rero urimo udushaka. Zakariya arerekana mu ndirimbo ye uko impuhwe�cg.imbabazi z’ Imana zihebuje cyane (Luk.1,78). Yerekana ko Imana idufitiye impuhwe, ubwayo yiyumvamo ko ibyacu biyishishikaje cyane ku buryo iduhoza ku mutima wayo. Kandi isoko y’ impuhwe z’Imana�iva mu�mutima wayo, ntabwo iva muri twe.�Mu gihe itubabariye, ibikorana umutima wose nta kwitangira.Imana irakazwa cyane n’ ibyaha bacu, ariko ntishimishwa no guhana (Hoseya 11,9). Aha herekana ko ibyo Imana ikora, itabikora nk’ umuntu,ahubwo ibikora nk’ Imana nyine. Ibi bivuga ko abantu bageza aho bakarambirwa kubabarira, cyane cyane bikaba�itetu. Ni aho rero Imana itandukaniye n’abantu, kuko�ubuntu bwayo n’ impuhwe zayo bitagira iherezo.

Indirimbo ya Zakariya ntivuga ko umwijima uwariwo wose wavuyeho.� Byonyine ibihe turimo birabyerekana umunsi ku munsi. Ndetse uwavuga uko bimeze muri iki gihe, ntiyabirangiza. Koko rero�ngo nyiramaso yerekwa�bike ibindi akabyirebera. Mu byukuri, nubwo urwijiji rw’ urupfu rwatsinzwe na Yesu Kristo,�nyamara urwo rwijiji ntirwavuye mu mibereho y’abantu. Ariko Zakariya atwereka ko dushobora kwizera ko urumuri rwayobora ibirenge byacu mu nzira y’ amahoro. Iyo nzira ntijyana mu mwijima, ahubwo iyobora mu rumuri ruhoraho rw’ Imana.

Bakristo, bebedata, amaso y’ Imana arareba muri iyi si. Aradushaka muri uyu mwijima turimo.�Yo ubwayo iraduhamagara ivuga iti: ” Ndi umucyo w’ isi. Nkwitayeho,uri mu mutima wanjye. Narangije umurimo wanjye kandi ntsinze urupfu kandi nshaka kugucungura”.

Koko rero, uwo mucyo Zakariya avuga ntuzazima, ahubwo wigaragaza buri gihe. Mbese Yesu Kristo ni izuba ry’ ubutabera bwacu. Kandi�Kristo uwo asuka kenshi na kenshi urumuri rwe rwaka cyane. Natwe natwe tukaba dukwiye kurukurikira gusa kuko tumwizeye. Atwitaho cyane, kandi hamwe na We tuzagera aho twifuza� kuzaba: mu bwami bwe.

Uwiteka�Imana yacu, akomeze abane natwe twese.

Byose bikoranwe urukundo

Aya ni amwe mu magambo intumwa Paulo yakoresheje mu ntashyo ye ubwo yandikiraga abakristo b’ Itorero ry’ i Korinto. Yagize ati: ” Mube maso rero !� Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabo, mube intwari.”������������������� (1Kor.16,13-14)

Iyo nyandiko Paulo�yayoherereje ab’ i Korinto kubera ingorane zikarishye zari zugarije abo muri iryo Torero. Izo ngorane zari zerekeye ibice byaciye ibintu hagati y’ abakristo muri iryo Torero.� Muri bo kandi hari ibidafututse mu myifatire n’ imigirire�yabo nk’ abakristo bari bazi Uwo bizeye Uwariwe. Wasangaga mbese� muri ibyo byose hari amacakubiri n’ akajagari� bisa naho bari abantu batazi ikintu cya nyacyo cyagombye gukorwa cyane cyane cyatuma Imana ihabwa icyubahiro.

Ibyo nibyo rero�byatumaga�muri iryo Torero hari hakenewe inama cyane cyane nka iy’ intumwa y’ Imana Paulo, umwigisha w’ ingenzi kandi ubifitemo n’ impano.� Ari naho rero yabahuguye�abagezaho uburyo bagombye kwitwara muri izo ngorane zose.

No kuri twe rero�abakristo bo muri ibihe, iyo umuntu yitegereje neza, usanga ingorane zizungaguza abakristo mu byo kwizera ndetse zikaba zabaca intege ari nyinshi muri ibi bihe byacu. Mbese usanga ari rwa rugamba rukomeye cyane Bibliya itubwira. Ari nayo mpamvu dukwiriye kwambara za ntwaro�zose z’ Umwuka� tubwirwa mu rwandiko rwandikiwe Abefeso 6,11-18.�

Iyi nama nziza rero Paulo agira� abakristo b’ i Korinto agira�ngo babe maso, bakomerere mu byo bizeye, binyujijwe muri Yesu Kristo, kandi mu byo bakora byose babikoreshwe n’ urukundo.� Natwe iradukwiriye� kuko ijambo ry’ Imana ritugaragariza ko urukundo ari ingenzi muri byose narinda Bibliya itubwira ko ari umurunga w’ amahoro kandi rukaba runishimira ukuri (1 Kor.13,6). Kandi ibyo byombi akaba ari byo bibuze mu mibereho y’ abantu muri iki gihe.

