Editorial

GUSANGIRA� IJAMBO� RY ‘ IMANA.

Bavandimwe� mu mwami� n’ umukiza wacu Yesu Kristo, mw’ izina ry’ uwo ndabaramukije mwese.

Mbere y’ ugutatanira kw’ Abanyarwanda ku isi hose, hafi ya�twese twari dufite uburyo n’ ahantu hahagije ho kuvugira no kumvira Ijambo uko buri wese yabaga abishaka.��Aho ibintu bibereye ukundi rero nakomeje gutekereza�ku buryo bwatuma ubutumwa�bukomeza kugezwa ku bantu. Yesu ashimwe cyane rero kuko yumvise icyifuzo cyanjye�akohereza umunyarwanda akaza aho ndi mu mpera z’ ukwezi gushize anzaniye ubu buryo bwo gukoresha internet. Icyubahiro kibe icy’ Imana iteka ryose.

Bavandimwe rero, buri�cyumweru�muzajya mugezwaho ijambo� Imana izaba yampaye kubagezaho. Duhazwe rero n’ Ijambo ryayo�kugirango dushobore gushobora urugendo rutoroshye rw’ ubuzima turimo nk’abasuhuke.�Twese tugendane na Yesu mu buntu bwe.

Ubakunda cyane muri Kristo.

A. Nzarama.