U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Koko se FPR-Inkotanyi zica kubera ubwoba, cyangwa ubugome?

Dore uko “Rwanda In Liberation” ibibona:

Ubwoba bwa FPR butuma yifashisha ubwicanyi igihe cyose ibona ko nta kindi yakora

Bamwe bibaza impamvu FPR yimitse ubwicanyi aho gushingira ubutegetsi bwayo ku bitekerezo byubaka ahubwo igahitamo kwica ugerageje kuyigaragariza ko batabyumva kimwe ariko icyo bakwiye kumenya ni uko nta zindi mbaraga FPR igira usibye iterabwoba no kwica uwagerageza kuyereka ko Atari kumwe nayo wese.

Mu ibi bihe rero bigaragara ko irimo gucika integer bitewe n�uko abo yahoze ibeshya mu buryo yita siasa cyangwa igipindi bamaze kumenya neza ishingiro ry�ubutegetsi bwayo bagahitamo kuyitera umugongo byatumye nayo izura uburakari maze itangiza cyangwa yubura urugamba rwo kugerageza kwivuna ushaka kwerekana ko ubutegetsi bwayo nta kigenda. Muri iyi minsi rero FPR yabonye ko ikinyoma kinaniwe kuramba ku ntebe maze yongera kwifashisha uburyo isanzwe ikoresha yaduka mu barwanashyaka b�amashyaka atavuga rumwe nayo ibahingamo ubudehe biratinda. Bamwe batewe ubwoba ku materefone, abandi barafungwa, abandi barazimizwa. Ubu buryo bukaba ari bwo FPR ikoresha iyo ibintu biyikomeranye.

Muri iki gihe rero byaragaragaye ko imigambi yayo yo kwica abatavuga rumwe nayo yaba yarakajijwe aho umwicanyi wayo ruharwa, umubazi �nako umusogosi kabuhariwe w�abantu ariwe Karekezi Theogene ubu yongeye kubura imbugita ye. Mu gihe byari bimaze iminsi bivugwa ndetse binemezwa na zimwe muri za maneko za FPR ko iyi ruharwa mu bwicanyi yaba yaroherejwe mu kazi I Darfur muri Sudan, ubu ngo arabarizwa I Kigali aho yatumijwe igitaraganya kugirango akomeze ahangane n�abatavuga rumwe na FPR dore ko abamuzi bose bamurahirira ko ari we wa mbere mu gusogota abantu kandi na we ngo ntatinya kubyigamba nk�aho agenda avuga ko Rwisereka bamuciye umutwe kandi ntacyo byabatwaye ngo n�abandi azayica (imitwe).

Uyu mwicanyi rero wahamagawe na FPR kugirango ahangane n�abatavuga rumwe nayo dore ko binavugwa ko ari we wahawe icyo kiraka by�umwihariko ngo akigera I Kigali ntiyakoze ubusa kuko yabanje kunyarukira ku rukiko ahakunze kugaragara abarwanashyaka b�amashyaka atavuga rumwe na FPR cyane cyane abarwanashyaka ba FDU-Inkingi maze yitegerezamo bamwe bityo mu ijoro ryo kuwa 17 Ukwakira 2012 ubwo abarwanshaka ba FDU bajyaga gusaba igihugu cy�Ubwongereza kwita ku bibazo byabo, uwo mwicanyi yahawe abo agomba gukurikirana maze ahagana mu ma saa tatu za nimugoroba asanga abasore babiri I Nyarutarama aho batuye abaroha mu modoka bya gishimusi arabajyana kugeza magingo aya ngo ishyaka ndetse n�ababyeyi b�aba basore ntibaramenya irengero ryabo.

Ibi bikorwa bya Karekezi yiyemeje gukorera FPR ni ibikorwa by�urukozasoni ku buryo byari bikwiye kwamaganwa n�uwo ariwe wese wubaha ubuzima bw�abandi uretse ko abifatanya n�abambari b�ingoma y�abahotozi barimo abahimba ibyaha kugirango abanenga leta bose bashyirwe ku ngoyi barimo abitwa ba Mukurarinda Alain, Ruberwa Bonaventure n�abandi. Aba bakaba ari abatekinisiye b�ubushinjacyaha bwa Kigali ari nabwo bushinzwe gutekinika amadosiye y�ibyaha biregwa abatavuga rumwe na FPR kugirango ibone uko ibikiza. Abantu bakaba bakomeje kwibaza aho aba bantu bazarigitira umunsi ubutegetsi bw�abahotozi bwa FPR bwahirimye dore ko ababibonera hafi bemeza ko bwaba bishagaje iminsi ibarirwa ku ntoki.

Abagizi ba nabi nimukataze mubirangize vuba ariko ubanza bizabagora kugenda mushoje ikivi mwatangiye keretse nimwifashisha izindi rukarabankaba naho ubundi igihe cyo kwica no kurenga kiri bugufi kugera ku iherezo ryacyo. Mbese batekinisiye nab a rukarabankaba murabona muzerekeza he igihe rukarabankaba mukuru azaba amaze kwigizwayo? Agapfa kaburiwe ni impongo.

Source:�Rwanda in Liberation Process

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*