Dukomeze rero kuba mu biganza by’ Imana yacu twese kugirango dushobore guhagarara mu mbaraga ze, tubinyujije muri Yesu Kristo umwami n’ umukiza wacu.� Amen.

Umuntu, ikirura kuri muntu

Aya amagambo yahindutse umugani mu bantu bavuga ikilatini bo mu gihe cy’ umusizi w’ ikirangirire Plaute wabayeho kuva 254 kugeza 184 mbere ya Yesu Kristo ngo “Umuntu ni ikirura kuri muntu.”� Ubusanzwe rero, ibintu�hafi ya byose�bivugwaho bishingiye k’ uko biteye. Iyo urebye rero mu mateka y’ ibihe bitandukanye, urugomo rwa muntu rwerekana ko akiri wawundi, mbese ari nk’ uwakera. Koko kandi iyo wibajije kuri muntu muri rusange, usanga ari nk’ ikirura cg. se�isega ku wundi kugeza�magingo aya.

Koko rero, iyo urebye muntu muri rusange, imiterere n’ imikorere bye, wibaza niba hakiri isano nyayo hagati ye n’ umuremyi we w’ urukundo n’ amahoro. Kuva igihe icyaha cyatandukanije muntu n’ Imana, isi yahindutse ahantu�h’ ubugome bw’ uburyo bwinshi. Bibliya itugaragariza ko ubw’ ibanze ari ubwabaye hagati ya Kayini na murumuna we Abel� buturutse k’ ugushimwa�n’ Imana k’ uyu Abel (Itang.4,3-8). Ubwo bugome bw’ ibanze ninako bwajyanye no kutemerera Imana icyo cyaha cy’ ubwicanyi�yaramaze kugirira� murumuna we. Niko kubeshya Imana�ku kibazo yari imubajije iti: Kayini, “Abel murumuna wawe ari he?” Yarashubije ngo ” Ndabizi se ? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye ?” (Itang.4,9) Icyo kandi ni igisubizo kiriho�kugeza n’ ubu. Byose nukubeshya gusa kuko nta wushaka kwereka Imana aho we cg. se�na mugenzi we yaba amaze guhohotera, baba bari.

Nyamara Imana, umuremyi wacu, ni inyarukundo rutangaje. Yabyerekanye igihe Adamu yari amaze gukora icyaha cyo kutumvira (Itang.3,8-9). Imana ntiyaretse Adamu na Eva. Ahubwo yaje gushaka Adamu.� Kandi ikindi gitangaje nuko yaje imubaza bwa mbere na mbere�aho ari, igira iti: “Adamu, urihe ?” (Itang.3,9). Ikibazo nk’ icyo nicyo gutegura uguhura cg. umubonano wo kuvugana na we nubwo atumviye bwose. Imbere y’ Imana rero, icy’ ingenzi cy’ ibanze nukumenya ubwacu aho turi, kandi ko�biruta�cyane ibyo tuba twakoze.

Byongeye�kandi, no�mu gihe Imana�yahamagaye Adamu, si ukuvuga ko itari izi aho ari. Ahubwo uko kumuhamagara no kumubaza aho ari, nukugira ngo Adamu na we ubwe yiyumvemo ko yageze ahabi cyane� ho guhunga umuremyi we. Kandi ngo anamenye ko mu mubano w’ ubwizerane hagati ye n’ Imana�waciwemo igihu. Nuko ukutumvira�gutyo � kukarema umworera munini hagati ye n’ Imana.

Na nubu rero, Imana ikaba ibaza aho buri wese ari. Niba ari mu ntege nke za muntu aba cg. niba yizera gukorera mu mbaraga za Kristo Yesu. Buri wese akeneye agakiza gashingiye kugukoreshwa n’ imbaraga za Yesu Kristo kugira ngo agere ku�gahunda y’ Imana yo gushaka icyiza gusa.

