U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Ibiciro byiyongereyeho 5.5 % ku masoko

Ikigo cy�Igihugu cy�Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro byo ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 5.5% muri kwezi gushize kwa Kamena, mu gihe muri Gicurasi byari byiyongereyeho 4.6%.

NISR ivuga ko ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5.5% mu kwezi gushize kwa Kamena 2016 ugereranyije na Kamena 2015.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 5.5% mu kwezi kwa Kamena, ni ibiciro by�ibiribwa n�ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 9.4%, ibiciro by�inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n�ibindi bicanwa byazamutseho 2.9% n�ibiciro by�ibijyanye n�ubwikorezi byazamutseho 7.0%.�

Iyo ugereranyijwe Kamena 2016 na Kamena 2015, usanga ibiciro by�ibintu bitarimo ibiribwa n�ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4.2%. Wagereranya Kamena 2016 na Gicurasi 2016, ibiciro byazamutseho 0.9%

Inkuru irambuye>>>

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*