U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umunyarwanda Turatsinze Theogene yiciwe i Maputo muri Mozambique

Mu mujyi wa Maputo muri Mozambike ku wa Gatanu ushize mu ijoro abantu bataramenyakana bashimuse Umunyarwanda Turatsinze Theogene bamukuye iwe, nyuma baranamwivugana nk�uko amakuru aturukayo abivuga.

Aho inzego z�umutekano muri iki gihugu zimenyeye ishimutwa rya Turatsinze, zakoze iperereza maze ku wa Gatandatu mu gitondo umurambo we utoragurwa hafi y�inyanja y�Abahinde uziritse amaboko n�amaguru.

Polisi yo muri iki gihugu ikomeje iperereza ngo imenye ibyihishe inyuma y�urupfu rwa Turatsinze wari usanzwe ari umucuruzi ndetse n�umuyobozi muri kaminuza yigenga y�i Maputo dore ko yari afite impamyabumenyi y�icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n�icungamutungo (Master�s in Management).

Turatsinze Theogene yabaye umuyobozi mukuru wa Banki y�u Rwanda y�Iterambere (BRD), akaba yari azwiho gukunda siporo dore ko ubwo ikipe ya Volleyball y�u Rwanda yari i Maputo, yayakiriye iwe ndetse yari no mu baherekeje Amavubi U-17 mu gikombe cy�Isi cyabereye muri Mexique.

Nyakwigendera yari yarashatse Umunyamozambikekazi mu mwaka wa 2009 ari na we ahanini wamufashaga mu mirimo ye y�ubucuruzi mu mujyi wa Maputo.

Source: Igihe.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*