U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Brig Gen Innocent Kabandana Agomba Gushyikirizwa Ubutabera

Imiryango y’abiciwe i Gakurazo (Gitarama) irasaba ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zita muri yombi Brig Gen Innocent Kabandana agashyikirizwa Ubutabera. Inkotanyi-nkoramaraso Innocent Kabandana izakomeza kwidegembya kugeza ryari? Uhagarariye igisirikare cy’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iki gihe ni umujenerali w’umwicanyi ruharwa witwa Innocent Kabandana. Bisanzwe bizwi ko kimwe n’abamwohereje mu butumwa, uwo […]

Koko se FPR-Inkotanyi zica kubera ubwoba, cyangwa ubugome?

Dore uko “Rwanda In Liberation” ibibona: Ubwoba bwa FPR butuma yifashisha ubwicanyi igihe cyose ibona ko nta kindi yakora Bamwe bibaza impamvu FPR yimitse ubwicanyi aho gushingira ubutegetsi bwayo ku bitekerezo byubaka ahubwo igahitamo kwica ugerageje kuyigaragariza ko batabyumva kimwe ariko icyo bakwiye kumenya ni uko nta zindi mbaraga FPR igira usibye iterabwoba no kwica […]

Umunyarwanda Turatsinze Theogene yiciwe i Maputo muri Mozambique

Mu mujyi wa Maputo muri Mozambike ku wa Gatanu ushize mu ijoro abantu bataramenyakana bashimuse Umunyarwanda Turatsinze Theogene bamukuye iwe, nyuma baranamwivugana nk’uko amakuru aturukayo abivuga. Aho inzego z’umutekano muri iki gihugu zimenyeye ishimutwa rya Turatsinze, zakoze iperereza maze ku wa Gatandatu mu gitondo umurambo we utoragurwa hafi y’inyanja y’Abahinde uziritse amaboko n’amaguru. Polisi yo […]

Bishe umumalayika : ubuhamya ku bwicanyi bw’i Gakurazo bwo kw’italiki ya 5/6/1994

Yitwaga Richard Sheja. Yali umwana w’imyaka umunani (8). Kw’italiki ya 5/6/1994 nimugoroba, abasilikare b’inkotanyi bo muli 157th battalion bivuganye Richard Sheja, mu gihe bicaga abasenyeri I Gakurazo. Bamwishe babiteguye, nta mbabazi, nta bumuntu bagaragaje. Nyina wa Sheja, Madame Espérance, interahamwe zali zimaze kwicira umugabo, ababyeyi n’abavandimwe, yiboneye kandi amenya abasilikari b’abatutsi bamuhekuye kandi bitwa ko […]

Rudasingwa ati :”Ndasaba imbabazi umuryango wa Sendashonga”

Major Dr Rudasingwa Théogène yasabye imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga. “Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n’abana ba Seth Sendashonga.…yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mu buyobozi bw’iyo leta…” A chaque étape de ma vie… j’ai adhéré à une cause parce que […]

Twibaze ku ngaruka z’amatorero ya Kagame ku rubyiruko – Dan Munyuza ntiyari azi kwica, yarabitojwe

Inkuru bijyanye: Rwanda: Ingando za FPR ya Kagame ni izo kwamagana by Jeanne Umulisa Rwanda: Ubutumwa ku babyeyi – Mwitondere abajyana abana banyu mu matorero by Jonathan Musonera. Jeanne Umulisa yavuze ku mpamvu zituma Kagame na FPR ye bihatira kureshyareshya urubyiruko barujyana mu ngando no mu matorero. Hano arasobanura ukuntu umwana Dan Munyuza yabonye abyiruka […]

Rwanda: Ubutumwa ku babyeyi – Mwitondere abajyana abana banyu mu matorero

Musonera arasaba ababyeyi gushishoza bagasesengura imigambi yihishe inyuma y’ingando n’amatorero abambari ba Kagame bareshyamo urubyiruko batabyumvikanyeho n’ababyeyi. [vimeo]25513526[/vimeo]

Umva aho General Jack Nziza yemera kwishyura amadolari 500.000 ngo abicanyi batsinde Kayumba Nyamwasa mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo.

[youtube]dJyrw64XSxQ[/youtube]   Tega amatwi wumve uko General Nziza aciriranwa n’umuntu we amafranga yo kwicisha Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo. Kayumba yari akiri mu bitaro kubera ko aba mbere bari bamuhushije. Noneho abicanyi ba Kagame bacura umugambi wo kumwicira mu bitaro. Abagombaga kumwica bamusanze aho yari arwariye mu bitaro bashakaga avansi y’amadolari ibihumbi magana abiri na […]

Itangazo rigenewe Abanyarwanda ku bwicanyi bwa Kagame

Iyumvire: [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100413-kagame-yigamba-ko-yarashe-impunzi.mp3″ text=”Kagame yigamba ko yarashe abahutu b’impunzi muri Congo” dl=”0″] Kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari umwicanyi w’Abanyarwanda b’inzirakarengane ntabwo ari ibanga. Inkuru ubu yabaye kimomo, perezida w’Urwanda ni umwicanyi, niko bivugwa, kandi bizandikwa no mu mateka yacu ko perezida Kagame yari umwicanyi kabuhariwe. Muri iki gihe biravugwa cyane kubera ko na nyirubwite […]