Uwiteka akomeze�aduhire ku bw’ izina rya Yesu Kristo, umwami n’ umukiza wacu.��Amen

Gukorera byose guhimbaza Imana

Umutwe w’ijambo ry’Imana muri iki cyumweru, ushingiye ku butumwa bwiza intumwa Paulo yagejeje ku bakristo bo mu itorero ry’i Korinto (1 Kor.10,31). Mu byukuri, ikintu cyose cyakorwa harimo gushimira Imana binyujijwe mw’izina rya Yesu Kristo umucunguzi w’abantu, birumvikana ko icyo cyaba gikozwe ku bw’icyubahiro cya yo koko. Ariko se twe niko tubyiyumvisha ko buri gikorwa cy’umukristo gishobora gukorerwa koko ku bw’icyubahiro cy’Imana, kugeza yewe no kubikorwa byerekeye imirire n’iminywere ? Ibi byerekana rero ko Umwami Imana atajya yibagirwa na kimwe mu byakozwe byse kubwe. Naho yaba yewe ikirahuri cy’amazi cyatanzwe mw’izina rye ( Mat.10,42 ).

Bakristo nshuti, Imana irashaka ko icyubahiro cyayo gihimbazwa mu gihe yigaragaza ubwayo mu bikorwa byinshi by’ububasha, by’ubwiza, by’ubuntu ku bana bayo. Irashaka kandi ko icyubahiro cyayo cyagaragarira mu mibereho y’abashishikarira kuyinezeza nk’igisubizo ku rukundo rwayo. Ubwo Imana yishimira kugaragariza ubwiza bwayo ababwakira, twabona umunezero wacu mu gushakashaka kureba isumbe ryayo n’urukundo rwayo byigaragarije mu Ijambo rye.

Gushaka rero icyemezo cy’Umwami, gushakashaka icyo adutegerejeho, guhamya iby’ubuntu bwe mu badukikije, icyo nicyo cyo gukora kubw’icyubahiro cy’Imana. Aho kandi niho umurimo usanzwe umenyerewe uhindukamo uw’urumuri rushyashya hagati y’imibereho y’abantu.

Aha buri wese yarakwiye kuzirikana icyo twaremewe. Ko atari ukurya, kunywa ndetse n’ibindi byinshi nko kwambara cg. ibindi by’imibiri byose. Ahubwo twaremewe kuba mu bumwe n’Imana mu rukundo. Mu gihe cyose kandi, tuyiringiye mu rukundo rwayo, tuba tubikoze kubw’icyubahiro cyayo. Uwo niwo munezero n’impamvu yo kubaho nk’umukristo. Ijambo ry’Imana ritubwira ko ” Turi abo yaremye,ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera, kugirango tuyigenderemo ” (Abefes. 2,10).

Icyubahiro kibe icy’Imana, mw’izina ry’umwami n’umukiza wacu Kristo Yesu.

“Nimuhumure, nijye, mwitinya”

Bavandimwe mwese muri Kristo, ijambo Imana yampaye kubagezaho muri iki cyumweru cya 42, ryerekeranye nuko buri kiremwa�cyane cyane muntu n� inyamaswa, uhereye ku gito cyane ukageza ku�kinini�bikabije, byose bifite akamero ko kugira ubwoba� cg.�gutinya icyaricyo cyose cyatekerezwaho ko� cyateza akaga akariko kose�inyamaswa cg. umuntu runaka.

Koko rero ibyo bikaba ari ibintu byigaragaza ahariho hose.�� Nyamara nubwo bimeze gutyo, twe abemeye Yesu Kristo nk� umwami��n� umukiza wacu, tukaba dufite amahirwe menshi�� kuko� ari hejuru ya byose akabicecekesha. Bigeza yewe naho�aturisha inyanja.��Ngo kumubona�agenda ku mazi kandi harimo imiraba cg imivumba�bikomeye, byateye cyane ubwoba bwinshi abigishwa be.�Ndetse ngo bavugije induru�bagira ngo ni baringa� cg. umuzimu ( Mat.14,26). Ari nayo mpamvu yahise ababwira ati:�”Nimuhumure, nijye, mwitinya”�(reba ku murongo wa 27).

Uko kubabwira kandi ati: “Nijye, mwitinya� bisobanuye ikintu� cy�ingenzi cyane. Ni Imana ubwayo iri aho, ku bwo gutabara�abayo�bari mu kaga.

Bakristo nshuti, nkuko Bibliya iduha ingero nyinshi guhera ku�muntu wa mbere ku kibazo cy�ubwoba, nyamara ntibyamubujije�gucumura (Itang.3,3.10�). Icyakora nubwo bimeze bityo� muri�ibi bihe, ntitwari dukwiriye gukuka imitima kubw� imivumba cg.�imiraba y� imibereho yacu. Kuko mu gihe imbaraga � zacu�ntacyo zatugezaho, dukwiriye byibuze kumera nka intumwa Simoni Petero. Kuko abonye bimunaniye ibyo yari�ashatse kwirariramo ( ku murongo 28)�yameshe kamwe�maze abwira Yesu ati: “Nyagasani nkiza!� (umurongo wa 30).� Nuko�Yesu ahita arambura ukuboko kwe aramufata. Ariko�ntiyanatindiganya no�kumubwira ko afite ukwizera guke�kandi ko ibyo ari byo bimutera gushidikanya.

Natwe rero�dushobora kumva ijambo rya Yesu agira ati:” Ndi�� hano.��Nijye mukiza wawe, umutabazi wawe�mu makuba, umushumba wawe utazaguhana na rimwe.�� Ati: “�Nijye�� ugusabira kuri�Data ngo�agufashe�gukomeza gushobora guhangana n�ibigeragezo�n�urugamba rwa Satani.�

Uwo tumwerere rwose kuba ariwe uyobora imibereho yacu kuko abikorera ibyiza adushakira. Yewe na ho ibintu byaba atari ko bigaragarira abantu. Ni we mucunguzi wacu, uzi� intege nke zacu kandi ashaka kutwegura iyo tuguye. Ni we wemera ko iyo miraba yose cg. imivumba�ibaho, ariko agahora�yiteguye kuyicecekesha rwose. Tumere nka wa mu kristokazi wasabye Yesu ati: “Mwami ba ari wowe umfata mu kiganza cyawe kuko ari jye ugufasheho nananirwa nkaku rekura.”

Icyubahiro kibe icye, none n� iteka ryose. Amina

Kubana no kugendana na Yesu.

Bakristo, bakristokazi mwese dusangira Ijambo ry’ Imana, ubutumwa bw’ iki cyumweru cya 41 butugaragariza neza�intego y’ umwami n’ umukiza wacu�Yesu Kristo yo gushaka kubana no kugendana n’ abe. Urugero rw’ ibanze ni igihe abajije abigishwa be�agira� ati: ” Namwe se murashaka kwigendera ?”(Yohani 6,67b)

Iki kibazo cye rero kikaba cyerekana neza icyo�we ubwe�yashakaga ku bigishwa be. Ari cyo cyo guhamana na we. Kandi nsanga ko igisubizo Simoni Petero yatanze cyamunyuze,ubwo yagiraga ati: “Databuja, twajya kuri nde. Ko ari wowe ufite amagambo y’ ubugingo buhoraho. Natwe tukaba twizeye, tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’ Imana.”�(Yoh.6,68b-69)�� Igisubizo nk’ iki rero kikaba ari�ubuhamya�bukomeye rwose kandi�buturutse k’ ukwizera koko.

Ikibazo nk’ iki kandi nicyo natwe Yesu atubaza muri ibi bihe bitoroshye.�Nanone kandi�igisubizo cyawe nanjye�kikaba gikenewe byihutirwa.

Ikindi kandi Yesu ashaka ku bantu be nukugendana na bo ndetse no gukurikiranira hafi�amaganya ya bo�aho baba bari ahariho hose.�Ibi Yesu yabyerekanye ubwo yashatse kugendana na ba bigishwa babiri Kiliyofasi na mugenzi we, ubwo bagendenaga amaganya menshi kubya Yesu, bigira mu mudugudu wa Emawusi.

Aha niho muri�Luka 24,14-17��herekana neza uko Yesu yashatse gukurikiranira hafi iby’ amaganya�bavuganagaho ndetse n’ ubwoba bari bafite. Ndetse akanashishikazwa no kubasobanurira icyabahumuriza gikomotse mu Ibyanditswe byera. Ninacyo gituma muri icyo gice havuga ngo: “Bakiganira , bakibazanya, Yesu arabegera, ajyana na bo .”

Ibi byerekana ko kubamwizera,�Yesu nubwo ari mw’ ijuru, ariko ahora ashaka guherekeza abe mu bigeragezo by’ uburyo butari bumwe, kubera ko azi�intege nke z’ abantu�. Ndetse�kenshi na kenshi ibyo bigeragezo abigira ibye, ku buryo dushobora kubinyuramo�kubera we. Ninabyo rero Petero intumwa yanditse�agira ati: “Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.”( 1Petero 5,7 )

Aha rero niho nshojereje iri jambo ngira nti :Icyubahiro kibe icy’ Imana kandi na Yesu agendane na buri wese muri mwe kugira ngo dukomeze gushobora uru rugendo rutoroshye rwo muri iyi si iruhije. Kandi Uwiteka abarindire mwese mw’ izina rya Yesu Kristo umwami n’ umukiza wacu.�� Amen.

Mwene So muri Kristo.

Imana Ntirenganya

Bavandimwe muri Yesu,

Biragaragara ko Imana idashobora kwibagirwa abantu bayo.

Dukomeze rero tuyisunge, tuyizere. Uko byagenda kwose, izadukomorera, iduhe twese amahoro mu ngo zacu no mu mitima yacu.

Igihe kirageze. Abari batangiye kwiheba nibakanguke…

Augustin.